Finland - Urukiko rwanze kurekura Bazaramba wakatiwe Burundu

Urukiko rw’ubujurire mu gihugu cya Finland rwanze kurekura mbere y’igihe Pasiteri Francois Bazaramba wakatiwe igifungo cya burundu bitewe n’ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Pasiteri Bazaramba yangiwe gufungurwa bitewe n'uko ibyaha bye biremereye
Pasiteri Bazaramba yangiwe gufungurwa bitewe n’uko ibyaha bye biremereye

Urukiko rw’ubujurire rwa Helsinki, kuri uyu wa gatanu rwahakanye ubusabe bwa Pasiteri Francois Bazaramba wasabaga ko yafungurwa mbere y’igihhe ntakomeze gufungwa burundu, ruhakana ruvuga ko ibyaha aregwa bikomeye ku buryo atafungurwa.

Bazaramba yakatiwe gufungwa burundu mu 2012, kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Kuva yatabwa muri yombi mu 2007, hatangiye amaperereza maremare ndetse n’imanza nyinshi, birangira ahamijwe ibyaha byo kwica abantu batandukanye, barimo barindwi yategetse ko bicwa ndetse no gukangurira abantu gutsemba Abatutsi.

Urukiko rwavuze ko uyu mugabo ataruzuza ibisabwa ngo abe yarekurwa mbere y’igihe.

Bazaramba yageze muri Finland mu 2003 maze ahabwa ubuhungiro. Ni umwe muri benshi bahamijwe ibyaha bya Jenoside bafungiye mu bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi.

Uyu mugabo yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa avuga ko ari ibinyoma bihimbwa na leta y’u Rwanda.

Pasiteri Bazaramba yavukiye mu cyahoze ari komini Nshili, Perefegitura ya Gikongoro mu 1951, mbere ya Jenoside yayoboye ishuri ryigisha iby’iyobokamana, nyuma aza kuba umushumba mu itorero ry’ababatisita.

Urubanza rwe rwaravuzwe cyane muri Finland bitewe n’uko ari urwambere rwari rubaye nyuma y’uko icyo gihugu gihugu gishyize umukono ku mategeko mpuzamahanga arebana na Jenoside.

Muri Jenoside, yari pasiteri mu cyahoze ari Nyakizu, mu ntara y’Amajyaruguru, ubu ni mu karere ka Nyaruguru.

Yakurikiranywe imfu z’abantu barenga 5,000 ariko urukiko rumuhamya gutegeka ko abantu batanu bicwa ndetse n’abandi rutavuze umubare, ruvuga ko yagize mo uruhare maze akatirwa gufungwa burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biratangaje kubona abakuru b’amadini yose baragize uruhare rukomeye muli Genocide.Mu idini y’Abanglikane,mu basenyeri 7 bariho muli 1994,bose bali abahutu gusa.Batatu mulibo bashinjwa genocide,ndetse umwe witwaga Musabyimana Samuel yafunzwe n’urukiko rwa Arusha.Abantu batagize uruhare muli Genocide,ni Abayehova gusa.

Bahati John yanditse ku itariki ya: 5-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka