Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunguye utubari n’utubyiniro mu rwego rwo kuzahura bimwe mu bikorwa bimaze igihe bidakora.
Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, yageze muri Tanzania nk’umwe mu bagomba gutegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa Beauty Pageant, rizabera muri icyo gihugu.
Nyuma y’aho bari bamaze iminsi bahakana ibyo gutandukana kwabo, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime, Jennifer Lopez na Alex Rodriguez, wamenyekanye cyane mu mukino wa Base Ball, bamaze kwemeza ko umubano wabo babanaga nk’umugore n’umugabo, n’ubwo bari batarasezeranye (fiancé couple) bawushyizeho (...)
Umunyarwenya ukomoka mu gihugu cya Uganda ukundwa na benshi, Anne Kansiime, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, amaze gutangaza ibyishimo afite kuko yasamye.
Kim Kardashian wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika uzwi cyane mu biganiro binyura kuri televiziyo, yasabye gatanya ku buryo bweruye tariki 19 Gashyantare 2021. Kim Kardashian arasaba gutandukana n’umugabo we Kanye West, wikorera ku giti cye ndetse akaba n’umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Rap. mu gihe ibinyamakuru (...)
Umwe mu bagore b’abirabura waciriye inzira abandi bakinnyi ba filime b’abirabura muri America, Cicely Tyson, yapfuye mu ijoro ryo ku wa kane tariki 28 Mutarama 2021.
Umuraperikazi Cardi B nyuma y’imyaka itatu akoze ubukwe na Offset wo mu itsinda rya Migos, yasabye gatanya anasaba ko yagumana umwana wabo Kulture.
Raissa Mukolo ufite umubyeyi umwe w’umunyarwanda ni we wegukanye ikamba rya Miss Black Belgium 2020.
Umugore ukundwa n’abatari bake ku isi kubera imyambarire ye n’uburanga bwe, Kim Kardashian, yatangaje ko ikiganiro yahuriragamo n’abo mu muryango we cyakundwaga na benshi kigiye guhagarara.
Forbes, ikinyamakuru cyandika ku bukungu cyashyize hanze urutonde rw’ibyamamare 100 bitandukanye ku isi byinjije amafaranga menshi kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2020.
Meghan Markle umugore w’Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry, yatsinzwe urubanza yaregagamo ikinyamakuru cya ‘Mail on Sunday’, agishinja kwinjira mu buzima bwe bwite, kwandagaza amabanga ye no gushyira hanze amakuru adakwiye kujya mu itangazamakuru.
Mu gihe abayobozi bakuru mu bihugu byo ku isi batanga ubutumwa ku baturage babo, bwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus, bakoresheje inyandiko zinyuranye, imbwirwaruhame zinyura ku bitangazamakuru, Perezida wa Liberia George Weah, we yakoze mu nganzo aha ubutumwa abaturage be abicishije mu (...)
Umunyamideri w’umunyarwandakazi Kate Bashabe yavuze ko iby’urukundo rumuvugwaho na Sadio Mane ari ukubeshya, mu gihe hari ibinyamakuru byo muri Senegal aho Sadio Mane avuka, byakwirakwije amashusho ye bivugwa ko bakundana.
Umuhanzikazi w’icyamamare Onika Tanya Maraj, uzwi cyane ku izina rya Nicki Minaj yatangaje ko agiye guhagarika ibikorwa by’umuziki ubundi agashaka umugabo akubaka umuryango we.
Indirimbo Fall y’umuhanzi wo muri Nigeria Davido, yamaze guca agahigo ko kuba ari yo ndirimbo imaze kurebwa inshuro nyinshi kuri Youtube, aho imaze kurebwa izisaga miliyoni 99.
Kugeza ubu, Miss Mutesi Aurore Kayibanda, ntabwo akiri kuri Instagram, naho umugabo we Egide Mbabazi wakurikiraga umuntu umwe gusa ariwe Aurore, ariko ubu ntabwo akimukurikira, ikindi gitangaje.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi siyansi n’umuco, ryashyize umiziki wa Reggae mu mirage y’isi ikwiye kubungabungwa ngo itazimira.
Iradukunda Liliane ntiyahiriwe n’irushanwa rya mbere ryo kurimba neza no kwiyerekana mu mideli (Miss World Top Model) mu marushanwa yo gutoranya Nyampinga w’ Isi ari kubera mu mujyi wa Sanya mu gihugu cy’ Ubushinwa.
Ikirezi Annaïs Déborah ni umwana w’umuhanzi Massamba Intore, umwe mu bahanzi baririmba injyana gakondo, akagira ijwi rinyura benshi. Massamba Intore akomora inganzo kuri Se umubyara ari we Sentore Athanase, wabaye umukirigitananga w’icyogere.
Abakunzi b’umuziki wa Uganda babyukiye ku nkuru y’akababaro y’uko umwe mu bari bagize itsinda rya Good Life, Moses Ssekibogo wari uzwi nka "Radio" yitabye Imana.
Umururimbyi w’injyana ya Country wo muri Amerika (USA), Don Williams yitabye Imana nyuma y’igihe gito yari amaze arwaye.
Umukinnyi wa film muri Hollywood Dwayne Johnson uzwi nka ’The Rock’ yatangaje ko bishimishije cyane kumva abafana be bifuza ko yazitabira amatora ya perezida USA mu matora ya 2020.
Amandine Juru, Umukobwa wa Eugene Habimana wamenyekanye ku izina rya Cobra Cadillac kubera akabyiniro kitwa Cadilac yari yarubatse kagakundwa cyane mu Mujyi wa Kigali , yanejejwe cyane n’uko se yakiriye agakiza akabatirizwa mu mazi menshi.
Radio yo mu Mujyi wa Birmingham mu Bwongereza yitwa Mid City Radio yafashe umwanzuro wo kudacuranga indirimbo zo kuri album ya Ed Sheeran yise Divide, zimaze iminsi irindwi yose zihariye imyanya 10 ya mbere ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane muri iki (...)
Umuhanzi, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Ed Sheeran yaciye agahigo n’ipusi itasimbuka, nyuma y’uko umuzingo w’indirimbo ze yise Divide ugurishijwe cyane kurusha izindi ndirimbo 500 zose zishyize hamwe.
Ku nshuro ya mbere bataramiye mu gihugu cy’Ububirigi, Charly na Nina beretswe ko ibihangano byabo bikunzwe cyane muri iki gihugu.
Nyuma y’amezi atatu abaganga bagerageza gushakisha impamvu y’urupfu rwa nyakwigendera George Michael, umuhanzi w’umwongereza watabarutse kuri noheli tariki 25 Ukuboza 2016, ikinyamakuru The Sun cyemeje ko yazize ibiyobyabwenge.
Dorcas Dienda, wiyamamariza kuba Miss RD Congo, akomeje kwibasirwa n’Abanyekongo nyuma yo gutangaza ko abazungu barusha ubwenge abirabura.
Jennifer Lopez, umuririmbyi n’umukinnyi wa filime wo muri Amerika yatandukanye n’umukunzi we, Casper Smart, bari bamaranye imyaka itanu.
Nyuma yo gukubita umwe mu babyinnyikazi be akirukanwa shishi itabona muri Kenya, umuhanzi w’icyamamare, Koffi Olomide, yatawe muri yombi na Polisi ya Kinshasa.