Muri Gereza Jay Polly yakoraga ibitaramo, afite abarinzi n’abakozi bashinzwe kumusasira

Jay Polly wafunguwe agatangira umwaka wa 2019 ari hanze ya gereza, yinjiye muri gereza nk’ikirangirire, asangamo Gisa cy’Inganzo, biyemeza gukora ibitaramo mu byumba by’abagabo ndetse no muri gereza yahariwe abagore ntabwo bakumirwaga.

Jay Polly yishimiye gusohoka muri gereza
Jay Polly yishimiye gusohoka muri gereza

Umwe mu bacungagereza bahuye n’umunyamakuru bwa mbere ubwo Jay Polly yari ategererejwe ku marembo ya gereza, yahishuye ko Jay Polly na Gisa cy’Inganzo bishyize hamwe bakajya birirwa bandika indirimbo banakoresha ibitaramo byo gushimisha abandi bagororwa muri Gereza ya Mageragere.

Uyu mugore ukora mu byitwa “Production ya Gereza” yabwiye umunyamakuru ati “Jay Polly yari inshuti yanjye cyane. Yari umu Star hano muri gereza hamwe na Gisa cy’Inganzo. Basabaga n’ikibari bakajya gutaramira muri gereza y’abagore kandi hano nta muntu utamwemeraga.”

Umugore n'umwana bishimiye ifungurwa rya Jay Polly
Umugore n’umwana bishimiye ifungurwa rya Jay Polly

Abasore babiri bafunguriwe rimwe na Jay Polly nyuma y’umwaka bafunze, batubwiye ko bombi bari bashinzwe gusasira Jay Polly uburiri, bakanamutunganyiriza utundi tuntu yabaga akeneye. Umwe muri bo yagize ati “Uriya musaza (Jay Polly) yabaga afite ahantu ho kurara n’akandi kantu gato kari kameze nka Salon yakiriragamo abantu. Yari afite abarinzi muri gereza nk’umusitari natwe nyine twajyaga tumusasira uburiri tukabarana ku mafaranga”

Mu kwezi kwa karindwi nibwo Jay Polly n’umugore we bashinjanye ubusinzi bukomeye, bikurura imirwano yatumye Jay Polly akubita umugore we amukura amenyo abiri y’imbere. Uwimbabazi Sharifa, umugore wa Jay Polly, wazanye kuri gereza n’umwana we baje kumwakira, yavuze ko yamaze kubabarira umugabo we, anavuga ko afite amarangamutima menshi nyuma yo kubona umugabo we afunguwe.
Yagize ati “ndishimye kuba agarutse. Namusuraga kenshi kandi twanavuganaga. Umwana wacu nagerageje kumufata neza kandi naramubabariye”.

Afunguwe nyuma y'amezi atanu yari amaze muri gereza
Afunguwe nyuma y’amezi atanu yari amaze muri gereza

Ku byo gukundana n’abandi bagore no guhita abana na Aline Mutoni uzwi nka Aline Cool, yabihakanye akoresheje inseko ati “Havuzwe byinshi namwe murabizi. Sharifa nguyu yaje, umwana wanjye nguyu yaje ndabakunda ibindi ni ukubeshya. Ababivugaga nta n’umwe wazaga kunsura hano nk’uko namwe mwazaga”.

Igitabo mu ntoki n’agakapu mu mugongo, uyu muraperi yahamirije itangazamakuru ko asohotse muri gereza yarahindutse ku buryo budasanzwe, avuga ko yakoreye muri gereza umuzingo witwa “Hagati y’inkuta enye” azahita ashyira hanze muri uyu mwaka. Yahishuye kandi ko atagize ibihe bibi nk’uko yabikekaga.

Umugore n'umwana we arabakunda ibindi ngo ni ukubeshya
Umugore n’umwana we arabakunda ibindi ngo ni ukubeshya

Jay Polly asohotse muri gereza yiteguwe n’abatari bacye mu gitaramo cyo kumwakira ari buririmbanemo na Safi Madiba, Queen Cha, Bull Dogg, n’abandi bahanzi. Ni igitaramo kiza kuyoborwa na Ally Soudy utaherukaga mu Rwanda afatanyije na Shadyboo, umugore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Yakiranywe urugwiro ndetse asanga hari n'igitaramo cyateguwe cyo kumwakira
Yakiranywe urugwiro ndetse asanga hari n’igitaramo cyateguwe cyo kumwakira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kwandika ubusa

Bie yanditse ku itariki ya: 2-01-2019  →  Musubize

Kwandika ubusa

Bie yanditse ku itariki ya: 2-01-2019  →  Musubize

umuntu ufunguwe kubera ibyaha byurugomo, nubuhubutsi kuki itangazamakuru rigomba, guhaguruka nkaho yarafunzwe,arengana ahubwo nirimugire inama yuburyo yagombye kwitwara, naho abarinzi, aba boy muli gereza ntibihindura ibyaha ni yitonde bitaribyo nubundi azafungwa

gakuba yanditse ku itariki ya: 1-01-2019  →  Musubize

kuki umutega iminsise?iriya ninzu yabagabo.kd ngo umugabo mbwa aseka imbohe😂😂😂😂😂😂

yusuf yanditse ku itariki ya: 2-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka