Abanyafurika ni bo bikururira ubukene - Urubyiruko rwa CPGL

Bamwe mu banyeshuri bo mu Karere k’ibiyaga bigari batekereza ko Abanyafurika ari bo bitera ubukene, kuko ubukungu karemano bafite bwitwarirwa n’abanyamahanga barebera.

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yo mu Rwanda, u Burundi na Congo mu biganirompaka
Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yo mu Rwanda, u Burundi na Congo mu biganirompaka

Babigaragaje mu biganirompaka bagiriye mu rwunge rw’amashurir wa Butare (Groupe Scolaire Officiel de Butare) guhera tariki 27 Ukuboza 2018 kugeza ku ya 3 Mutarama 2019.

Ni ibiganirompaka byahuje abanyeshuri 70 bo mu Rwanda, Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo ndetse n’u Burundi, byateguwe na ‘Fondation Dialogue’ yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Muri ibi biganirompaka, mu nsanganyamatsiko zaganiriweho n’abanyeshuri babyitabiriye harimo ibaza niba bashyigikiye itemwa ry’amashyamba, ibaza niba ibihugu byo muri Afurika byagira ifaranga rimwe, ndetse n’ivuga ngo “Kuba umukene muri Afurika ifite ubukungu karemano ni Abanyafurika ubwabo babyikururira.”

Abanyeshuri bagiye impaka kuri iyi nsanganyamatsiko ya nyuma, bamwe bagaragaje ko abanyafurika bakennye kubera abakoroni babasahuriye ibihugu, ubu bikaba bihorana imyenda ya Banki y’isi, no kubera imihindagurikire y’ikirere ituma hamwe na hamwe hagenda hagaragara inzara.

Ibitekerezo byabo ariko ntibyanyuze bagenzi babo bavuze ko ubundi ibihugu byabo bifite umutungo karemano wakabikijije, ko ikibazo bafite ari ukutamenya kuwukoresha.

Busime Baharanyi Guilaine wiga muri Lycée Cirezi y’i Bukavu ni umwe muri bo. agira ati “twebwe Abanyafurika niba twaravutse dusanga ababyeyi bacu bakeneye mu gihugu gifite umutungo kamere wakadukijije, hanyuma natwe tukabaho mu bukene nk’ubwo babayemo, amakosa ni ayacu.”

Busime anavuga ko Abanyafurika badakwiye kuvuga ko abazungu ari bo babateye ubukene niba ibyabo bikomeza gupfa barebera.

Ati “Urugero nko mu muryango, niba umubyeyi arebera umwana we ugenda aba ikirara bukebukeya ntagire icyo abikoraho, umunsi yabaye ikirara burundu ntazavuga ko yabitewe n’uwabimugushijemo. Ahubwo ikosa rizaba ari iry’umubyeyi utarubahirije inshingano ze zo kurera.”

Nkeramihigo Gatete Clovis urangije muri Groupe Scolaire Officiel de Butare na we yemera ko Abanyafurika bikururira ubukene.

Agira ati “N’iyo wavuga ko abazungu ari bo batera ibibazo muri Afurika, kwemera ko baguteza ibibazo ntugire icyo ukora mu kubikemura, byerekana ko ibikubaho nawe uba ubifitemo uruhare.”

Mu bindi aba banyeshuri bagaragaje harimo kuba ibihugu by’Afurika bitagira ifaranga rimwe kandi bitanganya ubukungu, ko kugira ngo bishoboke ari uko byabanza gutera imbere.

Joel Amani Bashizi, umuyobozi wa Fondation Dialogue, avuga ko yatangiye gutegura ibiganirompaka by’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, muri 2012, bikorerwa muri kongo gusa.

Ni ubwa mbere bikorewe mu Rwanda, kandi ngo umwaka utaha bizabera mu Burundi. Ubusanzwe byakorwaga mu rurimi rw’Igifaransa gusa, ariko ubu batangiye gushyiramo n’icyongereza.

Ikigamijwe muri ibi biganiro mpaka, ngo ni ugutoza abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kumenya kwegeranya ibitekerezo bifite umumaro bakanabivugira mu ruhame, ariko no guhura n’abo mu bindi bihugu bakungurana ibitekerezo kandi bakunga ubumwe, bityo umubano hagati y’ibihugu byabo ukarushaho kuba mwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka