Muzatange amahirwe ahindura ubuzima bw’abaturage - Minisitiri w’Intebe ku basoje amasomo muri RICA

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yibukije abarangije amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture/RICA), ko bahamagariwe kuba abahindura ibintu bakemura ibibazo, ndetse bagatanga amahirwe ahindura ubuzima bw’abaturage.

Abanyeshuri basoje amasomo muri RICA
Abanyeshuri basoje amasomo muri RICA

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, ubwo yari ayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ku banyeshuri 83 basoje amasomo yabo muri RICA, igikorwa kibaye ku nshuro ya gatatu, kikaba cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, ababyeyi n’inshuti z’abarangije amasomo.

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva, yabwiye abo basoje amasomo ko bagomba kuba umusemburo w’impinduka ziganisha Igihugu ku iterambere rirambye.

Yagize ati “Muri Gahunda ya kabiri y’Igihugu yokwihutisha Iterambere (NST2), u Rwanda rwiyemeje kongera umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi ku kigero cya 50%, kugira ngo habeho kurwanya inzara, kwihaza mu biribwa no kugira ibyo twohereza mu mahanga bishobora guhangana ku isoko. Kugira ngo ibi bigerweho, turashora imari mu guhindura ubuhinzi bukaba urwego rufite umusaruro mwinshi, rugamije isoko kandi rurambye”.

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva

Yungamo ati “Nk’inzobere mu buhinzi bwo kubungabunga ubutaka, muri mu mwanya mwiza wo kuyobora izo mpinduka. Mu kazi kanyu rero, mujye mwibuka ko ubumenyi n’ubushobozi mwakuye muri RICA bidakwiye kuba ibibateza imbere ku giti cyanyu gusa. Mwahamagariwe kuba abahindura ibintu n’abakemura ibibazo, mutanga amahirwe ahindura imibereho y’abaturage”.

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva, yashimiye Howard Graham Buffett, washinze kaminuza ya RICA kubera uruhare rwe mu guteza imbere ubuhinzi.

Ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, ndashimira byimazeyo Howard Graham Buffett, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa RICA, kubera ubuyobozi bwe bufite icyerekezo, no kudacogora kwe mu kwimakaza imyigishirize y’u buhinzi mu Rwanda ndetse no ku Isi hose”.

Ati “Ku bufatanye n’imiryango yubashywe nka Howard Buffett Foundation, Guverinoma yashyize imbaraga nyinshi muri RICA, igamije gushaka no gutegura abayobozi bashya bafite ubushobozi n’ubwitange, bazayobora impinduka mu rwego rw’ubuhinzi”.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe

Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi butangiza Ibidukikije, RICA, riherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, abarangije uyu munsi bakaba bari mu mashami ya: Animal Production Systems abanyeshuri 10, Crop Production Systems 42, Food Processing Systems 14 na Irrigation and Mechanization Systems 17.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Nsengimana Joseph
Minisitiri w’Uburezi, Dr Nsengimana Joseph

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka