Yababajwe no kutarya inyama ku bunani

Nyiraruhengeri Esperance wo mu Mudugudu wa Mirama ya mbere mu Kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare yababajwe no gutangira umwaka mushya arya ibishyimbo mu gihe we yifuzaga inyama.

Kuri we, kurya imvange ku bunani ngo yumva bidakwiye
Kuri we, kurya imvange ku bunani ngo yumva bidakwiye

Nyiraruhengeri avuga ko umwaka wa 2018 wagenze neza kuko atarwaye kandi ntarwaze. Ariko na none ngo umwaka ntiyawusoje neza uko yabyifuzaga kuko atabashije kubona agafaranga ko kugura inyama zo kurya.

Ati “ Umwaka wabaye mwiza ariko nywutangiye nabi kuko ntabonye inyama kubera ubushobozi bucye, nawe urabibona ko nzindukiye ku bishyimbo n’ibitoki gusa ni amahoro ndanashima Imana ko ntapfuye.”

Akomeza agira ati “ Ndi umucumbitsi, ndakodesha inzu, ubwo se urumva nabona amafaranga ibihumbi bibiri bigura inyama koko? Ndihangana mpfa kuba nabonye icyo nywa!”

Muri rusange abaturage b’Umudugudu wa Mirama ya mbere barishimira ko umwaka warangiye amahoro ndetse bakemeza ko n’uwo batangiye uzaba mwiza kurushaho.

Muzehe Yohani Munyangango avuga ko umwaka wagenze neza cyane ari na yo mpamvu yazindutse ajya kubishimira Imana anayisaba kuzamurinda mu mwaka watangiye.

Ati “ Ubu ngejeje imyaka 80 sinabura kubishimira Imana kuko hari abandi bapfuye, 2018 yagenze neza kuko nahawe n’inka ya girinka. 2019 na yo ntakabuza izaba nziza kurushaho.”

Icyakora hari n’abavuga ko umwaka wa 2018 utabaye mwiza kuko bahuye n’ibibazo byo kwibwa amatungo ndetse n’imyaka mu mirima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko uwabeshye abantu ko inyama aribyo biryo byiza kurusha ibindi ni nde? ubu abangaba baba bazi abo zateje ibibazo by’umubiri nka goute? nge mbona ibyo bishyimbo n’ibitoki birimo imboga ntakibirusha gutunga umubiri.

Matama yanditse ku itariki ya: 2-01-2019  →  Musubize

Ubwo c iyo umugurira inusu ko yaraguhaye amakuru kandi ariyo agutunze.Gusa nawe ntazi ko kurya inyama zitukura (viande rouge ) red meat ko bitera indwara kubera ko umubiri uba udashobora kuzikoresha neza .ibyo biba iyo umuntu agejeje imyaka 55 ariko kubera ubumenyi buke abantu baziko inyama ari nziza

petet yanditse ku itariki ya: 2-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka