Agahinda ka Mukamusoni wamaze imyaka 24 muri FDLR

Mukamusoni Daphrose umugore w’imyaka 53, uvuga ko yavukiye i Kigali mu cyahoze ari Komine Kanombe, aza kumara imyaka 24 abaho mu buzima bushaririye aho yarwanaga mu mutwe wa FDLR.

Mukamusoni(wambaye inkweto z'ubururu)yabonanye na Murumuna we(wambaye ikoti ry'umukara)
Mukamusoni(wambaye inkweto z’ubururu)yabonanye na Murumuna we(wambaye ikoti ry’umukara)

Uwo mugore umwe rukumbi uri mahugurwa hamwe n’abagabo 577 bahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya Congo, ubu bari mu mahugurwa mu kigo cya Mutobo, avuga ko mu mwaka wa 1994 yari umusirikare afite ipeti rya kaporali, ahungira mu majyaruguru ya Kivu, aho ngo yinjiye mu mutwe wa FDLR, abaho mu buzima bw’ishyamba.

Ati “mu mwaka wa 1994, nari umusirikare mu ngabo zatsinzwe, mpungira mu majyaruguru ya Kivu, nari mfite umugabo tubyaranye rimwe, tuburana ubwo basenyaga inkambi za mbere, si nigeze menya amakuru ye... menye ko ariho ngeze mu Rwanda”.

Avuga ko yakubititse mu buzima bwe bwose, aho yatinyaga gutaha bitewe n’amakuru mabi babwirwaga ko ugeze mu Rwanda atabaho.

Mukamusoni uvuga ko umwana yabyaranye n’umugabo we yahise apfa, akaba atazi neza niba azongera gusubirana n’umugabo we kuko yamenye amakuru ko afite undi mugore n’abana babiri.

Agira ati “mu kwezi kumwe maze mu Rwanda, umugabo wanjye twabonanyeho iminota mike ariko kugeza ubu sinzi gahunda izakurikiraho, kuko mfite amakuru ko afite undi mugore n’abana babiri, ikindaje ishinga ni iyi ngando ndimo ibindi nzaba mbimenya”.

Mukamusoni iyo abajijwe ku buzima yabagamo mu ishyamba, ikiniga kiramufata akazenga amarira mu maso akagira ati “ubuzima bw’ishyamba se nabukubwira nte? Kereka uri umusirikare ariko njye wabibayemo ndabizi, ubuzima bw’ishyamba nta cyiza na kimwe nabonyemo”.

Avuga ko yakiriwe neza, atangazwa n’amahoro n’iterambere yasanze mu Rwanda.

Mukamusoni umugore umwe mu bari 558 batahutse bari mu mahugurwa i Mutobo
Mukamusoni umugore umwe mu bari 558 batahutse bari mu mahugurwa i Mutobo

Ati “ngera mu Rwanda nakiriwe neza uko ntabikekaga, numvaga mfite ubwoba nkurikije uko nahabwirwaga,nafashe umwanzuro wo gutaha kubera ubuzima bubi, nta n’umuntu wankanguriye gutaha ni umutimanama wanjye wabinteye.

Akomeza agira ati “nasanze mu Rwanda ari amahoro, nsanga rwarateye imbere cyane, mu mbaraga mfite ibizanshobokera byose nzabikora nteze igihugu cyanjye imbere”.

Mukamusoni arasaba abasigaye mu mashyamba gutahuka bakaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ati “icyo nababwira, buri wese afite umutimanama we, bakwiye kureba kure bagataha kuko mu Rwanda ari amahoro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka