Umwe mu mwanya wagaragayemo amarangamutima menshi mu gitaramo cya Buravan ni aho yashimiye ise mu ruhame, yemeza ko inganzo ye ari we ayikuraho.
Tariki ya mbere Werurwa 2015, nibwo ikipe ya KBC (Kigali Basketball Club) yakoraga impanuka, ubwo yari igeze mu karere ka Kamonyi yerekeza mu majyepfo, gukina umunsi wa 8 wa shampiyona, ihitana umwe abandi bagakomereka.
Umuhanzi Yvan Burabyo wamenyekanye ku izina rya Buravan, yamuritse Album ye ya mbere, ku wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018.
Mu gihe hari abakobwa usanga barabyariye iwabo abana barenze umwe, Thylphina Kubimana ukomoka mu Murenge wa Simbi we ngo yabyirinze yirinda gusaba indezo uwamuteye inda.
Abahinzi, abanyabukorikori n’abanyabugeni bashyizeho imurikagurisha ngarukakwezi ribera mu mahoteli n’amarestora, nyuma yo gusanga ryitabirwa cyane.
Minisitiri w’urubyiruko avuga ko leta yifuza ko abafashijwe, bahera ku nkunga bahawe bakiteza imbere aho guhora bategereje kongera gufashwa.
Mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiona, Rayon Sports itsinzwe na Kiyovu ibitego 2-1, umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Mu iserukiramuco ‘Global Citizen Festival’, ribera muri Afurika y’Epfo kuri iki cyumweru tariki 02/12/2018, Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe yasabye ibihugu by’Afurika gukomeza kwishamamo ubushobozi no kwigira.
Ku gicamunzi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018, ni bwo umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwegukana igihembo Prix Decouverte yagaragarije abanyarwanda ko koko yagitwaye agikwiye, maze amurika album ye ya mbere mu gitaramo yise Love Lab.
Bwa mbere mu Rwanda abavuzi b’amatungo barahiriye kuzuza inshingano zabo, kikaba ari igikorwa giteganywa n’itegeko rigenga urugaga rw’abaveterineri n’ubwo bitakorwaga.
Abanyeshuri biga mu shuri rikuru INES - Ruhegeri baributswa ko igihe kigeze ngo bongere umuhate mu kubyaza umusaruro ibyo biga babigaragariza mu bikorwa bishingiye ku kwihangira imirimo no gutanga akazi ku bandi.
Perezida Paul Kagame kuri iki cyumweru yageze muri Afurika y’Epfo, aho biteganyijwe ko yitabira iserukiramuco ryo kwishimira imyaka 100 ishize Nelson Mandela avutse ryiswe "Global Citizen Festival: Mandela 100", hazirikanwa ku murage yasize by’umwihariko urugamba yatangije rwo kurandura ubukene bukabije.
Gasore Hategeka ukinira Nyabihu Cycling Cup atwaye isiganwa ’Race for Culture’ ryatangiriye i Nyanza risorezwa i Rwamagana rinyuze mu mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buravuga ko imyubakire igezweho mu Karere itagamije kwimura cyangwa guheza bamwe ngo yinjize abandi.
Mu Rwanda buri mwaka abasaga 12.000 bandura virus itera Sida, akaba ariyo mpamvu muri uyu mwaka hashyizwe imbaraga mu gukangurira abanyarwanda kwitabira uburyo bwo kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze binatume bafata ingamba.
Jonathan Rafaël da Silva wari utegerejwe na Rayon Sports amaze kugera i Kigali aho aje gukinira Rayon Sports
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemerewe kumugaragaro kuba umunyamuryango mushya wa Zigama CSS.
Abarimu bigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Pawulo I Kibeho mu karere ka Nyaruguru, baratangaza ko nyuma yo gusura ingoro igaragaza amateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi no kubohora igihugu, basanze ari irindi shuri bongeye kunyuramo.
Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yasabye abatuye isi kuvanaho imbogamizi zose zabangamira gahunda yo guha urubuga umugore n’umukobwa ngo nawe yerekane ko ashoboye.
Ikipe ya APR FC irerekeza muri Tunisia aho igomba gukina umukino wo kwishyura na Club Africain yo muri Tunisia, aho ihagurukanye abakinnyi 18 bazifashishwa mu mukino uzaba ku wa kabiri tariki 04/12/2018
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo shampiyona ya Baskteball yatangiye hakinwa imikino ibiri aho kuri Stade Amahoro Patriots yanyagiye IPRC-Kigali naho Espoir itsinda UGB 93-60.
Mu gihe hizihizwa imyaka 20 ishize umuryango w’abakorerabushake VSO (Voluntary Services Overseas) ukorera mu Rwanda, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba uyu muryango gukomeza kubahugurira abarimu ku nteganyagigisho nshya.
Bamwe mu banyeshuri barangije amasomo yabo mu ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnic riherereye mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko batagiye kubera leta umuzigo bashakisha akazi, ahubwo ko bagiye gushyira mu bikorwa imishinga bateguye bakiri ku ishuri bityo bazahe akazi umubare w’abashomeri bari hanze aho kuwongera.
Hashize igihe bamwe mu rubyiruko rwiga ubuhinzi muri za kaminuza rwiyemeje kwegera abahinzi-borozi mu cyaro ngo rubafashe kunoza ibyo bakora, bituma umukamo wiyongera.
Byatangajwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2018, ubwo ubuyobozi bw’iyo Banki bwagaragazaga ibyo yagezeho muri ayo mezi, ngo inyungu ikaba yiyongereyeho 11.1% ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka ushize.
Kakule Mugheni Fabrice uheruka kugurwa na Rayon Sports, yamaze guhabwa ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports
Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yagaragarije Banki nkuru y’ u Rwanda ko itishimiye uko inyungu yakwa ku nguzanyo zitangwa n’amabanki ikomeza kuzamuka, aho kugabanuka, bikaba bibangamiye iterambere ry’Abanyarwanda.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi siyansi n’umuco, ryashyize umiziki wa Reggae mu mirage y’isi ikwiye kubungabungwa ngo itazimira.
Abatoza, abakinnyi n’abafana ba Kiyovu Sports bihaye intego yo kwihimura kuri Rayon Sports imaze imyaka myinshi ibatsinda
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice arasaba abagabo kudaca inyuma abagore babo igihe baboneje urubyaro kandi bakareka gukomeza kugendera ku by’imfizi itimirwa kuko bitakijyanye n’igihe.
Abarezi mu mashuri abanza bemeza ko iyo ibitekerezo by’abana bihawe agaciro, bituma bakunda ishuri ndetse bikanagira ingaruka nziza ku myigire yabo.
Itsinda ry’ abajyanama b’ubuzima ryashyizweho n’akarere ngo rigaragaze ukuri ku mibare iva mu mirenge ku bibazo bibangamiye abaturage ryagaragaje ko hari imirenge yagiye itanga imibare igaragaza ko ibi bibazo byarangiye cyangwa bigeze kure nyamara atari ko bimeze.
Ikigega mpuzamahanga cy’Abanyamerika(USAID) kibinyujije mu muryango ‘Catholic Relief Services (CRS), kigiye kohereza impuguke 200 zigisha abahinzi b’imboga, imbuto n’ibigori kongerera agaciro umusaruro, hagamijwe kugabanya urugero rw’umusaruro wangirikaga kubera kuwutwara nabi cg kuwuburira abaguzi.
Ikipe y’amagare Benediction Club y’i Rubavu yamaze kwemerwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) nk’ikipe iri mu cyiciro cya cya gatatu kizwi nka Continental.
Mu myaka ibiri ishize, Abanyarwanda bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, babonaga intare kuri tereviziyo no mu bitabo gusa. Nyamara, u Rwanda rwahoranye intare amagana kugeza mu gihe cya Jenoside.
Perezida Paul Kagame yatsindiye igihembo cy’Umunyafurika w’umwaka, gihabwa abantu b’indashyikirwa mu bucuruzi n’imiyoborere bahize abandi mu guteza imbere sosiyete muri rusange.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 30/11/2018, madame Jeannette Kagame aritabira inama ya 14 y’umuryango utari uwa Leta World Vision, ibera I New York muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, aho ageza ijambo kubayitabira.
Mu mikino y’umunsi wa Gatandatu wa Shampiona, AS Kigali yongeye gutsindwa, Bugesera ibona intsinzi ku munota wa nyuma
Abaturage bo mu mirenge ya Rutunga, Bumbogo na Gatsata basoje amahugurwa ku miyoborere myiza, bakanguriwe kujya babwiza ukuri abayobozi ku bibazo byugarije abaturage, bagacika ku muco wo kubabwira ibyo bashaka kumva bagamije kwihakirwa, no gushaka amaronko.
Pasiteri Ngamije Dan uyobora itorero ry’abadivantisite mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba avuga ko abantu b’ubu bonsa ishyano aho kurihunga nk’uko byahoze.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe, yageze i Buenos Aires mu gihugu cya Argentine, aho yitabiriye inama izahuza abahagarariye ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi izwi nka G20 Summit, ku butumire bwa mugenzi we perezida Mauricio Macri w’igihugu cya Argentine.
Mu karere ka Burera, bamwe mu basambanya abana bahungira muri Uganda bigatuma badahanwa nyamara abo bahohoteye bari kugerwaho n’ingaruka, gusa ngo ubuyobozi ku mpande zombi buri gushakira umuti iki kibazo.
Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, arasaba urubyiruko ruri mu buhinzi gukora kinyamwuga bagashyira ku isoko ibicuruzwa binoze, kuko ikibazo cyo kutabona aho bagaragariza ibicuruzwa byabo kibonewe umuti.
Umuryango wita ku bana b’impfubyi n’abari mu bibazo SOS-Rwanda, usaba Abanyarwanda gukunda gufasha imbabare zirimo impfubyi n’abandi bana batagira ubitaho.
Imiryango 40 yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe mu mirenge ya Nkombo na Nkanka irashima brigade ya 201 ikorera mu karere ka Rusizi yayoroje amatungo magufi.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba, ahamya ko hatabayeho kurinda ubuzima bw’abasiviri ntacyo ibikorwa byo kubungabunga amahoro byaba bimaze.
Umukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiona wagombaga guhuza APR Fc na MUKURA kuri uyu wa Gatandatu wamaze gusubikwa
Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyosezi gatorika ya Gikongoro, avuga ko bifuza kuzasaba ko uwa 28 Ugushyingo waba umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose.
Bamwe mu rubyiruko ruri kugerageza kwihangira umurimo, baravuga ko bakomererwa no kutabona aho gukorera kuko amazu y’ubucuruzi yishyura amafaranga kandi bo igishoro kinini baba bafite ari ibitekerezo.
Mu mukino wabereye ku kibuga cya Bidvets University,ikipe ya Mukura inganyije na Free State Stars 0-0.