Nyagatare: Abahakomoka biyemeje kunganira ubuyobozi mu guteza imbere umuturage

Bamwe mu bakomoka mu karere ka Nyagatare bashinze umuryango udaharanira inyungu hagamijwe kunganira leta mu guteza imbere umuturage.

Nsanzimana Donatien umuyobozi w’umuryango w’abakomoka Nyagatare bagamije iterambere (Nyagatare Natives Organisation for Development) avuga ko batekereje kwihuriza hamwe kugira ngo bafashe mu mibereho myiza y’abatuye akarere bakomokamo.

Ati “Turacyafite abaturage bakennye, hari ibikorwa remezo bidahari, twe nk’abakomoka hano dufite n’inshingano yo kunganira Leta mu gutuma ababyeyi bacu, abavandimwe bagira imibereho myiza.”

Mu bikorwa uyu muryango uzibandaho harimo ubuhinzi, uburezi, imibereho myiza n’ubukungu muri rusange.

Dr. Uwimana Francois Xavier avuga ko Nyagatare nk’akarere gashya hari byinshi kabura kandi leta itabigeza ku baturage vuba hatarimo uruhare rw’abahakomoka.

Agira ati “Nkanjye nize kwita ku ndembe, urumva habonetse ivuriro rifasha abantu nk’abo byaba byiza, abize uburezi bashobora gushakisha uko buri murenge wagira ishuri ry’incuke rigezweho n’ibindi mu buhinzi ni uko.”

Ingabire Jenny umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo ari naho uyu muryango watangirijwe avuga ko ari byiza kuba hari abatekereza guteza imbere agace bakomokamo.

Avuga ko ariko igitekerezo gikwiye kujyana n’ibikorwa kandi bagakora ibiramba kuko bifitiye abaturage n’igihugu akamaro.

Ati “Bene ibi ni urugero rwiza ku bantu burya n’umunyeshuri kenshi afatira urugero ku bize aho yiga abona bakomeye, aba bakoze ibiramba byatuma n’abato batekereza kuzagera ikirenge mu cyabo bagateza imbere iwabo”.

Umuryango w’abakomoka mu karere ka Nyagatare bakorera ahandi n’abahavuka ugamije iterambere watangiranye abanyamuryango 2001 buri wese akaba yiyemeje kuzajya atanga amafaranga 1000 buri kwezi.

Mu nama yabo ya mbere hakaba hatowe ubuyobozi bugizwe n’abantu umunani n’abagenzuzi batatu.

Iyi komite yatowe ikaba yasabwe kwihutisha ibyo kubona ibyangombwa umuryango ukemererwa gukorera mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Iki gitekerezo ni kiza cyane. Mugire bwangu iyi Nyagatare muhereye Rukomo habe impinduka igaragara. Bive mu magambo bijye mu bikorwa mbari inyuma

Biramahire Didace yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

Ijambo native rikoreshejwe mumwanya utari uwaryo make reference to oxford dictionary

Alias yanditse ku itariki ya: 1-01-2019  →  Musubize

Nkatwe abakomoka murako karere turabyishimiye cyane kd nibyiza cyane arkse nkabantu batarabimenya kd bifuza gufatanya nabo banyurahe muguteza imbere akarere kacu baduha contact natwe tukaba joint

Mbarushimana Evaliste yanditse ku itariki ya: 31-12-2018  →  Musubize

Mbarushimana abajije neza, abahagarariye umuryango bafashe iyambere ngo haboneke ibyangombwa ubundi tugakorera hamwe nk’umuryango. Gusa inzira yabifuza kwifatanya nabandi mumuryango irafunguye, utanga ubwitabire bwa 5,000f ugashyirwa kurutonde no kurubuga, ubundi ukazajya utanga imisanzu.

Umunyamuryango yanditse ku itariki ya: 1-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka