Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, avuga ko mu nkiko hari umubare munini w’imanza ariko nanone udakabije, ugereranyije no mu bindi bihugu ariko ngo hakaba harimo gushashikisha uburyo uyu mubare na wo wagabanuka.
Fulgence Kayishema wari ku rutonde rw’abashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku ya 24 Gicurasi 2023 muri Afurika y’Epfo, nyuma y’igihe kinini yihisha (...)
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, avuga ko n’ubwo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu nkiko bigeze ku gipimo cyiza ariko nanone bifuza ko umuturage ashobora kuburana atageze ku rukiko hagamijwe kugabanya ingendo ndetse no gutanga ubutabera (...)
Uwimana Jeannette wabaye Miss Innovation mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, agaragaza ko abagore n’abakobwa bafite ubu bumuga bajya bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo gufatwa ku ngufu hitwajwe ko batazabona uko batanga ikirego mu rukiko, kubera ko abahakora batazi ururimi (...)
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, avuga ko u Rwanda rutagendeye ku gitutu rwashyizweho na Amerika ku irekurwa rya Rusesabagina, wamaze igihe kirenga imyaka ibiri afungiwe mu Rwanda.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, batunga agatoki bamwe mu bahesha b’Inkiko b’Umwuga, babaka amafaranga ya ‘avance’ babizeza kubarangiriza imanza, bamara kuyabaha, bagategereza ko bazazirangiza bagaheba.
Rusesabagina Paul na Nsabimana Callixte uzwi ku izina rya Sankara, bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, nyuma y’uko banditse amabaruwa bazisaba kandi bagaragaza ko bicuza ibyaha bari bafungiye birimo iby’iterabwoba.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Paul Rusesabagina wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 25 ndetse na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 15 bagiye gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika. Aba bombi bari bahamijwe ibyaha by’iterabwoba byakozwe na (...)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe Evariste Tuyisenge wiyita Ntama w’Imana 2 kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.
Abashinzwe kugira Leta inama mu by’Amategeko bemeranyijwe guhuza imitegurire n’imyandikire y’Amategeko, mu rwego rwo gufasha abayagenewe kuyumva.
Urubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid rwagombaga kuba tariki ya 10 Werurwe 2023 rwimuriwe tariki 31 Werurwe 2023 kubera ko kuri uwo munsi hateganyijwe Inama y’Urukiko.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize Dr Kayumba Christopher umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo gusambanya undi ku gahato n’icyubwinjiracyaha kuri icyo cyaha.
Bamwe mu baturage batishoboye basaba ubutabera, bavuga ko iyo bibaye ngombwa ko bunganirwa mu mategeko, bahitamo kubyihorera, kuko batekereza ko batabona igiciro cyo kubishyura.
Ihuriro ry’agize Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe gukumira no kurwanya Ruswa (APNAC-RWANDA), rivuga ko abantu bafite imitungo ariko batayiyandikishaho barimo gushakirwa ibihano.
Icyaha cyo gusambanya umwana kigenzwa kimwe n’ibindi byaha, ariko cyo kikagira umwihariko kubera imiterere yacyo.
Akenshi iyo umuntu akekwaho icyaha runaka atabwa muri yombi hagakorwa dosiye ye, igashyikirizwa Ubushinjacyaha akaburana afunze, ariko ngo si ko bikwiye kugenda.
Mu kiganiro cyihariye Kigali Today yagiranye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yasobanuye uko umuntu akwiye kwitwara imbere y’ubugenzacyaha.
Abunzi bo mu Karere ka Huye bahawe amagare ku wa 18 Mutarama 2023, banibutswa ko icyo basabwa mbere y’ibindi byose ari uguhuza abafite amakimbirane bakabafasha kumvikana, bitabaye ngombwa ko bajya mu manza.
Fortunata Nyirahabimana utuye mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, yasabwe gutanga imitungo yo mu rugo yarerewemo yari yarihaye, kuko kurererwa mu rugo bitavuga kuba umuzungura w’ibyaho.
Gahunda yo kugabanya ubucucike muri za gereza zo hirya no hino mu gihugu, yitezweho kuzafasha Guverinoma y’u Rwanda kurokora arenga Miliyoni 14.6Frw, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubutabera.
Abunzi 44 kuri 331 bashyashya batowe mu Karere ka Nyaruguru mu mwaka ushize wa 2022, bahawe amagare yo kubafasha mu ngendo zijyanye n’uyu murimo w’ubukorerabushake, batowemo na bagenzi babo.
Urukiko rw’Ikirenga ku ya 28 Ukuboza 2022, rwagaragaje amasaha mashya y’akazi, bikaba bibaye nyuma y’umwanzuro wafatawe mu nama y’Abaminisiti mu Kwezi k’Ugushyingo, uvuga ko amasaha yo gutangira akazi azahinduka guhera muri Mutarama 2023, aho akazi kazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kakarangira saa kumi n’imwe (...)
Mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane, serivisi z’umuvunyi zegereye abaturage i Nyamagabe, hanyuma mu Murenge wa Gasaka bahereye bagezwaho ibibazo byiganjemo iby’uko abantu bagiye baburana bagatsinda, ariko ntibarangirizwe imanza.
Inzego z’ubutabera muri Angola zasohoye impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Isabel dos Santos, umukobwa w’uwahoze ari perezida Jose Eduardo dos Santos ku byaha akurikiranyweho byo kunyereza umutungo wa rubanda mu gihe yari akuriye kompanyi y’ingufu ya Leta yitwa (...)
Abakobwa 6 n’umusore umwe bari bafungiye icyaha cyo kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo, ku Cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2022, bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bahita bafungurwa.
Iyo bavuze umwana utemerewe guhabwa inzoga ni ukuva kuva k’ukivuka kugera k’utaruzuza myaka 18 y’amavuko, nibo batemerewe guhabwa ibisindisha ndetse no kubibagurisha.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yasabye abagize Urugaga rw’Abavoka (RBA) mu Rwanda kurandura ruswa ivugwa mu rugaga. Ibi yabigarutseho tariki ya 21 Ukwakira 2022, mu muhango wo kwizihiza ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 uru rugaga rumaze (...)
Mu Rwanda hatangijwe gahunda nshya izafasha kwihutisha imanza no kugabanya ubucukike muri gereza, mu rwego rwo korohereza ubutabera ndetse n’ababuranyi. Ni gahunda izwi nk’igikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Bargaining Procedure), yatangirijwe i Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, mu (...)
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruherutse gukatira Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha (...)
Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka 18 y’ubukure akanamuha ibisindisha.