Niyitegeka Gracien uzwi cyane nka Seburikoko cyangwa Papa Sava, kubera filime akinamo yitwa ayo mazina, yavuze ikintu cyamushimishije kurusha ibindi mu buzima bwe, ndetse n’icyamubabaje kurusha ibindi.
Umwirabura wa mbere wagaragaye muri filime njya rugamba zizwi nka “Action Movies” muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Roundtree, yitabye Imana ku myaka 81 aguye murugo rwe I Los Angeles azize kanseri y’urwagashya.
Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Jada Pinkett-Smith, yahishuye amakuru yatunguye abantu mu mpande z’Isi, nyuma yo gutangaza ko we n’umugabo we Will Smith kuva mu 2016 batandukanye.
Umunyarwenya Iryamukuru Etienne wamamaye nka 5K Etienne mu itsinda ry’urwenya, Bigomba Guhinduka, agiye gushyira hanze filime ye yise ‘Houseman’ izajya ivuga ku kamaro k’abakozi bo mu rugo n’uburyo abakoresha bakwiye kubafasha.
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kevin Hart, yavuze ko ubu agendera mu kagare k’abantu bafite ubumuga, nyuma y’imvune yagize mu gice cyo mu nda, mu gihe yarimo asiganwa ku maguru n’uwahoze ari umukinnyi mu Ikipe y’igihugu ya Amerika y’umupira w’amaguru ‘ex-NFL player’. Hart yagize ati "Nagira ngo mbabwire bantu (...)
Forest Whitaker, umukinnyi w’icyamamare mu gukina filime ukomoka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, wamenyekanye cyane muri filime ‘The Last King of Scotland’ akinamo nka Idi Amin wari Perezida wa Uganda, ari mu Rwanda.
Leonardo DiCaprio wamenyekanye cyane nka Romeo muri Filime ‘Romeo na Juliet’, yavuze ko atari mu rukundo n’umunyamideli w’imyaka 19 y’amavuko, nyuma y’amafoto y’aba bombi amaze iminsi acicikana abagaragaza bari hamwe.
Jean Bosco Uwihoreye uzwi ku izina rya Ndimbati muri filimi y’uruhererekane ya ‘Papa Sava’, yasinye amasezerano n’uruganda Sky Drop Industries rukora inzoga, kujya arwamamariza mu gihe cy’umwaka.
Umuryango uteza imbere Sinema mu Rwanda, Mashariki Festival, watangiye amarushanwa y’Iserukiramuco mpuzamahanga ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, mu nyubako ya Kigali City Tower (KCT).
Ubuyobozi bwa Urusaro International Women Film Festival, bwatangaje ko muri filime nyarwanda enye zigomba guhatana mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Sinema, imwe yamaze gukurwamo.
Abagore bari mu ruhando rwa Sinema mu Rwanda barishimira urwego bamaze kugeraho, kuko rushimishije ugereranyije no mu myaka yatambutse.
Abakinnyi ba Filime bishimiye ko ubutabera bw’u Rwanda bwarekuye mugenzi wabo Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati, agasubira mu buzima busanzwe.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29/8/ 2022 nibwo Nkusi Thomas wamamaye ku izina rya Yanga mu gusobanura Filimi mu Kinyarwanda yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo. Abafashe ijambo ngo bagire icyo bamuvugaho, bamwe bafatwaga n’amarangamutima, ntibabashe kuvuga kubera umubabaro wo kubura Yanga bafataga nk’inshuti yabo kandi (...)
Amakuru atangazwa n’umuryango wa Nkusi Thomas uzwi ku izina rya Yanga avuga ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022. Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 nibwo umubiri we ugezwa mu Rwanda uturutse muri Afurika y’Epfo aho yaguye ubwo yari yagiye kwivuza.
Nkusi Thomas uzwi ku izina rya Yanga ari mu bantu batangije ibyo gusobanura Filime mu Rwanda, bamwe ndetse bakaba baragiye babimwigiraho na bo barabikora. Icyakora bamwe mu bareba Filime zisobanuye bemeza ko n’ubwo yari yarabiretse, ababikora ubu yabarushaga.
Nkusi Thomas wamamaye cyane ku izina rya ‘Yanga’ mu gusobanura amafilimi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, yitabye Imana azize uburwayi.
Jean Bosco Uwihoreye uzwi nka Ndimbati aravuga ko n’ubwo nta gihe kinini aramara muri gereza, ariko hari byinshi amaze kwigiramo kandi bitazwi na buri wese uri hanze.
Will Smith yasabye imbabazi umunyarwenya Chris Rock, nyuma yo kumukubitira urushyi imbere y’abantu, ubwo bari mu birori byo gutanga ibihembo bya filime byiswe Oscars, avuga ko imyifatire ye itakwihanganirwa kandi ko nta gisobanuro ifite.
Icyamamare muri sinema, Will Smith, yakubise urushyi mu ruhame umunyarwenya Chris Rock amusanze ku rubyiniro, ubwo yari amaze gutebya ku mugore we Jada Pinkett Smith, bari mu muhango wo gutanga ibihembo bya filime byiswe Oscars, byatangagwa ku nshuro ya 94.
Mukandengo Athanasie wamamaye cyane mu makinamico ni umwe mu batangiranye n’itorero Indamutsa ryo kuri Radiyo Rwanda ubwo ORINFOR yatangizaga gahunda y’amakinamico mu 1985, ariko we yari asanzwe ahakora kuva mu 1977 ashinzwe kugenzura ibinyura kuri radiyo (régisseur d’antenne).
Umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye ku izina rya ‘Yago’ ari na ryo yitiriye umuyoboro we wa YouTube, YAGO TV SHOW, ari mu byishimo byinshi nyuma y’uko umuyoboro we wa YouTube wari umaze ibyumweru hafi bitatu warakuweho, wongeye kugaruka.
Nyuma y’aho Umuyoboro wa Televiziyo yakoreraga kuri YouTube y’umunyamakuru yitwa Yago TV isibiwe kuri murandasi, bikaba bivugwa ko yashinjwaga n’ubuyobozi bwa YouTube gusakaza amashusho y’urukozasoni, umunyamakuru Yago ndetse n’abandi basesenguzi bashyize mu majwi bamwe mu bantu baba mu by’imyidagaduro ko bashobora kuba (...)
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 07 Mutarama 2022, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Emmanuel Mayaka yitabye Imana.
I BWIZA, ni filime ndende imara iminota 115 yanditswe inayoborwa ku bufatanye bwa Nahimana Clemence na Emmanuel Nturanyenabo, amashusho yayo afatwa na Sibomana Gilbert (One Hundred Pixels). Iyi filime yari imaze imyaka ibiri itunganywa, yerekanywe bwa mbere mu ruhame tariki 15 Ukuboza 2021 mu cyumba cya sinema cya Canal (...)
Aba ni bamwe mu byamamare bakanyujijeho mu mafirime yakunzwe cyane, ariko n’ubu bakaba bakigaragaraho itoto.
Nyabyenda Narcisse wamamaye cyane kubera gutoza itorero ry’ikinamico rya Radiyo Rwanda (Indamutsa), ubu ni umusaza ugeze mu zabukuru (imyaka 72). Yavukiye ahahoze ari muri komine Nshiri perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu karere ka Nyaruguru.
Sylvester Gordenzio Stallone (1985 - 2021) Sylvester Gordenzio Stallone bakunze kwita Rambo kubera filime yakinnye mu 1986 yitwa The Mission, akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavutse ku itariki 6 Nyakanga mu 1946, ubu agize imyaka 75.
Filime ‘I Bwiza’ imaze imyaka ibiri ikorwa na Nahimana Clémence, umuhanzi, umwanditsi w’ikinamico Musekeweya, akaba n’umunyarwenya uzwi nka Feruje, akaba kandi umukinyi muri filime Umuturanyi aho azwi nka Mama Rufonsina.
Baganizi Eliphaz ni umwe mu bari bagize itorero Indamutsa ryakinaga ikinamico kuri Radiyo Rwanda muri Ofisi y’Igihugu y’Amatangazo ya Leta (ORINFOR) mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
I Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ubutaka bufite ubuso bw’ibirometero bigera kuri 79 akaba ari ryo zingiro ry’ibikorwa by’imyidagaduro muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Iki gice kibarizwamo inganda zitunganya amafilime atunze abatari bake muri iki gihugu.