Abarema isoko rya Gishoma riherereye mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi baravuga ko bamaze imyaka itanu basaba ubuyobozi kubakemurira ibibazo birigaragaramo ariko ntihagire igikorwa.
Ikipe ya APR Fc itsinze Muhanga ibitego 2-1 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, umutoza wa Muhanga ntiyishimira uko imisifurire yagenze
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irasaba bimwe mu bigo by’amashuri gucika ku ngeso yo kwaka abanyeshuri amafaranga y’inyongera atarigeze yemeranywaho hagati y’ikigo n’ababyeyi barerera muri icyo kigo.
Mwiseneza Josiane washyigikiwe cyane n’abafana kuva ku munsi wa mbere yinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda, yabonye itike yo kwinjira mu mwiherero abikesha gutorwa n’abakurikira imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram.
Mu bakobwa 37 bazamutse batowe mu Ntara n’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa gatandatu tariki 05 Mutarama 2019 hagombaga gutoranywamo 20 bakomeza mu mwiherero, abandi 17 bagataha. Biteganyijwe ko Nyampinga w’umwaka wa 2019 azamenyekana ku itariki ya 26 Mutarama 2019 Uru ni urutonde rw’abakomeje, nimero bakoreshaga n’agace (…)
Imifanire yari hejuru mu ijonjora rya miss Rwanda, hashakishwa abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.
Bamwe mu babyeyi n’abana bakomeje kugaragaza ko bibagora kubona amanota y’abana n’aho boherejwe kwiga mu gihe hasigaye icyumweru kimwe ngo amashuri atangire.
Mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiona wabereye kuri Stade Ubworoherane, urangiye Rayon Sports ihatsindiye Musanze FC ibitego 2-1
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko imitsindire y’abasoje amashuri abanza muri 2018 yamanutseho 5.2% ugereranyije na 2017 ariko ngo ntibikanganye ahubwo irabyishimira kuko bitamanutse cyane.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryatangaje ko Perezida Kagame Paul ari umwe mu bashyitsi b’imena batumiwe mu birori byo gutanga igihembo cy’umukinnyi w’umwaka bizabera muri Senegal tariki ya 8 Mutarama 2018.
Abahinzi b’icyayi 1937 bakorana n’uruganda rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke barifuza ko uru ruganda rwaborohereza bakajya banywa icyayi cy’umwimerere cya mbere nk’abahinzi bacyo, uruganda rukavuga ko bitarenze intangiriro z’uyu mwaka gitangira kubageraho muri koperative ebyiri bibumbiyemo.
Urukiko rw’ubujurire mu gihugu cya Finland rwanze kurekura mbere y’igihe Pasiteri Francois Bazaramba wakatiwe igifungo cya burundu bitewe n’ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 04 Mutarama 2019 rigaragaza ko hari abayobozi bashyizwe mu myanya mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) nk’uko bigaragara muri iryo tangazo Kigali Today ifitiye Kopi. Clare Akamanzi we yakomeje kuba Umuyobozi (…)
Abaturage b’Umudugudu wa Gacundezi ya 2 barasaba ubuyobozi kubaha urumuri kugira ngo babashe guhangana n’abacuraguzi bababuza gusinzira.
Mu gihe amashuri abanza n’ayisumbuye ateganya gutangira, ababyeyi batabyiteguye bararira ayo kwarika bavuga ko bataramenya niba abana bazajya kwiga.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda iravuga ko gukoresha imikwabu nk’uburyo bwo gufata abagabo bakekwaho gutera inda abana ari bwo buryo bwatuma hafatwa benshi.
Ibitaro bya CHUK byakiriye uwo mugore n’umwana we nyuma y’uko barohowe bitangaza ko ubu bameze neza ariko ko bagikurikiranwa.
Mu rwego rwa gahunda ya Leta y’imyaka irindwi igamije guteza imbere siporo, ubu ibikorwa byo kubaka sitade mu turere twa Bugesera, Nyagatare na Ngoma byaratangiye kandi bizaba byarangiye muri Kanama 2019.
Bamwe mu banyeshuri bo mu Karere k’ibiyaga bigari batekereza ko Abanyafurika ari bo bitera ubukene, kuko ubukungu karemano bafite bwitwarirwa n’abanyamahanga barebera.
Imiryango 140 yari isigaye ku Kirwa cya Mazane mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera igiye kwimurirwa mu nzu zigezweho mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abo baturage.
Shampiyona ya volleyball irasubukurwa kuri uyu wa gatandatu hakinwa imikino itanu irimo n’umukino uhuruza benshi muri iyi minsi uzahuza Gisagara iyoboye urutonde rwa shampiyona na REG iyikurikira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko butegereje inkunga ikomeye ku rubyiruko rugiye kumara amezi atandatu ku rugerero, cyane cyane bukaba bwizeye ko ruzatanga umusanzu mu kurandura ibibazo bibangamiye abaturage.
Abatujwe mu mudugudu wa Terimbere mu murenge wa Shingiro akarere ka Musanze, bababazwa n’uburyo gahunda ya Girinka itabageraho kandi bari mu bukene bukabije aho bemeza ko batangiye gufatwa n’indwara ziterwa n’imirire mibi.
James Musoni yagejeje impapuro zimwemerera kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe kuri Perezida w’icyo gihugu, Emmerson Mnangagwa.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko igiciro cya Lisansi i Kigali kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,013 kuri litiro, naho icya Mazutu i Kigali kikaba kitagomba kurenga 1,039 kuri litiro.
Ikipe ya Mukura itsinze APR igitego 1-0 mu mukino wabereye i Nyamirambo, iba ikipe ya mbere itsinze APR muri iyi shampiyona
Uwitwa Twagirimana avuga ko yakurikiranye amafaranga ya murumuna we witabye Imana mu myaka ine ishize, ariko kubera “gusabwa ibyangombwa by’amananiza” ngo yageze aho arayareka.
Ntakirutimana Marie Chantal arasaba Leta inka yo gukamira umwana yasigiwe n’umurwayi wo mu mutwe atazi iyo akomoka.
Urubanza rwa Augustin Ngirabatware ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, rwimuriwe muri Nzeri uyu mwaka wa 2019.
Louise Mushikiwabo uheruka gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie, OIF), kuri uyu wa 3 Mutarama 2019 yatangiye imirimo ye.
Mwiseneza Josiane, umukobwa uhagarariye intara y’Uburengerazuba waje kwiyamamaza yakoze urugendo rw’iminota 40 n’amaguru byanamuviriyemo gutsitara akomeje kwanikira abandi ku matora ari kubera kuri Instagram na Facebook, akomeje atya akaba yahita abona tike yo kujya mu mwiherero uzwi nka ‘Boot Camp’.
Mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi hari ahitwa mu rya Nyirandakunze, iri rikaba ari ishyamba ryakomoye izina ku mugore bivugwa ko yari igishegabo witwaga Nyirandakunze.
Gatabazi JMV, Guverineri w’intara y’amajyaruguru aranenga abayobozi bijundika itangazamakuru bitwaza ko ryabinjiriye mu buzima busanzwe, mu gihe ryashyize amafuti yabo ahagaragara.
Mu gihe Polisi yishimira ko impanuka zitahitanye benshi mu minsi mikuru isoza umwaka, Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwo ruravuga ko kurwana byari bikabije.
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruravugako abana 18, barimo 12 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza, na batandatu bakoze igisoza ikiciro rusange bose batsinze ibizamini bya leta kandi neza.
Mu gitaramo ngarukamwaka kiba ku bunani East African Party, Buri Muhanzi yari yiteguye k’uburyo yanejeje abakunzi kakahava. Abayobozi batandukanye nabo barakitabiriye ndetse bigaragara ko banyuzwe n’imigendekere yacyo.
Mukamusoni Daphrose umugore w’imyaka 53, uvuga ko yavukiye i Kigali mu cyahoze ari Komine Kanombe, aza kumara imyaka 24 abaho mu buzima bushaririye aho yarwanaga mu mutwe wa FDLR.
Mu gitaramo East African Party kiba buri ku itariki ya mbere, uyu mwaka byari agashya kuko nta muhanzi mpuzamahanga wari watumiwe. Umuhanzi mukuru yari Meddy, umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muhanzi yeretswe urukundo rwinshi n’abamukunda nawe abitura kubabyinira koko.
Nyiraruhengeri Esperance wo mu Mudugudu wa Mirama ya mbere mu Kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare yababajwe no gutangira umwaka mushya arya ibishyimbo mu gihe we yifuzaga inyama.
Ntabwo byumvikana kuri bamwe, ariko ni ko byagenze. Ijoro rya Noheli ryibukirwaho ivuka rya Yezu Krisitu ryaranzwe n’ibirori no kwidagadura, ubunani butari umunsi wahariwe Imana bukorwamo amasengesho.
2018 wabaye umwaka udasanzwe ku Rwanda mu maso y’amahanga mu buryo butandukanye. Aha twavuga nko kuba ku nshuro ya mbere, umugore w’Umunyafurika atorerwa kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF), uwo mugore yarabaye umunyarwandakazi.
Jay Polly wafunguwe agatangira umwaka wa 2019 ari hanze ya gereza, yinjiye muri gereza nk’ikirangirire, asangamo Gisa cy’Inganzo, biyemeza gukora ibitaramo mu byumba by’abagabo ndetse no muri gereza yahariwe abagore ntabwo bakumirwaga.
Majoro Bernard Ntuyahaga nyuma yo guhamwa n’icyaha mu kugira uruhare mu iyicwa rw’abasirikare 10 b’Ababirigi akarangiza igihano cy’imyaka 20 yakatiwe, arabarizwa I Mutobo aho yishimira uburyo yakiriwe mu gihugu cye cy’u Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, arasaba abaturiye inganda z’icyayi gukora uko bashoboye bakongera ubuso bw’aho gihingwa.
Shema Blessing Gianna wigaga kuri Kigali Parents School yabaye uwa mbere mu gihugu mu bana bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza avuga ko abikesha kuba yarigiraga ku ntego.
Perezida Kagame yongeye gukomoza ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo mu ijambo yavuze ritangiza umwaka wa 2019.
Uretse abana bato, abaturage barenga miliyoni batuye umujyi wa Kigali bose baba bakanuye k’umunsi w’ubunani, bamwe bari mu nsengero, abandi bari mu bitaramo abandi basohokanye n’inshuti n’imiryango.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwakoze amateka rukorana amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza. Ayo masezerano azatuma Arsenal yamamaza u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu.
Umuyobozi w’Itorero Umuriro wa Patenkote aravuga ko bamwe mu bashumba b’amatorero bitwa ’Bishop, Apotre, Reverand’ n’abandi, bafite inyigisho z’ubuyobe.
Bamwe mu bakomoka mu karere ka Nyagatare bashinze umuryango udaharanira inyungu hagamijwe kunganira leta mu guteza imbere umuturage.