Iyo uvuze Ku mukobwa mwiza, abantu benshi bahita bumva ikorosi rikunze kuberamo impanuka riherereye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Gatobotobo, Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, ukomeza ugana ahitwa mu Rwabuye, ugiye kwinjira mu mujyi wa Huye.
Iyo uvuze Nyirangarama abantu bose bahita bumva ahakorerwa ubucuruzi n’umugabo witwa Sina Gérard, ariko ntibamenye Nyirangarama niba ari izina ry’umuntu cyangwa ahantu.
Abahanzi b’Abanyarwanda n’Abarundi ariko bafite umwihariko wo gukora injyana za gakondo, bavuga ko bakunze guhura n’imbogamizi ahanini ziterwa n’urubyiruko rutazi neza amateka y’ibihugu byabo, bakaba barimo bashakisha uko barufasha kuyamenya bifashishije (...)
Abaturiye ndetse n’abakomoka ku basizi bakomeye bazwi mu Rwanda, bifuza ko ahazwi nko ku Ntebe y’abasizi mu Karere ka Huye hakubakwa urugo rw’umusizi, kugira ngo bongere basubire mu nganzo.
Uwari umwami akaba n’Intwari y’Imena y’u Rwanda, Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa, yatanze ku itariki 25 Nyakanga 1959 aguye i Bujumbura mu Burundi, atabarizwa i Mwima mu Karere ka Nyanza ku wa 28 Nyakanga 1959.
Dr Martin Luther King Jr., umuvugabutumwa w’umwirabura w’Umunyamerika waharaniye uburenganzira bw’abirabura, kurwanya ubukene n’ubusumbane kugeza abizize, abakurikiraniye hafi ubuzima bwe bavuga ko bwaranzwe n’ibintu byinshi bitangaje, ariko bitamenywe na (...)
Umukambwe utuye i Cyanika mu Karere ka Burera, Philippe Furere w’imyaka 85 y’amavuko, avuga ko yambaye ipantaro bwa mbere mu 1958, ariko ubusanzwe Abanyarwanda ngo bambaraga imikenyero n’imyitero, abasirikare bakambara amakabutura.
Mukamira ni imwe mu masantere akomeye y’Akarere ka Nyabihu, aho abenshi mu bahatuye badashidikanya kwemeza ko ariyo santere ifatwa nk’umujyi w’ako karere, n’ubwo hari na bake bemeza ko isantere ya Jenda ariyo iza imbere ya Mukamira.
N’ubwo izina ryamamaye cyane ari Nyabingi ariko izina rye ry’Ikinyarwanda ni Nyabyinshi, bivuze umuntu ufite ubutunzi bwinshi, ni izina ryahawe umukobwa uvugwa ko we na Ruganzu ll Ndoli, bavutse ari impanga babyawe na Ndahiro ll Cyamatare.
Tariki ya 18 Nyakanga buri mwaka, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Nelson Mandela, kubera ubutwari n’ubwitange yagaragaje aharanira ubwingenge bw’icyo gihugu, ariho benshi bahera bamwita Intwari ya (...)
Mu Rwanda hari uduce tunyuranye tubumbatiye amateka y’igihugu yo ku bw’Abami, ahenshi hagenda hitirirwa amazina abiri akomatanye, urugero ni ahiswe ‘Rwabicuma na Mpanga’ mu Karere ka Nyanza, ‘Butamwa na Ngenda’, ‘Burera na Ruhondo’, ‘Nkotsi na Bikara’ n’ahandi.
Imigongo ni imitako yasakaye Igihugu cyose ndetse no hanze yacyo ku masoko mpuzamahanga, kandi ikagurwa ku bwinshi kubera ubwiza bwayo ariko inkomoko yayo ni iyihe?
Mu gihe isi yose ihanze amaso u Burasirazuba bw’u Burayi, aho intambara ikomeje gututumba hagati y’u Burusiya na Ukraine, turagaruka ku mateka ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, umugabo uzwiho kutavugirwamo ku birebana n’umutekano w’igihugu cye.
Urubyiruko rwahuguriwe kuyobora ba mukerarugendo mu mujyi wa Butare ruhangayikishijwe no kuba hari ibirangamateka by’uwo mujyi bigenda bikendera, bagasaba ko hagira igikorwa ngo bibungabungwe.
Umunyarwanda ugeze mu Bubuligi cyangwa ubayo, ashobora gusura inzu ndangamurage ya Africa Museum, agasobanukirwa na byinshi mu byaranze amateka y’urwanda byo mu myaka ya kera biri muri iyo nzu.
Abanyaburayi baza gukoloniza ibihugu bya Afurika mu ntego zabo harimo guhindura abanyafurika bagasa nkabo mu myemerere, imibereho n’ibindi. Ahenshi nko mu Rwanda, mu Burundi na Congo kugira ngo usabane na bo hari igihe byasabaga icyemezo kigaragaza ko ibyo watojwe wabifashe bityo urimo kugenda ugera ku rwego rwo kubaho (...)
Inzu ndangamurage ya ‘Africa Museum’ ibitse amateka y’u Rwanda mu gihe cy’ubukoloni na mbere yabwo, ibitsemo byinshi mu birango by’amateka y’u Rwanda bimaze igihe mu Bubiligi, birimo n’Ikamba rya Rwabugiri.
Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.
Muri iki gihe, iyo umuntu yumvise ko ahantu runaka habaye ibirori, urugero nk’ibyo kwizihiza isabukuru y’amavuko (Anniversaires/birthdays), ahita yumva ko byanze bikunze haza gukatwa umutsima bita uwa kizungu, (cake/gateau). Ni kimwe no mu bukwe, ubu iyo abantu bategura ubukwe, ntibashobora kwibagirwa kugura uwo mutsima (...)
Abanyarwanda bari babayeho binywera inzoga gakondo zirimo ikigage n’urwagwa. Primus ifatwa nk’imfura mu zindi nzoga za kizungu, kuko mu 1957 nibwo uruganda rwa Bralirwa ruyenga rwatangiye mu Rwanda.
Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda burishimira ko abazisura bavuye ku bashyitsi igihumbi ku mwaka kuva mu 1989, bakaba bageze ku basaga ibihumbi 270, bivuze ko bikubye inshuro 270 mu myaka 30.
Nta cyapa na kimwe wahasanga cyanditseho iryo jambo, ariko ubwiye umumotari cyangwa umushoferi uti “ngeza kuri Beretwari”, ntabwo yirirwa ajijinganya.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yahagarariye u Rwanda mu nama y’umuryango uhuza abakuru ba Polisi mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika (EAPCO).
Ahagana saa kumi za mu gitondo zo ku itariki ya 15 Ukuboza 1976, nibwo Grégoire Kayibanda yashizemo umwuka ari kumwe n’umwana we w’imfura witwa Kayibanda Pie.
Tariki ya 1 Ukwakira 1990, abasore n’inkumi baturutse hirya no hino mu bihugu bahungiyemo, batangiye inzira ndende yo kwigobotora ingoma y’igitugu ya Habyarimana Juvenal.
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda) kivuga ko cyongereye ibikoresho n’ikoranabuhanga mu iteganyagihe kugira ngo ryizerwe kuko hari abakirikemanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, batangiye kubaka igicumbi cy’intwari cy’abana b’i Nyange bakazaharuhukira bose.
Abanyeshuri bari mu kigo cya gisirikare cyigisha iby’amahoro(RPA) basanga amateka ari mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari infashanyigisho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwasabye abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge kuvugurura urutonde rw’abatishoboye bemerewe kuvurwa, rugahuzwa n’igihe.