Muri Noheli n’Ubunani abantu bararwanye hapfa bane - RIB

Mu gihe Polisi yishimira ko impanuka zitahitanye benshi mu minsi mikuru isoza umwaka, Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwo ruravuga ko kurwana byari bikabije.

Modeste Mbabazi, umuvugizi w'urwego rushinzwe ubugenzacyaha
Modeste Mbabazi, umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha

RIB itangaza ko kuva tariki ya 23 Ukuboza 2018 kugera mu gitondo cyo ku itariki 02 Mutarama 2019, yari imaze kwakira ibirego 193 by’ibyaha byakorewe hirya no hino mu gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali today, Umuvugizi w’Ubugenzacyaha, Modeste Mbabazi yavuze ko ibirego RIB yegeranije bikubiye mu bwoko bw’ibyaha 29 biregwa abantu 147 hamwe n’ababikorewe 128.

Ati ”Ibyaha bifite imibare myinshi ni ugukubita no gukomeretsa bingana na 52, abishwe bakaba ari bane, hari n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nka kanyanga n’urumogi bingana na 28”.

Mbabazi akomeza avuga ko habayeho no gusambanya abana 16 bafite hagati y’imyaka 14-18 ndetse n’ubujura 16, ariko ko nta cyabayeho kidakorwa mu minsi isanzwe.

Ati ”Ikidasanzwe gifitanye isano n’iminsi mikuru, ubona ari ugukubita no gukomeretsa bitewe n’ubusinzi cyangwa kwishima bakarenza urugero”.

RIB ivuga ko ikirimo kwegeranya amakuru y’ibyaha byose byakozwe muri 2018, bikaba bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha akomeza asaba imiryango ifite abana basambanijwe kudahishira ababikoze, nyuma yo kubona abana bafite imyaka hagati ya 14 na 18 bagaragara nk’abantu bakuru bigatuma abantu babibeshyaho.

Ku rundi ruhande, Polisi y’Igihugu yo iravuga ko yishimiye kuba impanuka mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka zitarahitanye benshi, kuko ngo hapfuye umuntu umwe mu karere ka Nyamasheke.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera atangaza ko impanuka zagaragaye ari 21, harimo iyo yahitanye umuntu umwe ndetse n’indi yakomerekeje umuntu umwe ku buryo bukabije muri Nyarugenge.

Polisi yishimira ko impanuka zabaye muri 2018 zagabanutse ku rugero rwa 20% ugereranije n’umwaka wawubanjirije wa 2017, kandi ko mu gihe cyo gusoza uyu wa 2018 nta rusaku no gushora abana mu bisindisha byagaragaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashima imana kuba hatrabaye imanuka nyinshi

Hirwa valens yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha": Aba Hindous,Abaslamu,aba Boudhists,aba Shintos,Animists,etc...Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,barasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MITHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.

gatera yanditse ku itariki ya: 2-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka