RPL: AS Muhanga yatsindiwe mu rugo na Kiyovu, Gasogi United itsinda Rutsiro FC
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, ikipe ya AS Muhanga yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y`icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri stade y’Akarere ka Muhanga, ihatsindirwa igitego 1-0.
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye, ikipe ya AS Muhanga yari iri imbere y’abakunzi bayo itangira isatira izamu binyuze ku ruhande rw’iburyo rwakinagaho Kubwimana Cedric ’Jay polly’ na Niyonizeye Telesphore ’Foden’ bageragezaga uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko umunyezamu James Desire akababera ibamba mu gihe Kiyovu Sports nayo yanyuzagamo igasatira binyuze kuri kapiteni Amiss Cedric wateraga amashoti ya kure ariko bikaba iby’ubusa.
Ku munota wa 34 w’umukino kiyovu Sports yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ubwo umukinnyi wa AS Muhanga Niyonkuru Jean Pierre yatakazaga umupira imbere y’izamu ugafatwa na rutahizamu wa Moise Sanja wacenze umunyezamu wa AS Muhanga ariko umupira ananirwa kuwushyira mu rucundura.
Ubwo igice cya mbere cy’umukino cyari hafi kurangira, ku munota wa 44 w’umukino Kiyovu Sports yabonye ubundi buryo bukomeye ku mupira w’umuterekano nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Cherif Bayo maze Nsanzimfura Keddy awuteye uca hejuru y’izamu igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe ya AS Muhanga yatangiranye impinduka aho umutoza Gatera Mussa yasimbuje Twizerimana Martin Fabrice utitwaye neza mu gice cya mbere yinjiza mu kibuga Nishimwe Blaise. Nubwo hari habaye izi mpinduka ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kwiharira umupira ina gerageza kurema uburyo bwinshi imbere y’izamu rya AS Muhanga yari yasubiye inyuma.
Mu buryo bugaragara, ibyo Kiyovu Sports yakoraga byayihiriye mu minota ya nyuma y`umukino ubwo Niyo David winjiye mu kibuga asimbuye yatsindaga igitego ku munota wa 87 w’umukino cyahesheje intsinzi Urucaca, rugasoza uyu mukino rutsinze igitego 1-0 runabonye amanota atatu yarwo ya mbere. Uyu mukino watumye ikipe ya Kiyovu Sports igira amanota atatu kuri atandatu imaze gukinira mu gihe AS Muhanga yari imaze imyaka ine ikina icyiciro cya kabiri itari yabona inota na rimwe dore ko iheruka gutsindwa na Gorilla FC igitego 2-0.
Undi mukino wabaye uyu munsi, ikipe ya Rutsiro FC yari yakiriye Gasogi United kuri Stade Umuganda nayo ihatsindirwa ibitego 3-2.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
| 
 |