Bugaragara: Arifuza inka yo gukamira uruhinja yasigiwe n’uwo atazi

Ntakirutimana Marie Chantal arasaba Leta inka yo gukamira umwana yasigiwe n’umurwayi wo mu mutwe atazi iyo akomoka.

Ntakirutimana n'umwana yasigiwe n'umurwayi wo mumutwe
Ntakirutimana n’umwana yasigiwe n’umurwayi wo mumutwe

Ntakirutimana Marie Chantal atuye mu mudugudu wa Bugaragara akagari ka Gacundezi umurenge wa Rwimiyaga.

Avuga ko mu kwezi kwa cumi yabyutse agasanga mu gikoni cye hari umubyeyi wabyariyemo umwana.

Ngo yamwitayeho nk’umubyeyi wese ariko abona afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, birangira amusigiye umwana arigendera.

Ntakirutimana avuga ko yahise amenyesha ubuyobozi ariko yiha n’inshingano yo kumurera.

Ati “Narabyutse numva uruhinja rurira mu gikoni cyanjye ngezemo ndusangana na nyina, nahise mbona ko afite ikibazo ariko ndamufasha, aho aboneye agatege yarigendeye kandi uretse kutamumenya n’aho yaturutse simpazi.”

Ntakirutimana avuga ko afite ubushobozi bucye bwamurera neza akifuza ko Leta yamwunganira ikamuha inka yo kumukamira.

Agira ati “Ubuyobozi narabubwiye ndetse ejo bundi bampaye ibihumbi 15. Ariko hari igihe amafaranga abura, bishoboka bampa inka nkazayimukamira kuko nibyo biramba kurusha amafaranga”.

Karengera Katabogama Alex umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimiyaga avuga ko inka uburyo zitangwamo bigoranye guhita bayimwizeza ahubwo bazareba igikenewe cyane bamufashamo kugira ngo uwo mwana arerwe neza.

Ati “Inka zigira uburyo zitangwa kuko zihabwa abatoranijwe, ntiyaboneka ako kanya, nazo ziratangwa ariko bijyanye n’ubushobozi buhari. Icy’ingenzi ni ukumuganiriza ibihari bigatangwa ibidahari hakabaho gutegereza.”

Uyu mwana w’umuhungu ubu Ntakirutimana yamaze kumuha amazina ndetse akaba amaze kubona inkingo ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka