Ku munota wa 23 w’umukino Rugwiro Hervé wari umaze gukora amakosa menshi, yaje gukorera ikosa kuri Onesme, maze Duhayindavyi Gaël ahita atsindira Mukura Penaliti.
Nyuma y’iminota itatu gusa, umukino waje guhita uhagarara iminota igera ku icumi kubera imvura nyinshi yari iri kugwa ku kibuga.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, APR yakoze impinduka yongeramo abakinnyi basatira barimo Sekamana Maxime na Sugira Ernest wari umaze igihe kinini hanze.
Mukura n’ubusatirizi bwayo buyobowe na Iragire Saïdi na Nshimirimana David, ntibwigeze bukora ikosa na rimwe byatumye umukino urangira ari igitego 1-0 cya Mukura.
Abakinnyi babanje mu kibuga
APR Fc: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Buregeya Prince, Rugwiro Hervé, Mugiraneza Jean Baptiste, Ntwari Evode,Nizeyimana Mirafa, Byiringiro Lague, Bigirimana Issa, Nshuti Dominique Savio.

Mukura VS: Wilondja Ismail, Rugirayabo Hassan, Mutijima Janvier, Iragire Saïdi, Nshimirimana David, Munyakazi Yussuf, Duhayindavyi Gaël, Iddy Saïdi Djuma, Ciiza Hussein, Iradukunda Bertrand, Twizerimana Onesme.

Andi mafoto kuri uyu mukino















National Football League
Ohereza igitekerezo
|