Kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko umuntu umwe gusa (1) ari we uri kuvurwa Icyorezo cya Marburg.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko umuntu umwe (1), yakize mu gihe babiri (2) ari bo bari kuvurwa Icyorezo cya Marburg.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nta muntu wanduye Icyorezo cya Marburg mu bipimo 103 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), yagaragaje ko abantu batatu gusa (3) ari bo basigaye bari kuvurwa Icyorezo cya Marburg mu Rwanda, mu gihe umuntu umwe mu bari barwaye yakize.
Abantu 5 bakize Icyorezo cya Marburg mu gihe mu bipimo 271 byafashwe kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024.
Abantu umunani bakize icyorezo cya Marburg ku wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, abamaze gukira bose hamwe baba 38.
Abantu bane bakize icyorezo cya Marburg ku wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, abamaze gukira bose hamwe baba 30.
Abakorera bimwe mu bigo nderabuzima byo mu Turere two mu Rwanda, bavuga ko bari mu ihurizo ry’uburyo hari ibizamini bafatira abarwayi n’imwe mu miti baha ababigana, babikorera raporo na fagitire zishyuza RSSB, hakaba ibyo itemera kwishyura nyamara ngo biba biri ku rutonde rw’ibiba bigomba kwishyurwa.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2024 abantu babiri bakize icyorezo cya Marburg, hapimwa abantu 104, nta wanduye mushya wabonetse, nta n’uwapfuye azize Marburg.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) rwatangaje ko ruzatera inkunga gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) igamije gukuba kane umubare w’abaforomo n’ababyaza hamwe no guhugura abaganga babaga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024 abandi bantu batatu bakize indwara ya Marburg, abamaze gukira bose hamwe baba 15. Kuri uwo munsi nta wapfuye azize Marburg, nta n’uwanduye mushya wabonetse, abarimo kuvurwa ni 30.
Umuforomokazi (utifuje ko amazina ye atangazwa) ukorera ikigo cy’ishuri i Kigali, ntashobora gusohoka na rimwe ngo ajye kure y’ikigo, kuko umunyeshuri wafatwa n’uburwayi cyangwa wahura n’impanuka, adashobora kubona undi muntu hafi wahita amuvura.
Abahagarariye amavuriro yigenga mu Rwanda baratangaza ko babangamiwe n’uko ibiciro by’ibikorwa by’ubuvuzi bitavugururwa, bikaba bituma amwe muri ayo mavuriro ahagarika ibikorwa byayo, n’andi akaba ari gukorera mu bihombo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko rigiye gufatanya n’u Rwanda gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg.
Uko ubukangurambaga bujyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro bukomeje gushyirwamo imbaraga, birafasha abaturage kumva neza iyo gahunda, u Rwanda rukaba rugeze kuri 64% mu gihe intego y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ari ukugera kuri 60%.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ivuga ko yatangiye kugira umubare yifuza w’imbangukiragutabara(ambulance), ndetse ikaba irimo kuzegereza abaturage, ariko ngo haracyari ikibazo cyo gutinzwa mu nzira n’umubyigano w’ibindi binyabiziga.
Abanyeshuri 54 bo mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi, ku Cyumweru tariki 04 Kanama 2024, barangije amasomo yabo y’icyiciro cya Master’s bari bamaze umwaka biga muri Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE) yigisha ibijyanye n’ubuvuzi.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukwiye kubaka ubushobozi bwisumbuyeho mu nzego z’ubuvuzi, ku buryo nta Banyarwanda bazongera kujya bajya kwivuza mu bihugu by’amahanga, ahubwo abaturage bo mu bihugu byo mu Karere bakajya baza gushaka serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.
Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA, RRP+, rushimira Leta kuba yarabahaye imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi, ubu bakaba bafite icyizere cyo kubaho kingana n’icy’abandi Banyarwanda muri rusange.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa Rwanda FDA, cyahagaritse ubwoko bw’imiti harimo ufite numero A4042 witwa EFFERARGAN VITAMIC C 500mg/200mg (“comprimé efferverscent), uzwiho kuvura indwara y’umutwe, ukaba warakozwe n’uruganda rwo mu gihugu cy’u Bufaransa, rwitwa UPSA SAS.
Abaturage bo mu Mirenge igize igice cya Ndiza bivuriza ku bitaro bya Nyabikenke, baratangaza ko kwakira imbangukiragutabara yunganira iyari ihari, bizazamura serivisi yihuse ihabwa indembe zigana ibyo bitaro.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda FDA, hamwe n’Ihuriro ry’Abatumiza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga (AIGPHAR), bemeranyije ko imiti yose igomba kwandikwa, kugira ngo biheshe u Rwanda kwemerwa ku rwego mpuzamahanga.
Ihuriro ry’abaganga b’igitsina gore bavura bifashishije kubaga ‘Women in Surgery Rwanda’ (WiSR), rirahamagarira abakobwa n’abagore biga ubuganga kwitabira ishami ryo kuvura hifashishijwe kubaga, kuko umubare w’abagore bari muri iri shami kugeza ubu ukiri muke ugereranyije na bagenzi babo b’abagabo.
Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yatangaje ko iri muri gahunda yo kongera no kuzana ibikoresho bishya byifashishwa kwa muganga, birimo imashini zipima indwara zinyuranye zo mu mubiri, bikaba byitezweho kuruhura bamwe mu bajyaga kwivuriza mu mahanga.
Inyabarasanya ni icyatsi kiboneka hirya no hino mu Gihugu. Mu myaka yahise u Rwanda rutaratera imbere mu bikorwa remezo birimo amavuriro, icyo cyatsi kikaba cyarifashishwaga mu kuvura inkomere.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’izindi nzego, bashakishije ubushobozi bwo kugura imbangukiragutabara 246 ku buryo iza mbere 80 zamaze gutangira kugezwa mu bitaro hirya no hino mu Gihugu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Abajyanama b’Ubuzima baturutse hirya no hino mu Gihugu, bahurira i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024. Yababwiye ko icy’ingenzi cyatumye yifuza kubonana na bo, kwari ukugira ngo abashimire kubera ibintu byinshi bakora nta gihembo, ibigaragara (…)
Banki ya Kigali (BK) yatangiye gahunda yo gufasha amavuriro n’ibitaro kubona inguzanyo yo kugura ibikoresho byo kwa muganga, mu rwego rwo gufasha abari mu rwego rw’ubuzima kubona ibikoresho bigezweho.
Banki ya Kigali (BK) na VIEBEG Medical Ltd, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, agamije kongerera ubushobozi ibigo byigenga by’ubuvuzi no kubyorohereza mu buryo bwo kujya bibona ibikoresho nkenerwa muri serivisi bitanga, mu rwego rwo kurushaho kuzamura serivisi z’ubuzima mu Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu Itsinda rya (Battle Group VI), zikorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zatanze ku buntu serivisi z’ubuvuzi ku baturage bo mu mujyi wa Bria, umudugudu wa Dahouga.