Amafaranga y’ababitsa kuri Mobile Money iyo bapfuye ajya he?

Uwitwa Twagirimana avuga ko yakurikiranye amafaranga ya murumuna we witabye Imana mu myaka ine ishize, ariko kubera “gusabwa ibyangombwa by’amananiza” ngo yageze aho arayareka.

Hari umubare munini w'amafaranga atagarukira imiryango y'abatakiriho bakoreshaga Mobile Money
Hari umubare munini w’amafaranga atagarukira imiryango y’abatakiriho bakoreshaga Mobile Money

Ati ”Nkeka ko murumuna wanjye yari abitse amafaranga arenga ibihumbi 600, ariko kubera kutamenya umubare w’ibanga yakoreshaga kandi nta yindi banki yabitsagamo atari Mobile Money, ibyo byose byarazimye”.

Abaturage baganirije Kigali today bakomeza bavuga ko batazi ibyangombwa bikenewe kugira ngo bahabwe amafaranga y’ababo bagize ibibazo bituma batabasha kubikuza kuri Mobile Money/Airtel Money.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi ushinzwe Mobile Money mu kigo MTN-Rwanda, Arthur Rutagengwa asobanura ko hakenewe ibyangombwa bitangwa n’inzego z’ibanze, izo kwa muganga, iz’ubutabera ndetse n’iz’umutekano.

Asobanura ko babitse amakuru y’abantu badakoresha Konti ya Mobile Money buri kwezi barenga 1,800,000, kandi ko iyo hashize imyaka itanu nta muntu uraza kuyafata bayashyikiriza Banki Nkuru y’Igihugu (BNR).

Ati ”Aho ni ho abujuje ibyangombwa bazayafatira, ariko kugeza ubu ntabwo twakubwira ngo tubitse angahe!”

Rutagengwa akomeza asaba abantu bafite konti ya Mobile Money kutibeshya ngo bagire uwo babwira umubare w’ibanga bakoresha mu kubikuza amafaranga yabo.

MTN iravuga ko nta mafaranga na make y’ababitsaga kuri Mobile Money irashyikiriza BNR n’ubwo imaze imyaka irenga icyenda itanga iyi serivisi, kuko ngo yavuguruye umuyoboro inahindura za ‘SIM Card’.

Ku ruhande rwa Airtel/Tigo, nta muntu Kigali today irabona wo gusobanura niba hari abantu bahawe amafaranga y’abahoze bakoresha Tigo cash bapfuye cyangwa bagize ikindi kibazo gituma batayakoresha.

Mu kiganiro twakomeje tugirana na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa atangaza ko nta mafaranga na make y’abakoreshaga Mobile Money ibigo by’itumanaho byabahaye.

Rwangombwa yasobanuye iby’itegeko rigenga Konti ya mobile money ko iyo hashize amezi atandatu amafaranga adakoreshwa, iyo konti ishyirwa mu zitagikoreshwa, nyuma y’umwaka igakurwa ku murongo wa Mobile money, amafaranga yari ayiriho akazoherezwa muri BNR nyuma y’imyaka itanu.

Yakomeje asobanurira Kigali Today ko kugeza ubu ibigo by’itumanaho byahaye BNR amafaranga y’u Rwanda atarenga ibihumbi 850 y’abatagikoresha konti zabo za mobile money.

Ikigo MTN kivuga ko kugeza ubu gifite abantu bakoresha Mobile money barenga 3,900,000 barimo 2,100,000 bahererekanya amafaranga arenga miliyari 150 buri kwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Icyo kintu izo company nizigisobanure neza,umuntu wawe apfuye bitunguranye yari afite amafr.kuri account za mobile money,abazungura nibande,ibyangombwa bishakwa batange urutonde,aliko burya jye hari ikintu njya nibaza no kuri izi bank zose tubitsamo zikora online mbega zidatanga udutabo,ugiye kubikuza amafranga yawe bakakubwira ko ntayariho kuri Account,ese wabarega witwaje iki cyerekana ko wari ufitemo amafranga?

Emelyne yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

Mbere ya byose ndashima uyu munyamakuru wakoze iyi nkuru,ariko turifuzako wakwinjira muri details.Ingingo irengera abazungura ba nyakwigendera,inzira byanyuramo kugirango amafaranga yari kuri mobile money ya nyakwigendera amenyekane,n’aho yabarizwa.
Byaba byiza mutugaragarije icyo amategeko ateganya n’ingingo ibiteganya kugirango umuntu ajye atangira process of claiming azi neza inzira azanyuramo.

GASHUNGURU Bonaventure yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

Mbere ya byose ndashima uyu munyamakuru wakoze iyi nkuru,ariko turifuzako wakwinjira muri details.Ingingo irengera abazungura ba nyakwigendera,inzira byanyuramo kugirango amafaranga yari kuri mobile money ya nyakwigendera amenyekane,n’aho yabarizwa.
Byaba byiza mutugaragarije icyo amategeko ateganya n’ingingo ibiteganya kugirango umuntu ajye atangira process of claiming azi neza inzira azanyuramo.

GASHUNGURU Bonaventure yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

Woow uyu munyamakuru akoze akazi keza kbsa !!!
Iyi nkuru nukudushyirirami detail zose zikenerwa kugirago umuntu abone amafranga yuwe kandi nabanyamategeko bagire icyo babivugaho

Murakoze

Olive yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

Grand merci ku munyamakuru wa tanze iyi story idea, uri umuhanga pe!
Ariko Iyi nkuru ni nziza 85% but I would advise u to interview a lawyer kugira ngo tunamenye ibihano MTN yakabaye ihabwa kuko yica itegeko ryo gutanga ariya mafaranga muri BNR après 5ans

Bebe yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

1. Nka BNR yumva igenzura ifaranga ry’igihugu ite, Nina hari compagnies zibika amafaranga Bank itazi umubare.
2. Ibyangombwa bikenerwa kugirango ukurikirane amafaranga yasizwe na Nyakwigendera ni bisobanurwe neza, bâti ni Attestation de Naissance, Attestation de Décès etc

Kagina J Paul yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka