Raila Odinga, umuyobozi w’ishyaka rya ‘Muungano wa Azimio la Umoja One Kenya’ yemeza ko ubutegetsi wa Ruto bwavumwe n’Imana kubera ko yibye intsinzi ubundi yari iye. Ati ubu " ikintu cyose akozeho kirabora".
Abantu 33 barimo abagenzi 30, abapilote 2 ndetse n’ushinzwe kwita ku bagenzi bari mu ndege 1, bose barokotse impanuka y’indege ubwo yagiraga ikibazo cya tekiniki mu gihe yarimo ishaka kugwa ku kibuga cy’indege kiri muri Pariki y’igihugu y’ahitwa Mikumi mu Ntara ya Morogoro muri Tanzaniya.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bigira ibirombe by’amabuye y’agaciro bifite uburebure bw’ubujyakuzimu bukabije ku Isi, ibyinshi muri ibyo birombe biba bifite uburyo bwo gufasha abakozi kuzamuka bava mu kirombe, bazamukiye muri lift/ascenseur.
Ubuyobozi bwa Kiliziya katolika muri DRC bwagaragaje impungenge bufite ku matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 20 Ukuboza 2023 bitewe n’uburyo imyiteguro ihagaze.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS rihangayikishijwe n’indwara y’ubushita bw’inguge bwibasiye abatuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abaturage ba Sierra-Léone batangiye gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’imvururu zikomeye zabaye muri iki gihugu ziturutse ku mirwano hagati y’ingabo za Leta n’abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) riratabariza abana bagera kuri miliyoni ebyiri bo mu Gihugu cya Niger bakeneye ibiribwa kuko umutekano mucye uri muri iki gihugu watumye batabasha kubona ibiryo uko bikwiye.
Umusaza w’imyaka 84, witwa Gabriel Ahuwa, yemeje ko yishe umugore we w’imyaka 75 kubera umujinya kuko ngo yangaga ko baryamana, kandi akajya anumva bamubwira hari abayobozi bo mu itorero baryamana n’uwo mugore we.
Ousmane Sonko utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Sénégal, ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara uhereye igihe aheruka gutabwa muri yombi, none yajyanywe mu bitaro bya Dakar muri serivisi zita ku ndembe.
Umuturage witwa Shangwe Lodrick w’imyaka 35, utuye ahitwa Bangwe mu gace ka Sumbawanga, ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho gutunga imbunda ya ‘shortgun/SMG’ yakozwe mu buryo bwa gakondo, akaba yari ayitunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu ‘Human Rights Watch- HRW’ ishinja igisirikare cya Mali ndetse n’abarwanyi bikekwa ko ari abo mu mutwe w’abacanshuro wa ‘Wagner Group’ kuba barishe abaturage b’abasivili mu bikorwa byabo bitandukanye.
Perezida wa Repubulika ya Congo, imenyerewe nka Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso, yayoboye igihugu mu bihe bibiri bitandukanye uhereye mu 1979 kugeza mu 1992 ubwo yatsindwaga amatora, akongera gufata ubutegetsi ku ngufu za gisirikare mu 1997.
Umubare w’imibiri y’abayoboke b’idini yo muri Kenya basabwaga kwiyicisha inzara kugeza bapfuye kugira ngo bashobore kubona Yesu Kristo, umaze kugera kuri 403, kandi ibikorwa byo gucukura bashakisha n’indi birakomeje.
Abantu bitwaje intwaro bishe abantu 10 bakomeretsa abandi babiri mu Mujyi wa Bamenda uherereye mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Cameroon nk’uko byatangajwe na Guverineri w’ako Karere kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2023.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, ryatangaje ko muri uyu mwaka wa 2023, abana bagera kuri 289 baturuka mu Majyaruguru y’Afurika bapfuye, abandi bakaburirwa irengero, bagerageza gukoresha inzira y’amazi ngo bagere ku Mugabane w’u Burayi.
Muri Kenya umuryango wabuze umwana w’uruhinja mu Bitaro, nyuma uwamwibye aza gufatwa n’inzego z’umutekano, umwana asubizwa ababyeyi be.
Umupasiteri wo muri Nigeria, yatangaje abantu, cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, ubwo yafataga amaturo yose yaturishijwe mu rusengero akayaha umugore w’umupfakazi wari waje aho mu rusengero ari kumwe n’abana be.
Umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko kugeza ubu abana yabyaranye na Zari Hassan yirinze gutuma bamenya ko batandukanye mu kwirinda ko byabagiraho ingaruka.
Leta ya ya Kenya igiye gukurikirana mu nkiko abakomeje kwigaragambya bagateza imvururu mu gihugu bigatuma hari bamwe basiga ubuzima muri iyi myigaragambyo.
Muri Zambia, ababyeyi barwaniye hejuru y’umwana ufite ukwezi n’ibyumweru bitatu, wari uryamye ku buriri baramugwira ahita apfa ako kanya.
Muri Kenya, ahitwa Kisumu, umuntu umwe yarashwe na Polisi nyuma aza gupfa azize ibikomere mu gihe abandi babiri bo bakomeretse bakajyanwa mu bitaro, ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’imisoro.
Muri Kenya, mu gace ka Sotik, umugabo w’imyaka mirongo itatu y’amavuko Victor Langat, ari mu maboko ya Polisi ya Sotik akurikiranyweho kuba yarishe Se amuhora ko yamwimye amafaranga yo kugura ipikipiki.
Abantu cumi na batandatu barimo abana bapfuye, bitewe na gaz yatumutse ku buryo bw’impanuka i Boksburg, mu birometero mirongo ine mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Johannesburg. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa serivisi z’ubutabazi William Ntladi.
Perezida wa Sénégal Macky Sall yavuze ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki 25/02/2024.
Impande zihanganye muri Sudani zumvikanye ko zigomba gutanga agahenge k’iminsi ibiri ku gira ngo abayisiramu babashe kwihiza umunsi Mukuru ngarukamwaka w’Igitambo (EId Al Adha) neza.
Mali yasabye Umuryango w’Abibumbye, UN gukura ingabo zawo mu butumwa zari zaroherejwemo muri icyo gihugu (MINUSMA) bidatinze, kuko hari ikibazo cyo kuba nta cyizere kiri hagati y’ubutegetsi bwa Mali ndetse n’abahagarariye ubwo butumwa bwa UN.
Abayoboke 64 b’itorero rya ‘Good News International’ rya Paul Mackenzie, ubu ukuriranywe n’ubutabera bwo muri Kenya nyuma y’uko hatahuwe imva nyinshi zishyinguwemo bamwe mu bayoboke be bishwe n’inzara, n’abandi batabawe benda kwicwa n’inzara aho basengeraga mu ishyamba bijyanye n’inyigisho yabahaga ko ng uko kwiyicisha (...)
Mu kiganiro aherutse kugirana na Million Dollaz Worth Of Game ku ya 12 Kamena 2023, umuhanzi David Adedeji Adeleke cyangwa se Davido yavuze ku ko buri munsi ahorana akababaro kenshi nyuma y’urupfu rw’umuhungu we w’imfura.
Babu Tale, usanzwe ari Umujyanama w’icyamamare Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania, yatangaje ko inzu y’uyu muhanzi isanzwe ifasha abahanzi ya Wasafi, yafashe umwanzuro wo kuba yitondeye ibijyanye no gusinyisha abahanzi bashya.
Umugore witwa Miriam Wesonga yafashwe n’inzego z’umutekano nyuma y’uko hari umuturage wamubonye yiruka ahunga kandi yaravuzweho kuba yaribye umwana muri Werurwe 2023.