Perezida Kagame yatumiwe mu birori byo guhemba umukinnyi w’umwaka
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryatangaje ko Perezida Kagame Paul ari umwe mu bashyitsi b’imena batumiwe mu birori byo gutanga igihembo cy’umukinnyi w’umwaka bizabera muri Senegal tariki ya 8 Mutarama 2018.

Muri uyu muhango ngarukamwaka hazatangwa ibihembo bitandukanye ku bakinnyi bahize abandi muri ruhago mu mwaka ushize wa 2018.
Abakinnyi batatu ni bo barimo guhatanira igihembo nyamukuru aribo Mohamed Salah wo mu Misiri na Sadio Mane bombi bakina muri Liverpool yo mu Bwongereza hakaba n’umunya-Gabon Pierre-Emerick Aubameyang ukinira Arsenal ari na yo Kagame afana.
Itangazo rya CAF rigira riti “Biteganyijwe ko abashyitsi batandukanye bazitabira uyu muhango harimo Perezida wa Senegal,Macky Sall,Perezida w’u Rwanda Kagame Paul n’uwahoze ari umukinnyi ubu akaba ari umukuru w’igihugu cya Liberia George Weah,”
Kagame amenyereweho guteza imbere ruhago haba mu Rwanda no mu karere akaba ari n’umuterankunga mukuru w’amarushanwa ya CECAFA azwi nka CACAFA Kagame Cup.
Uretse igihembo cy’umukinnyi w’umunyafurika w’umwaka, hazatangwa ibindi bihembo bitandukanye.
Abatoranyijwe mu guhatanira ibyo bihembo:
Umukinnyi w’umunyafurika w’umwaka: Mohamed Salah (Egypt & Liverpool), Pierre-Emerick Aubameyang (Gabon & Arsenal) Sadio Mane (Senegal & Liverpool)
Umukinnyi w’umunyafurika w’umwaka w’umugore: Asisat Oshoala (Nigeria & Dilian Quanjian), Francisca Ordega (Nigeria & Washington Spirit)
Umukinnyi ukiri muto w’umwaka (Youth Player of the Year): Achraf Hakimi (Morocco & Borussia Dortmunmd), Franck Kessie (Cote d’Ivoire & AC Milan), Wilfred Ndidi (Nigeria & Leicester City).
Umutoza w’umwaka mu bagabo: Aliou Cisse (Senegal), Herve Renard (Morocco), Moine Chaabani (Esperance)
Umutoza w’umwaka mu bagore: Desiree Ellis (South Africa), Joseph Brian Ndoko (Cameroon), Thomas Dennerby (Nigeria).
Ikipe y’umwaka y’abagabo: Madagascar, Mauritania na Uganda
Ikipe y’umwaka y’abagore: Cameroon, Nigeria, South Africa
Ibindi bihembo : Igitego cy’umwaka, abakinnyi 11 bagize ikipe ya Afurika y’umwaka,Igihembo cyitiriwe Ydnekatchew Tessema kizahabwa umuyobozi wa federasiyo wahize abandi ndetse n’igihembo cya Platinum Award.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|