James Musoni yakiriwe na Perezida Mnangagwa nka Ambasaderi w’u Rwanda

James Musoni yagejeje impapuro zimwemerera kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe kuri Perezida w’icyo gihugu, Emmerson Mnangagwa.

Musoni James ageza impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye muri Zimbabwe kuri perezida Mnangagwa
Musoni James ageza impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye muri Zimbabwe kuri perezida Mnangagwa

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane taliki 3 Mutarama 2019, kikaba cyabereye mu ngoro y’Umukuru w’icyo gihugu.

Musoni abaye Ambasaderi wa mbere muri Zimbabwe uzaba afite icyicaro muri icyo gihugu kuko ubusanzwe ngo uwahagarariraga u Rwanda muri Zimbabwe yabaga afite ikicaro muri Zambia, ngo kikaba ari ikintu cyiza k’u Rwanda.

Musoni yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe mu Ukwakira 2018, ubwo habaga amavugurura muri Guverinoma y’u Rwanda, akaba yari Minisitiri w’Ibikorwa remezo, umwanya yakuweho muri Mata 2018.

Perezida Mnangagwa kandi yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya b’ibihugu bya Irland, Ubwongereza na Espagne, bazahagararira ibihugu byabo muri Zimbabwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka