Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, arasaba ba rwiyemezamirimo bafite imashini zihinga kwegera Akarere kakabahuza n’aborozi bazikeneye, kuko hari ubutaka bugari bukeneye guhingwa mu buryo bwihuse.
Abatuye mu Karere ka Nyanza by’umwihariko mu Murenge wa Kibilizi, bavuga ko ubusanzwe ubuhinzi bw’imyumbati buri mu bibafasha kubona ibyo kurya bihagije, ariko ubu ngo bahangayikishijwe no kuba nta mbuto nziza bafite.
Toni eshanu z’imbuto y’ibirayi zafashwe zinyuzwa mu nzira zitemewe ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho zari zigiye kugurishwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, arasaba Abanyarwanda bakora umwuga w’ubuhinzi, guhinga ubutaka bwose bushoboka, kugira ngo igihembwe cy’ihinga 2024A kizatange umusaruro ushobora gutuma abaturage babona ibyo kurya (...)
Abaturage bo muri tumwe mu Tugari two mu Karere ka Gakenke, turimo aka Ruhinga n’aka Rugimbu mu Murenge wa Kivuruga, bahangayikishijwe no kuba imbuto n’inyongeramusaruro bari barijejwe kwegerezwa hafi bitigeze bikorwa kandi baranishyuye mbere, none ubu ngo byabaviriyemo kurara (...)
Abatuye i Gafumba mu Karere ka Huye, ahaciwe amaterasi hakanaterwa ibiti bivangwa n’imyaka, kuri ubu barishimira ko bibazanira amahumbezi bikaba byaragabanyije n’ibiza.
Abahinzi bo mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi bari barishyuye inyongeramusaruro muri Tubura, binyuze muri Smart Nkunganire ariko ntibazihabwe, batangiye gusubizwa amafaranga yabo.
Abahinzi b’i Gafumba mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, barifuza kugezwaho imbuto n’ifumbire bihagije kugira ngo babashe guhinga ku gihe.
Abahinga mu gishanga cya Songa mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, baravuga ko bifuza kubona imashini zuhira, kugira hirindwe ibihombo byo kurumbya kubera imihindagurikire y’ikirere.
Urubyiruko rukora umwuga w’ubuhinzi rwashyiriweho amahirwe agamije gufasha abari muri urwo rwego kwiteza imbere, binyuze mu kubafasha muri gahunda zitandukanye zirimo guhabwa igishoro.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe amashyamba, Mbonigaba Jean, arihanangiriza abatema ibiti batabirewe uruhushya kuko batema ibikiri bito, akabibutsa ko hari ibihano bibategereje.
Hirya no hino mu Rwanda hari abahinzi bavuga ko kuba baratinze kubona imbuto n’ifumbire bikomeje kubatera impungenge z’umusaruro mu gihe kiri imbere, aho batekereza ko utazaboneka uri ku kigero nk’icyo byahozeho, bagasaba inzego bireba kuborohereza mu buryo bwo kubibona byihuse kugira ngo badakomeza gukererwa (...)
Abahinzi 803 bo mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi, bari mu gihirahiro nyuma yo kutabona imbuto y’ibigori n’ifumbire nyamara barishyuye Tubura agera kuri Miliyoni eshanu mu buryo bwa Smart Nkunganire.
Ubuyobozi bw’Uturere dutandukanye bumaze iminsi busaba abaturage bafite amasambu adahinze, kwitabira kuyahinga bo ubwabo cyangwa kuyatira abakeneye kuyahinga, bitakorwa bakaba bayamburwa ku itegeko agatizwa abashobora kuyabyaza umusaruro.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arahumuriza abanyamuryango ba Koperative (KOPARWAMU) ihinga mu gishanga cya Rwansamira mu Murenge wa Nyamabuye, kubera kwamburwa icyo gishanga kigahabwa umushoramari uzagicukuramo ibumba, akavuga ko kitazacukurirwa (...)
Abanyamuryango ba Koperative itubura imbuto y’ibirayi yo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru (KAIMU), bavuga ko batumva impamvu babura imbuto y’ibirayi batubura nyamara harashyizweho uruhererekane rw’itubura.
Akarere ka Burera kiyemeje kwita ku gihingwa cy’ibigori nk’icyera cyane muri ako karere, aho mu gihembwe cy’ihinga 2024A, bagiye kubihinga ku butaka buhuje bungana na hegitari 15,200.
Mu gihe Akarere ka Rubavu ko mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda gafatwa nka tumwe mu duce dushobora kweza imboga nyinshi zagera kuri benshi mu Banyarwanda, bamwe mu bahinzi bazo bo muri ako gace bakomeje gutaka kugarizwa n’uruhuri rw’ibibazo muri ubu buhinzi. Iki kibazo kiramutse kitabonewe umuti kikaba cyagira ingaruka (...)
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), ishima amarushanwa yateguwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ubukene n’inzara (Heifer International), kuko arimo gutuma udushya mu buhinzi duhangwa n’urubyiruko tumenyekana.
Koperative (COAGI) y’abahinzi b’ibigori bo mu Murenge wa Ruli, irashimira Koperative y’abahinzi ba Kawa yitwa Dukundekawa Musasa, ku nkunga yabageneye ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000 FRW) yo kugura imashini itunganya kawunga.
Urubyiruko rwarangije kaminuza mu by’ubuhinzi no kongerera agaciro ibibukomokaho ndetse rukaba ubu ruri mu buhinzi, ruvuga ko rwiteze umusaruro utubutse ku bihingwa byahinduriwe uturemangingo (GMO), mu gihe bizaba byemewe gukoreshwa mu Rwanda, bityo n’ikibazo cy’inzara kikagenda nka (...)
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, arizeza abahinzi inguzanyo ihendutse bazajya bahabwa na Banki zisanzweho, batagombye gushyirirwaho iyabo yihariye.
Ihuriro Nyafurika riteza imbere Ubuhinzi (AGRA), ririzeza Guverinoma y’u Rwanda n’urubyiruko ruri mu buhinzi rugera ku bihumbi 132 rwiganjemo abagore bato n’abakobwa, igishoro kingana na Miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika, kuva muri 2023-2027 (asaga Miliyari (...)
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, arasaba abahinzi kwitegura neza igihembwe cy’ihinga cyo mu kwezi gutaha kwa cyenda, ntihagire aho basiga badahinze, kuko ubundi ari cyo gihembwe cyera imyaka myinshi.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango bagaragaza ko imbuto n’amafumbire bibageraho bitinze, kandi hari imiryango n’abashoramari bita ku buhinzi bakwiye kuba babibagezaho kare, bagasaba ko iki gihembwe cy’ihinga 2024A kigiye gutangira, izo mbogamizi zaba (...)
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Kamana Olivier, arizeza abahinzi ko imbuto n’ifumbire bizabagereraho igihe, ahubwo ko bakwiye gutegura imirima hakiri kare.
Abaturage bo mu Mirenge ya Kabaya na Muhanda baciriwe amaterasi y’indinganire mu Karere ka Ngororero, bahamya ko yatumye bazamura umusaruro, kuko isuri yabatwariraga ifumbire mu butaka itakibangiriza.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko u Rwanda rugeze ku kigero gishimishije mu gutubura imbuto, ku bihingwa by’ingenzi bikoreshwa mu gihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bugiye gushyira imbaraga mu buhinzi bwa kawa aho hamaze kuboneka kompanyi zizafasha abahinzi kuyikwirakwiza mu Mirenge itahingwagamo ariko hanashakwa imiti irwanya ibyonnyi byayo.