Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwategetse ko Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel, afungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo gusuzuma rugashingira ku kuba hari iperereza ku byaha aregwa rigikorwa, kandi ko arekuwe yaribangamira.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ruherereye mu Karere ka Musanze, ku wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025, rwaburanishije Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel wahoze ari Umushumba wa EAR Diyosezi Shyira, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranweho birimo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze (…)
Umunyarwanda utuye mu Bwongereza, Axel Rudakubana w’imyaka 18 y’amavuko, yakatiwe n’Urukiko igihano cyo gufungwa imyaka 52, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abana b’abakobwa batatu bari mu ishuri ahitwa i Southport, muri Nyakanga umwaka ushize wa 2024, ndetse akagerageza no kwica abandi bantu 10.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, basabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), gukaza ingamba mu kurwanya inda ziterwa abangavu.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko Dushimumuremyi Fulgence, ukekwaho ibyaha birimo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwiba no gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, akomeza gukurikiranwa afunze kubera impamvu zikomeye rushingiraho kuri ibyo byaha akurikiranweho.
Dushimumuremyi Fulgence uherutse gutabwa muri yombi, kubera ibikorwa ashinjwa byo kubangamira umudendezo wa rubanda, no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera ibyo byaha akurikiranweho n’ubushinjacyaha.
Séraphin Twahirwa wari uherutse guhamywa ibyaha bya Jenoside, no gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko rwo mu Bubiligi, yapfuye aguye mu bitaro bya Saint-Luc biri i Bruxelles.
Urugereko rw’Urukiko rukuru rwa Nyanza rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kabera Vedaste, wahoze ari umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe imiyoborere.
Nyuma y’igihe aburana ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa, Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma, yongeye guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu ndetse ahanishwa igifungo cya Burundu.
Urukiko rwa Gisirikare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, rwakatiye Sergeant Minani Gervais, igihano cy’igifungo cya burundu ndetse no kwamburwa impeta za gisirikare.
Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwaburanishije Sergeant Minani Gervais ukekwaho kwica arashe abantu batanu bo mu murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke.
Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu ruhame, urubanza ruregwamo Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39, ukekwaho kurasa abaturage batanu mu Karere ka Nyamasheke abasanze mu kabari. Urubanza rurabera mu Kagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi, aho icyaha cyabereye.
Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024 Ubushinjacyaha bwasabiye Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.
Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta, kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024, yabwiye urukiko ko atiteguye kuburana kuko batabashije kubona dosiye ngo amenye ibyo akurikiranwaho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, Miss Muheto Nshuti Divine yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho.
Abantu 37 barimo Abanyamerika batatu, Umwongereza, Umubiligi n’Umunyakada bakatiwe igihano cy’urupfu ku byaha bashinjwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi wa RDC.
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhanishije igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, rumuhanaguraho cyo guhohotera umutangabuhamya.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasubitse urubanza ruregwamo abagabo batatu, bakekwaho gukubita uwitwa Twagirayezu Samuel bikamuviramo gupfa.
Umukobwa ukunda umuhanzi Hary Styles, yakatiwe gufungwa amezi 3.5 nyuma yo kwemerera Urukiko ko yoherereje Harry amabaruwa 8,000 mu kwezi kumwe, kuko yumvaga ahangayitse muri we (distress).
Urukiko Rukuru rwa Kigali ruri i Nyamirambo, rwongeye gusubika urubanza Uwajamahoro Nadine aregamo ibitaro bya La Croix du Sud, uburangare bwatumye umwana we avukana ubumuga, bikaba byarabaye ku wa Gatanu tariki 26 Mata 2024.
Ni umugore uvuga ko mu gihe cya Jenoside yahungiye kuri AMGAR, akiyumvira Bomboka ari we Nkunduwimye Emmanuel, avuga ko abishe umugore witwaga Florence ari abahanga mu kwica kuko bamuteye ibyuma mu mutima.
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwakatiye Béatrice Munyenyezi, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, gufungwa burundu.
Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mata 2024, Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahamije CG Rtd Emmanuel Gasana, icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ahanishwa igifungio cy’imyaka 3 n’amezi 6, ndetse n’ihazabu ya Miliyoni 36Frw.
Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Ohio, umugore yaciriwe urubanza, ahabwa igihano cyo gufungwa burundu, nyuma yo gusiga umwana we w’umukobwa w’amezi 16 mu nzu wenyine, maze agapfa, mu gihe we yari yigiriye mu biruhuko by’iminsi 10 i Porto Rico.
Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024 Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Harelimana Joseph uzwi ku mazina ya Apôtre Yongwe ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ahanishwa igihano cy’igifungo gisubitse cy’umwaka umwe, acibwa n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 Frw.
Umusaza wakinnye muri filime ya ‘Squid Game’ iri mu zakunzwe cyane ku Isi ku rubuga rwa Netflix, O Yeong-Su, yakatiwe n’Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo igifungo cy’amezi umunani, azira ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Urukiko Rukuru rwateshejwe agaciro ubusabe bwa Ingabire Umuhoza Victoire wifuzaga guhanagurwaho ubusembwa.
Umushinjacyaha Mukuru ushinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu Bufaransa, Jean-François Ricard, yijeje Abanyarwanda kwihutisha kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kabatesi Gaudelive, arasaba ubuyobozi kumurenganura ku mutungo we ugizwe n’inzu, yashenywe hubahirizwa icyemezo cy’Urukiko, ubuyobozi bw’Akarere bukamusaba kurega umuhesha w’Inkiko w’umwuga, mu gihe yaba yararengereye ingano yari yategetswe n’Urukiko.