Menya ibanga Shema yakoresheje ryatumye aba uwa mbere mu gihugu

Shema Blessing Gianna wigaga kuri Kigali Parents School yabaye uwa mbere mu gihugu mu bana bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza avuga ko abikesha kuba yarigiraga ku ntego.

Shema Blessing Gianna wabaye uwa mbere mu gihugu
Shema Blessing Gianna wabaye uwa mbere mu gihugu

Uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 12, yabitangaje ku wa 31 Ukuboza 2018, ubwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangazaga amanota yavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange mu mwaka wa 2018.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuko intego yanjye nyigezeho. Nari narihaye intego yo kuzaza muri batatu ba mbere mu gihugu none mbaye uwa mbere. Ibyo ni byo byatumaga ngira umuhate mu kwiga, naba ngiye no gucika intege nkibuka ibyo niyemeje bigatuma niga cyane”.

Shema avuga kandi ko yashimishijwe n’igihembo yagenewe na MINEDUC kuko kizamufasha mu myigire ye.

Ati “Nshimishijwe n’iyi Laptop nshya mpawe na Minisitiri, izamfasha mu myigire yanjye nzakomeze kuba uwa mbere ninatangira kwiga mu mashuri yisumbuye. Nzakomeza kandi kwigira ku ntego kuko ari byo byatumye mbona iki gihembo.

Agira kandi inama abandi bana ati “Ndasaba barumuna banjye kwiga bashyiseho umwete, birinde kurangara kandi bihe intego mu byo bakora kuko iyo ntego ari yo ibahwitura”.

Shema yahawe mudasobwa y'ishimwe
Shema yahawe mudasobwa y’ishimwe

Abana 20 batsinze kurusha abandi mu gihugu cyose barimo icumi bo mu mashuri abanza n’abandi icumi bo mu yisumbuye, MINEDUC yabahembye mudasobwa ngendanwa nshya zo mu bwoko bwa Positivo.

Uyu mwaka byagaragaye ko abakobwa ari bo bagize amanota y’imbere ari benshi kuko mu icumi ba mbere mu basoza icyiciro rusange harimo abahungu 2 gusa na ho mu basoza amashuri abanza babaye abakobwa 5 n’abahungu 5.

Mu mashuri abanza abanyeshuri bakoze ikizamini ni 247.763, muri abo 135.117 bangana na 54.5% ni abakobwa mu gihe 112.646 bangana na 45.5% ari abahungu, bakaba baratsinze ku kigero cya 81.1% mu gihe umwaka ushize bari batsinze ku kigero cya 86.3%.

Abayobozi muri MINEDUC bageza ku Banyarwanda amanota y'ibizamini
Abayobozi muri MINEDUC bageza ku Banyarwanda amanota y’ibizamini

Kureba amanota ni uguca ku rubuga rwa REB, ari rwo www.reb.rw ugakurikiza amabwiriza cyangwa ugakoresha telefone wandika ahandikirwa ubutumwa bugufi. Niba ari umunyeshuri wo mu mashuri abanza wandika P6 ukongeraho inomero y’umunyeshuri ukohereza kuri 489.

Naho kureba amanota y’umunyeshuri usoje icyiciro rusange wandika S3 ugashyiraho nomero y’umwana ukohereza kuri 489 ugahita ubona amanota.

Ubwo REB yagezaga amanota kuri Minisitiri w'Uburezi
Ubwo REB yagezaga amanota kuri Minisitiri w’Uburezi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwaduhaye urutonde rw’abana babaye abambere uko bakurikirana

alias yanditse ku itariki ya: 1-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka