Inzoga ni ikinyobwa gisembuye, kigira aho kibamo ikinyabutabire cyitwa Ethanol ariko hakaba n’izindi z’inkorano (zitemewe) bashyiramomethanol, ku buryo ishobora kugira ingaruka kuyinyweye.
Bimwe mu bibazo by’ingutu bishamikiye ku burwayi ku batishoboye ndetse n’abarwaza babo, birimo kubura amafaranga yo kwishyura imiti, ibitaro n’izindi serivisi babonera kwa muganga, ariko hakiyongeraho n’ikindi gikomeye cyo kutabona amafunguro.
Kugeza uyu munsi, impaka zakunze kuzana ukutumvikana ni izijyanye n’abantu bishushanyaho ku mubiri, ibizwi nka Tattoo mu ndimi z’amahanga.
Bamwe mu bangavu batewe inda zitateguwe bakabyarira iwabo bavuga ko bagihura n’akato bashyirwamo n’imiryango yabo, ku buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’ibibondo byabo mu kaga.
Mu Karere ka Musanze hatangijwe ubukangurambaga buzamara amezi atatu bw’isuku n’isukura mu bigo by’amashuri yo mu Mirenge yegereye Ibirunga, mu rwego rwo gukangurira abana bato isuku birinda indwara ziterwa n’umwanda.
Abacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze baravuga ko ikiguzi cy’ubwiherero kibaremereye ku buryo bamwe muri bo ngo birinda kunywa amazi kugira ngo batabishyuza.
Mu rwego rw’Ukwezi kwahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, gufite insanganyamatsiko igira iti ‘Twite ku buzima bwo mu mutwe aho dukorera’, bamwe mu bashinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Karere ka Bugesera, basobanuye bimwe mu biranga umuntu ufite ubuzima bwo mutwe butameze neza cyangwa se bwahuye n’ikibazo cyabuhungabanyije.
Kanyamakawa Emmanuel, umwe mu bagabo bafashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro yifungisha burundu, araburira abagabo banga kuboneza urubyaro bagendeye ku makuru y’ibihuha, avuga ko nyuma y’uko aboneje urubyaro, urugo rwe rwarushijeho gutera imbere.
Abagore n’abakobwa bo mu bice bitandukanye by’Igihugu barasaba ko ibiciro by’ibikoresho byifashishwa mu kunoza isuku yabo bizwi nka Cotex cyangwa Sanitary Pads byagabanuka, kuko kuba bihenze bitaborohera kubikoresha.
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, tariki 01 Kanama 2024 wamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe bugamije kureba isano iri hagati y’umubare uri hejuru w’abana batwita cyangwa se babyara batararenza imyaka (…)
Mu Kagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, hari ababyeyi b’abana bafite ubumuga bukomatanyije n’ubundi butandukanye, bavuga ko bishimira kuba barahurijwe mu itsinda rimwe, kuko bibafasha koroherwa n’ibibazo bahura nabyo bituruka ku kuba barabyaye abana bafite ubwo bumuga.
Mbere y’uko turebera hamwe ibiribwa n’ibinyobwa ushobora kwifashisha kugira ngo ugabanye ibinure byo ku nda mu minsi itatu, tubanze tubabwire ko ibi tubikesha urubuga rutanga ubujyanama ku mibereho myiza ishingiye ku biribwa: www.worldofmedicalsaviours.com
Inyanya ubusanzwe ni ikiribwa cy’ingirakamaro mu mubiri w’umuntu by’umwihariko kuko kiri mu cyiciro cy’ibirinda indwara, ibigabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye, zirimo ifata udusabo tw’intangagabo (prostate), diyabete n’umutima.
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye ibiganiro byahuje abakora mu miryango itari iya Leta (CSOs) hamwe n’abandi baturutse mu nzego za Leta, ababyitabiriye baganira ku ngingo zitandukanye zerekeranye (…)
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye amahugurwa yagenewe abakora mu miryango itari iya Leta (CSOs), cyane cyane abafite aho bahurira no gutangaza amakuru no kumenyekanisha ibikorwa by’iyo miryango.
Umufa cyangwa se isosi iva mu magufa ikunze kuba iri ku ifunguro ni imwe mu masupu agira intungamubiri nka protein, cyane cyane collagen inafasha abafite imirire mibi kuyivamo.
Umwijima ni rumwe mu ngingo z’ibanze z’umubiri w’umuntu, rukaba urw’ingenzi mu rwungano ngogozi, ndetse amakuru dukesha Wikipedia avuga ko ukora imirimo 300 mu mikorere y’umubiri.
Muri rusange tuzi ko atari byiza kureka abana bakamara umwanya munini imbere ya screen ya televiziyo, mudasobwa, telefone zigezweho na tablets), kuko bibarangaza ntibagire ikindi bakora cyangwa bikaba byabangiriza amaso, ariko se haba hari igihe kihariye abantu bakuru batagombye kurenza bari imbere ya screen?
Ni kenshi usanga abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato bahura n’ibibazo bitandukanye birimo gufatwa nabi mu muryango, kubwirwa amagambo mabi ko basebeje umuryango, guhabwa akato, kuva mu ishuri, bamwe ndetse bakirukanwa no mu rugo, ibibazo bibugarije bikarushaho kwiyongera.
Bamwe mu bagore bafite ubumuga bwo mu mutwe bavuga ko babangamirwa na zimwe muri serivisi bahererwa kwa muganga, zirimo gufatirwa ibyemezo byo kuboneza urubyaro, kandi ubusanzwe ari amahitamo y’umuntu ku giti cye.
Hari abantu usanga bakunze gutaka ububabare bw’umutwe kenshi, ndetse bamwe bukaba uburibwe buhoraho byarabaye ibisanzwe kuri bo. Ubwo bubabare bakabugendana, bakabukorana mbese barabwakiriye.
Dr Anicet Nzabonimpa akaba inzobere mu bijyanye n’imyororokere avuga ko imiterere y’umubiri w’umugore ndetse n’iy’umugabo ari bimwe mu mpamvu zituma abagore baramba kuruta abagabo.
Muri Uganda, umubyeyi w’imyaka 70 y’amavuko, yabyaye abana babiri b’impanga nyuma yo gukorerwa ubuvuzi buzwi nka ‘IVF treatment’ bujyana no kubanza guhuriza intanga muri Laboratwari nyuma, urusoro rugashyirwa mu nda y’umubyeyi kugira ngo rukuriremo kugeza abyaye.
Umuntu wese aho ari hose ashobora kugerwaho n’ikibazo cyo kuba wenyine, kwigunga cyangwa se gutabwa n’abakamubaye hafi.
Ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation, Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), wakoze ubukangurambaga bujyanye no kwita ku buzima bwiza bwo mutwe, mu tugari dutandukanye two mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera.
Mbere y’uko tuzivugaho duhereye kuri vitamine B1, ifasha uwabaswe n’inzoga kuzivaho burundu, ni byiza kumenya ko ahabaho Vitamine nyinshi zo mu bwoko bwa B, ari zo B1, B2, B3, B5, B6, B8, B9 na B12.
Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko kubera ihohoterwa rikorerwa abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ubu abana n’umugore wa munani, nyuma y’uko barindwi yegerageje kubana na bo bamutaye bavuga ko batakwihanganira kubana n’umusazi.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iherutse gutangaza zimwe mu nama zafasha abantu kwirinda uburwayi bwo mu mutwe n’uburyo umuntu yakwita ku muntu wahuye n’icyo kibazo.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda (MINUBUMWE) n’abafatanyabikorwa bayo, batangije ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Turere twa Ngororero, Burera na Musanze.
Minisiteri y’ubuzima irakangurira ababyeyi batwite gukora imyitozo ngororamubiri kuko bibafasha kugira ubuzima bwiza haba ku mubyeyi ndetse no ku mwana atwite.