Séraphin Twahirwa wari uherutse guhamywa ibyaha bya Jenoside, no gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko rwo mu Bubiligi, yapfuye aguye mu bitaro bya Saint-Luc biri i Bruxelles.
Polisi yafunze umugabo w’imyaka 62 wari warahinduye amazina ahunga ubutabera, kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urugereko rw’Urukiko rukuru rwa Nyanza rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kabera Vedaste, wahoze ari umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe imiyoborere.
Nyuma y’igihe aburana ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa, Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma, yongeye guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu ndetse ahanishwa igifungo cya Burundu.
Urubanza rwa Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma ruragana ku musozo ku rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, aho aburana ubujurire ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Kuri uyu wa 13 Ukuboza, Urukiko rw’Ubujurire rwakatiye Iyamuremye Jean Claude bahimba Nzinga igifungo cy’imyaka 20 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Karere ka Kicukiro.
Béatrice Munyenyezi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, we n’abunganizi be Me Bruce Bikotwa na Me Félicien Gashema bakomeje kugaragaza ko hari ibyo urukiko rwisumbuye rwa Huye rwirengagije mu rubanza rwe rumukatira igifungo cya burundu.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye indahiro z’abayobozi n’Abacamanza b’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse na Visi Perezida n’Abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare. Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024.
Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije umushakashatsi, Charles Onana icyaha yari akurikiranyweho cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukiko rwa Gisirikare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, rwakatiye Sergeant Minani Gervais, igihano cy’igifungo cya burundu ndetse no kwamburwa impeta za gisirikare.
Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategako (Legal Aid Forum) ku bufatanye n’Ikigo cyo muri Kenya cyitwa ‘Kituo cha Sheria’ na cyo gikora mu bijyanye n’amategeko, bakoze ubushakashatsi bugamije kureba uko abaturage bishimira serivisi z’ubutabera bahabwa hakoreshejwe ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Kenya. Ni (…)
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyanza, bavuga ko Biguma yagize uruhare rutaziguye mu gukora Jenoside, bakibaza impamvu yatinyutse kujurira kandi azi neza ibyo yakoze, ariko ngo bizeye ubutabera.
Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ruri kuburanisha mu bujurire, Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma wiyise Manier, rwanzuye ko atazakurikiranwaho kugira uruhare ku batutsi bari bahungiye ku musozi wa Karama bakahacirwa.
Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwaburanishije Sergeant Minani Gervais ukekwaho kwica arashe abantu batanu bo mu murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke.
Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu ruhame, urubanza ruregwamo Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39, ukekwaho kurasa abaturage batanu mu Karere ka Nyamasheke abasanze mu kabari. Urubanza rurabera mu Kagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi, aho icyaha cyabereye.
Ni ibyatangajwe n’abatangabuhamya mu bujurire, Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma urimo kuburana mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, aho akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 u Rwanda rwashyikirije u Buhinde Salman Khan kugira ngo akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano.
Umutangabuhamya wafunzwe imyaka 13 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma arushya ubutabera nkana.
Amakuru yageze kuri Kigali Today kuri uyu wa Kabiri, arahamya ko abasore babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Olga Kayirangwa barekuwe.
Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024 Ubushinjacyaha bwasabiye Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.
Tariki 04 Ugushyingo 2024, urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, nibwo rwatangiye kuburanisha mu bujurire Philippe Hategekimana Manier uzwi nka ‘Biguma’ wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside, agakatirwa gufungwa burundu.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukwakira rwahanishije Miss Muheto Divine igihano cy’igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw.
Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024, yaburanye ifunga n’ifungura ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwo mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ugushyingo 2024, urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, rwatangiye kuburanisha mu bujurire Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside, agakatirwa gufungwa burundu.
Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta, kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024, yabwiye urukiko ko atiteguye kuburana kuko batabashije kubona dosiye ngo amenye ibyo akurikiranwaho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, Miss Muheto Nshuti Divine yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu(NCHR) yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024 ubucucike mu magororero(amagereza) bwagabanutse ku rugero rwa 6.4% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2022/2023.
Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Dr. Eugène Rwamucyo igifungo cy’imyaka 27 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko dosiye ya Miss Muheto Nshuti Divine, yamaze kugezwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, akaba agiye gutangira kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho.
Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, avuga ko umwaka w’ubucamanza usojwe, imanza 2,199 mu gihe eshanu muri zo zari zifite agaciro k’arenga miliyoni 45 zarangiriye mu buhuza hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe.