Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryatangaje ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi n’urwa Nyamata zashyizwe mu murage w’Isi.
Umuryango w’Abanyamulenge batuye hirya no hino ku Isi, wibutse ku nshuro ya 19 bene wabo biciwe mu nkambi ya Gatumba mu Gihugu cy’u Burundi, basaba Leta y’icyo Gihugu kubafasha kubona ubutabera kuko ababiciye bakidegembya.
Abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu (Nyabihu Tea Factory) bavuga ko bo bashaka kunga ubumwe, bagakora ibinyuranye n’iby’abayobozi ndetse n’abakozi b’inganda z’ibyayi bakoze mu gihe cya Jenoside.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yahagarariye Perezida Paul Kagame, mu nama ya 23 isanzwe ihuza abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS).
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange, banenga uwari padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange, Seromba Athanase n’abakirisitu yayobora bijanditse.
Abatuye akagari ka Cyabararika Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, basanga kuba baragize umuco gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari kimwe mu bibafasha guhangana na yo no kuyisobanurira abato.
Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023 habaye igikorwa cyo kwimura no gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gahanga. Ni igikorwa cyabanjirijwe n’umugoroba wo kwibuka wabereye kuri Paruwasi (...)
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, baravuga ko iyo babonye ababasura bakabafata mu mugongo bibongerera icyizere cyo kubaho, kandi ko kuba hari ababazirikana mu bihe bikomeye byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari (...)
Abakina umukino njyarugamba wa Karate bo mu Karere ka Musanze, baranenga abataragize icyo bakora ngo baburizemo umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyigerageza no kuyishyira mu bikorwa, kuko byashyize mu kaga ubuzima bw’imbaga y’Abatutsi.
Abafana b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, bahuriye muri Fan Club Umurava, baremeye inka uwarokotse Jenoside utishoboye mu Murenge wa Nzige Akarere ka Rwamagana, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Muyumbu bakunamira inzirakarenge zirushyinguwemo.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko abahanzi n’abakinnyi Jenoside yatwaye bari abahanga, ku buryo ngo bakwiye guhora bizihizwa nk’uko Kiliziya yizihiza Abatagatifu.
Hari abatuye mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko abahakana n’abapfobya Jenoside bahindura imyumvire, baramutse basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.
Ihuriro ry’abafana b’ikipe ya Manchester United mu Rwanda, bavuga ko atari abafana b’abavuzanduru gusa ahubwo buri mwaka bashaka igikorwa bafashamo Abanyarwanda, cyane cyane abatishoboye hagamijwe kububaka mu bushobozi no mu mibereho myiza.
Ku itariki 24 Kamena 2023, Abanyarwanda baba muri Senegal bakoze urugendo rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, banagezwaho ibiganiro ku itegurwa rya Jenoside no kurwanya ihakana n’ipfobya byayo.
Umuryango w’Abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG), uvuga ko amatsinda y’abo ufasha agiye kungukira mu kwibukira hamwe k’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda.
Ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, abakozi b’Ibitaro bya Kibagabaga bagiye kwibukira ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Ntarama mu Bugesera, kugira ngo bunguke uburyo bazajya bakira abahura n’ihungabana.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko mu itangwa ry’akazi mu Makomini yahujwe akabyara Akarere ka Kayonza, Abatutsi bahabwaga akazi gaciriritse ku buryo batafataga icyemezo runaka ndetse baranatotezwa kugeza bishwe muri (...)
Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG), uvuga ko imyaka 29 ishize Abanyarwanda bamaze babana mu mahoro, imaze kubaka mu rubyiruko indangagaciro nzima, ziruhesha ubushobozi bwo guhagarara mu mwanya w’abitanze babohora u Rwanda.
Viateur Kamanzi ukomoka mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko hamwe n’umuryango we barokotse Jenoside, abikesha uwari umujandarume bakomokaga hamwe, wakoze uko ashoboye abambutsa umupaka bahungira i Burundi.
Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi b’Ikigega cya Leta gifasha imishinga mito n’iciriritse (BDF), basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho, banaremera abarokotse Jenoside bo muri aka Karere, igikorwa cyabaye ku wa 19 Kamena 2023.
Abagize Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), n’abagize imiryango yita ku bafite ubumuga mu Rwanda, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe rwa Kabgayi, banaremera imiryango ibiri y’abafite ubumuga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babaha (...)
Uruganda rw’icyayi rwa Mata rwibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ruha inka abantu batandatu, harimo abakozi barwo bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwaho ndetse n’abandi barokotse Jenoside baruturiye.
Abakozi b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jali mu Murenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo.
Abarokokeye mu Kigo Saint Paul (hepfo ya Sainte Famille ku Muhima) bibutse uko batabawe n’Inkotanyi ndetse n’uburyo Musenyeri Hakizimana Celestin wa Diyoseze ya Gikongoro yabitayeho abashakira ibyo bafungura. Iki gikorwa cyabayemo n’ubusabane bwo guhoberana no gusangira amandazi n’icyayi nk’ibiribwa byabatunze igihe bari mu (...)
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda, rurasaba abakora mu rwego rw’ubutabera gutanga ubutabera bwunga, birinda icyakongera gutandukanya Abanyarwanda.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), irahamagarira abagize Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha (RIB), guhagurukira ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, kubera ko bishobora kugira ingaruka mu Rwanda rw’ubu n’urw’ejo (...)
Abakoze b’uruganda rwa Rubaya Tea Factory ruherereye mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, ku wa Kane tariki 15 Kamena 2023, bibutse abari abakozi b’urwo ruganda n’abandi bari baruhungiyemo, ariko barahicirwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu (...)
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994, i Rugarama mu Karere ka Kirehe, barasaba abandi baharokokeye ariko nyuma ya Jenoside bakajya gutura ahandi kuhagaruka bagafatanya mu iterambere kuko uretse kubatera irungu ngo n’icyo bahatinyaga cyarangiye kandi kitazongera kuhaba (...)
Nyiramatabaro Jeanne D’Arc utuye mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke, yavuze uburyo yatabawe n’Inkotanyi nyuma y’uko Interahamwe zari zasiganiye kumwica.
Abarokotse Jenoside bo mu itorero ry’Ababatisita (UEBR), i Huye, bifuza ko bagenzi babo basangiye ukwemera bakoze Jenoside baca bugufi bakabasaba imbabazi, kuko batekereza ko byabafasha gukira ibikomere bafite ku mutima.