Urukundo yagaragarijwe n’abafana rumugejeje mu munyenga wa Boot Camp

Mwiseneza Josiane washyigikiwe cyane n’abafana kuva ku munsi wa mbere yinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda, yabonye itike yo kwinjira mu mwiherero abikesha gutorwa n’abakurikira imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram.

Mwiseneza Josiane yifitiye icyizere cyo kuba Miss Rwanda 2019
Mwiseneza Josiane yifitiye icyizere cyo kuba Miss Rwanda 2019

Habura umunsi umwe ngo habe ijonjora ryo gutoranya abakobwa 20, abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko gutorera ku mbuga nkoranyambaga bihagaze, bavuga ko uwatsinze amatora yo kuri murandasi azatangazwa ku munsi ukurikiyeho, ari wo w’ijonjora nyiri izina.

Amatora yahagaritswe Mwiseneza Josiane afite amajwi ibihumbi birenga 30 y’abamutoye kuri Instagram, umukurikiye afite ibihumbi 27. Kuri facebook ho byari ibindi kuko ifoto ye yari yakunzwe n’abarenga ibihumbi 10, ishyirwaho ibitekerezo ibihumbi birenga bibiri, abantu bayihererekanya (Share) inshuro zirenga ibihumbi bitatu.

Mwiseneza yazamutse ari uwa mbere mu bashyigikiwe n'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga
Mwiseneza yazamutse ari uwa mbere mu bashyigikiwe n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga

Iyi mibare y’abamushyigikiye kugera ku munsi ubanziriza uwa nyuma, yatumye ibitangazamakuru bitangira kumwandikaho ko yarangije kubona itike yo kujya mu mwiherero (bootcamp) mbere y’ijonjora, kuko itegeko rivuga ko umukobwa watowe kurusha abandi ku mbuga nkoranyambaga ahita abona itike bidasubirwaho.

I Gikondo, ahaberaga ibirori byo kujonjora abakobwa bajya mu mwiherero, Miss Josiane yari yaherekejwe na mukuru we, n’abandi bantu 2 gusa bo mu muryango. Aba bari bicaye mu ntebe z’abatumirwa imbere y’ahaberaga imyiyereko (stage), ariko imbaga y’abantu bataziranye bavuye imihanda yose bihuje bafana Josiane ku buryo bwatangaje akanama nkemurampaka n’abandi barebaga irushanwa.

Kuba aturuka mu bice by'icyaro ntibyamubujije guhatana n'abanyamujyi
Kuba aturuka mu bice by’icyaro ntibyamubujije guhatana n’abanyamujyi

Ubwo yajyaga gusubiza ibibazo by’abakemurampaka, urusaku rw’abamufana rwabaye rwinshi biba ngombwa ko abagize akanama nkemurampaka baceceka umwanya muto bategereza ko abantu batuza, ibazwa ribona gukomeza. Josiane ubwe yasabwe gucecekesha abamufana ariko biba iby’ubusa abantu bakomeza kuzamura amajwi bavuga bati “Ni we miss Rwanda”.

Mu mashusho yashyizwe kuri Internet y’abakobwa batandukanye, amashusho ya Josiane yarushaga kure ay’abandi kurebwa, akajyaho ibitekerezo biruta ibiri ahandi. Umurindi w’abafana ushobora no kuba wazamuwe n’inyandiko nto yo kuri Twitter ya Minisitiri Alvera Mukabaramba wagaragaje ko ari we ashyigikiye kubera umushinga yagaragaje wo kurwanya imirire mibi mu bana bo mu karere avukamo.
Mwiseneza Josiane utarigeze arara muri hoteli na rimwe mu buzima bwe, nk’uko yabibwiye KT Radio, agiye kuyimaramo ibyumweru 2 mu cyumba cy’amadorali ijana buri joro, afata amafunguro arengeje agaciro k’ibihumbi 27 by’amanyarwanda, atemberezwe ibyiza nyaburanga, ahabwe amahugurwa n’abakomeye, mu minsi 14 abayeho ubuzima benshi mu basoma iyi nkuru bashobora kwifuza.

Abamwumva banyurwa n'uburyo asubiza ibibazo abazwa
Abamwumva banyurwa n’uburyo asubiza ibibazo abazwa

Nta mpamvu umuntu yashingiraho avuga ko ari yo ituma Mwiseneza Josiane akundwa n’abatari bacye, ariko hari ababihuza no kuba yaragiye mu irushanwa yakoze urugendo rw’ibirometero birenga 10 n’amaguru kugeza atsitaye, abandi bakabihuza no kuba aturuka mu cyaro, kuba atarigeze yirarira imbere y’abanyamakuru bamubazaga iby’ubuzima bwe, no kuba agaragara nk’uwicisha bugufi, utanamenyereye iby’umujyi nk’ibizungerezi bahatanye mu irushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

nakomerezaho ariko harahantu yavuzeko yabuzumugabo mumbwirireko mukunda mumfashije mwampanimeroye nkamukura kwirembo murakoze

ngendahimana jean de dieu yanditse ku itariki ya: 4-06-2019  →  Musubize

JOSIANE Numukobwa wikitegererezo agomba gutorwa d
ukeneye ba miss Rwanda bateza igihugu imbere kandi ndamwizeye nuwmbere

DAANA yanditse ku itariki ya: 8-01-2019  →  Musubize

Uyu Mwari niwe Nyampinga:
1) Yigirira icyizere atarebye kuba nta tuvuta yifitiye
2) Yafashe icyemezo atarebye aho aturuka
3)Azi gufata icyemezo kandi akakinambaho, ntacibwa
integer nibyo abona (kuba agenda n’amaguru,abandi
bari mu mamodoka ariko ati nzagerageza kandi ikamba
ni iryanjye!!!!
4) Kuba yarabashije gutambuka amajonjora ku bwiza
Karemano NTA MUKOROGO
5) Aramutse ashyiraho mukorogo yaba IHOGOZA cyangwa
MARAYIKA WO KU ISI
RWOSE AKANAMA NKEMURAMPAKA NTIMUZATUBIHIRIZE!!!!!

KIGALI TODAY ndabatumye kukanama nkemurampaka

gabriel bizumuremyi yanditse ku itariki ya: 8-01-2019  →  Musubize

Nshimiye Kigali today n’umunyamakuru wanditse iyi nkuru, yanditse neza kandi iragaraza by’ukuri Josiae n’umwimerere we. Reka dukomeze tumushigikire. ikindi abantu bamuforoye ejo bundi muri pre selection yabikoze neza

Nina yanditse ku itariki ya: 7-01-2019  →  Musubize

Ewn uwo niwe miss wu rwanda wa 2019 kuko arabigaragaza kbx

ISHIMWE JEAN CLAUDE yanditse ku itariki ya: 6-01-2019  →  Musubize

Uyu mukobwa yabonye ABAFANA kubera ko ari umuturage wiyemeje guhangana n’abakobwa b’abanyamujyi.Gusa tujye twibuka ko ku Mana,ubwiza buba ku mutima wo kubaha Imana.
Umukobwa mwiza ariko ukora ibyoa Imana itubuza,bible imugereranya n’ingurube yambaye zahabu ku zuru ryayo.Bisome muli Imigani 11:22.Abantu bumvira Imana nibo bonyine bazazuka ku munsi w’imperuka bakazaba muli paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Bisobanura ko abakora ibyo Imana itubuza,iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

kamegeri yanditse ku itariki ya: 6-01-2019  →  Musubize

Iryo kamba ararikwiye usibye ko ruswa yica byinshi ariko noneho nibihangane bayireke bamuhe ikamba rye kuko arariiwiye pe (miss rwanda Josiane)ttukurinya kandi turagusengera

Alias yanditse ku itariki ya: 6-01-2019  →  Musubize

Josiane nda mushyigikiye pe muri inyuma kandi ikamba azaryambikwa Rya miss rwanda 2019

makuza yanditse ku itariki ya: 7-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka