Mushikiwabo yakiranywe ubwuzu mu mirimo ye mishya
Louise Mushikiwabo uheruka gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie, OIF), kuri uyu wa 3 Mutarama 2019 yatangiye imirimo ye.

Ubutumwa uyu muryango wanyujije kuri twitter buvuga ko Madame Louise Mushikiwabo yahererekanyije ububasha n’uwo yasimbuye Madame Michael Jean, mu muhango wabereye ku cyicaro cy’uwo muryango i Paris mu Bufaransa.

Ubutumwa bwanyuze kuri twitter ya OIF buvuga ko Mushikiwabo yatangiye imirimo ye mishya
La nouvelle Secrétaire générale #Francophonie, Mme @LMushikiwabo est entrée en fonctions ce matin lors d’une cérémonie de passation avec la Secrétaire générale sortante, Mme @MichaelleJeanF au siège de l’Organisation internationale de la Francophonie (OIF) à Paris. pic.twitter.com/AyCWrD3HrB
— La Francophonie (@OIFfrancophonie) January 3, 2019
Louise Mushikiwabo yabaye Umunyamabanga mukuru wa kane w’umuryango OIF uhuriwemo n’ibihugu bikoresha Igifaransa.
Yari amaze imyaka icyenda ari ku mwanya wa Minisitiri w’Ubububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.
Mushikiwabo asimbuye Umunyakanada Michaëlle Jean ucyuye igihe akaba yarayoboye OIF kuva muri 2015 kugeza muri 2018 .
Abandi bayoboye OIF barimo Abdou Diouf (2003-2014) na Boutros Boutros-Ghali (1998-2002).
Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF tariki 12 Ukwakira 2018, atorwa n’abakuru b’ibihugu byitabiriye inama ya OIF yari yabereye i Yerevan muri Armenia bamwemeza mu bwiganze busesuye.
Ibihugu byinshi bya Afurika byagaragaje ko bimushyigikiye ndetse n’u Bufaransa bufite ijambo rikomeye muri OIF bugaragaza mu buryo bweruye ko buri inyuma ya Mushikiwabo.
Mu byo yavuze azibandaho muri manda ye y’imyaka ine (ishobora kongerwa)birimo kwimakaza amahoro n’umutekano no kuzamura imibereho y’urubyiruko.
Ohereza igitekerezo
|