Rusizi : Binubira isoko rya Gishoma riva, n’isuku nke iharangwa

Abarema isoko rya Gishoma riherereye mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi baravuga ko bamaze imyaka itanu basaba ubuyobozi kubakemurira ibibazo birigaragaramo ariko ntihagire igikorwa.

Iyo imvura iguye abarirema bajya gushaka ahandi bugama
Iyo imvura iguye abarirema bajya gushaka ahandi bugama

Ni isoko rigaragara ko ryari kwitwa irya kijyambere ariko uko rihagaze ubu biratandukanye. Iyo imvura iguye muri iri soko, abaje kugurisha no guhaha bose bajya gushaka ahandi bugama kuko riva hafi ya ryose.

Nizeyimana Claude ati” Isoko ryacu rirava cyane birenze, iyo imvura iguye abantu bose b’abacuruzi barazinga bakajya gushaka aho babika ibintu, urumva duhita duhomba kuko nta mukiriya ushobora kuza mu biziba.”

Iri soko ntirifite ibikorwa remezo by’ibanze cyane cyane amashanyarazi, hakaniyongeraho no kutagira ububiko bw’ibyo bacuruza. Buri gihe uko batashye barabyikorera bakabitahana. Inzugi zaryo zose nta ziriho , imiryango yaryo nay o irarangaye.

Iri soko rya Kijyambere abarirema bifuza ko ryakingwa, rigahabwa umuriro ndetse rikarangwa n'isuku
Iri soko rya Kijyambere abarirema bifuza ko ryakingwa, rigahabwa umuriro ndetse rikarangwa n’isuku

Uwitwa Mukeshimana Celestin uricururizamo ati “Amasoko ya Kamembe tujya tuyatunda, abacuruzi iyo batashye babika ibintu byabo bakazagaruka babisanga ariko iri soko ntibyashoboka kuko ntirinakingwa.”

Muri iri soko hagaragara imyanya ipfa ubusa yakabaye ikorerwamo n’abantu ariko batinya kuhaza kubera kwanga kunyagirwa ahubwo bagahitamo kujya kudandaza ibicuruzwa byabo hanze y’isoko.

Isuku y’iri soko na yo irakemangwa kubera ko risa n’iridafashwe neza. Abarema iryo soko bamaze imyaka myinshi bagaragaza iki kibazo, ari na ko batanga imisoro n’amafaranga y’isuku buri gihe uko ryaremye, bagatekereza ko ayo mafaranga yakoreshwa mu kuriteza imbere, nyamara ntihagire igikorwa.

Isoko rya Gishoma rifatiye runini abarirema bo mu Rwanda no muri Congo
Isoko rya Gishoma rifatiye runini abarirema bo mu Rwanda no muri Congo

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Euphrem yabwiye Kigali Today ko ibyo bibazo bagiye kubikemura mbere y’uko uyu mwaka w’ingengo y’imari urangira.

Ati “Iki kibazo twarakimenyeshejwe ndetse twaranahasuye nk’ubuyobozi bw’Akarere twemeza ko tuzagerageza kureba amafaranga yo gushyiramo amashanyarazi ndetse n’aho hava tukahasana kugira ngo bakore mu mudendezo, ndetse harangwe n’isuku.”

Isoko rya Gishoma riri muri metero zitarenze 100 uvuye ku biro by’Umurenge wa Rwimbogo riherereyemo rikaba rifatiye runini abaturage b’Akarere ka Rusizi hafi ya bose ndetse n’abanyamahanga cyane cyane abava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka