Nyirandakunze wiyiciye umugabo, asiga izina ry’ahazwi nko ‘Mu Rya Nyirandakunze’

Mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi hari ahitwa mu rya Nyirandakunze, iri rikaba ari ishyamba ryakomoye izina ku mugore bivugwa ko yari igishegabo witwaga Nyirandakunze.

Nyandwi, umwuzukuruza wa Ndagano uzi amateka menshi ku byaranze u Bukunzi
Nyandwi, umwuzukuruza wa Ndagano uzi amateka menshi ku byaranze u Bukunzi

Nyirandakunze yari umugore w’umutware wategekaga u Bukunzi witwaga Ndagano Ruhagata na we akaba yari umuvubyi w’imvura akanamenya kugenzura imihindagurikire y’ikirere.

Bahitiriye uyu mugore bitewe n’uko ngo yari yarajujubije umugabo we akamuganza, kuba igishegabo kwe bituma ari we umenyekana kurusha umugabo we maze ahita yitirirwa ako gace kose ndetse n’ishyamba rihita rimwitirirwa (Nyirandakunze).

U Bukunzi bwayoborwaga na Ndagano, umugabo wa Nyirandakunze, ni mu cyahoze ari Perefegitura ya CYANGUGU ibumbatiye Komini ya Karengera na Nyakabuye (ubu ni mu Mirenge ya Nkungu, Nyakabuye, Gitambi na Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi ndetse n’uwa Karengera mu Karere ka Nyamasheke).

Aya mateka ya Nyirandakunze tuyakesha Umusaza witwa Nyandwi Christophe, w’imyaka 66 uvuga ko ari umwuzukuruza wa Ndagano.
Nyandwi Christophe ahamya ko Ndagano yari umuvubyi koko.

Ati” Ndagano yayoboye Ubukunzi abihawe na Musinga, yajyaga kwa Musinga i nyanza, yagerayo imvura akayivuba ikagwa yamara kugwa Musinga akamuha inka nziza zikaza ziguranywe imvura kubera ko yaguye.”

Ndagano yari yarashakanye n’umugore witwa Nyirandakunze. Icyakora nubwo yari umutware,ntibyabujije uwo mugore we kumuganza maze anamubuza amahwemo kugeza ubwo amugambaniye aramwicisha kugira ngo akunde yiyitirire ndetse agire ijambo muri ako gace kose. Uko ni na ko byaje kugenda, aramwivugana ndetse ngo anakurikizaho n’abandi bantu, atangira kumenyekana gutyo n’i bwami baramumenya.

Umusaza Nyandwi usobanura aya mateka ati ”Nyirandakunze yaje gushaka uburyo yiyicira umugabo, amuha uburozi, apfa avuga ko yishwe na Nyirandakunze ariko atuma kwa Musinga ngo azamuhorere. Nyirandakunze yahise akomerezaho kwica abantu ndetse afashwa n’umukwe we umutekano urabura abaturage bamwe bahita bajya i bwami i Nyanza kujya kuvuga ko umugore yamaze abantu.”

Ndagano wari n’umuvubyi amaze gupfa, byababaje ibwami cyane, maze umwami Musinga wari uganje yohereza abazungu ngo baze kumurebera icyo gishegabo. Bahageze Nyirandakunze yabahungiye mu ishyamba rigihari na magingo aya bamukurikiramo ndetse barimutsindamo ari na ko kurimwitirira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mutubarize Nyandwi Christophe niba Ndagano ntabo yasigiye umbwo bumenyi bwe bwo kuvuba Invura

Kabacele yanditse ku itariki ya: 12-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka