BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare (Amafoto)

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere izaba itangiriye imbere mu nyubako, bibiye kuba u Rwanda ruri kwakira iya 2025 izatangira ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025.

Iyi nyubako iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali isanzwe yakira imikino ikinirwa mu nzu ndetse n’ibitaramo bitandukanye, yiteguye kwakira no gukora aya mateka ku munsi wa mbere w’iyi shampiyona ibere ku nshuro ya mbere muri Afurika, aho izatangiriramo icyiciro cy’aho abakinnyi bazasiganwa n’isaha buri wese ku giti cye.

Iyi nyubako ku Cyumweru saa yine n’iminota 10 za mu gitondo izabanza guhagurukirwamo n’abagore bakuze aho bazasiganwa intera y’ibilometero 31,2 bagasoza saa sita n’iminota 55 mu gihe saa saba n’iminota 45 abagabo bakuru nabo bazatangira gusiganwa n’isaha buri wese ku giti cye aho bazasiganwa kilometero 40,6.

Iyi shampiyona izitabirwa n’abakinnyi 919 bavuye mu bihugu 110 hirya no hino ku Isi izasozwa tariki 28 Nzeri 2025.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka