Umubyeyi uherutse kurohorwa muri Nyabarongo n’umwana we ni bazima

Ibitaro bya CHUK byakiriye uwo mugore n’umwana we nyuma y’uko barohowe bitangaza ko ubu bameze neza ariko ko bagikurikiranwa.

Umwana ngo ameze neza akaba yarahawe malayika murinzi
Umwana ngo ameze neza akaba yarahawe malayika murinzi

Inkuru y’abo bantu yari yatangajwe na Kigali Today ku wa mbere w’iki cyumweru, aho ababonye ibyo biba bahamyaga ko uwo mugore yari yiyahuye kuko ari we wijugunye mu mazi ahetse umwana, gusa umukozi wa Ruliba witwa Niyotwagira Sylvère wari hafi aho yahise abarohora bagihumeka.

Nk’uko bitangazwa n’umukozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana (NCC) mu karere ka Nyarugenge, Mukagaga Anet, umwana ngo yahise ashyikirizwa icyo kigo mu gihe nyina akirimo kwitabwaho.

Agira ati “Umwana ntiyatinze kwa muganga, twaramwakiriye duhita tumushyikiriza malayika murinzi wabihuguriwe, aba amwitaho mu gihe nyina agikurikiranwa gusa na we ameze neza. Ubu turimo kumuganiriza gacye gacye ngo turebe ko yazagera aho yabasha gufata umwana”.
“Umwana ameze neza, anywa amata, dukomeje twese kumwitaho, turamusura buri munsi cyane ko umubyeyi umufite ari uw’i Kigali kandi umenyereye kwita ku bana nk’abo”.

Ku kiraro cya Nyabarongo, aho uwo mugore yijugunyiye mu mazi
Ku kiraro cya Nyabarongo, aho uwo mugore yijugunyiye mu mazi

Uwo mugore wari wiyahuye bivugwa ko akomoka mu Karere ka Nyamasheke, akaba yari atarashinga urugo, ayo makuru akaba yaratanzwe n’ababyeyi be kuko bamenyekanye ariko na bo ngo bakaba batazi impamvu yatumye ashaka kwiyambura ubuzima.

Mukagaga avuga kandi ko n’ubwo uwo mugore ameze neza hataragera aho bahita bamuha umwana we atarakira ibyamubayeho.
Ati “Abaganga bakoze ibyo bagomba gukora baramuvura ariko inzobere mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko agifite ikibazo, ko agikeneye kwitabwaho kuko agifite ubwoba. Umuntu iyo yageze aho ashaka kwiyahura aba afite ikibazo, ni ngombwa rero ko akomeza gukurikiranwa”.

Ntibyakunze kubona uwo mugore kuko akirimo kwitabwaho n’abaganga, bakaba kandi bataramuha uburenganzira bwo kubonana no kuganira n’uwo ari we wese.

Niyotwagira warohoye abo bantu
Niyotwagira warohoye abo bantu

Bikunze kuvugwa ko umuntu iyo yiyahuye ntapfe abihanirwa ariko ibyo ngo si byo kuko nta tegeko rihari mu Rwanda rimuhana, nk’uko umunyamategeko Maurice Munyentwari abivuga.
Ati “Kwiyahura si icyaha kuko mu mategeko yacu ahana bitabamo, ikintu cyitwa icyaha kuko giteganywa n’itegeko kandi kikaba kiri mu gitabo cy’amategeko giteganya ibyaha n’ibihano. Icyakora itegeko rihana ushishikarije undi kwiyahura”.

Arongera ati “Gusa kuba yari ahetse umwana, yari azi ko na we bapfana bivuze ko yari akoze icyaha cyo ‘kwica umwana wabyaye’ giteganywa n’ingingo ya 8 mu gitabo cy’amategeko ahana. Icyo ashobora kugikurikiranwaho, cyamuhama akaba yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi”.

Uwo mugore washatse kwiyahura yabikoze mu gitondo cyo ku wa mbere taliki 31 Ukuboza 2018, abikorera ku kiraro cya Nyabarongo kiri hagati y’Akarere ka Nyarugenge n’aka Kamonyi.

Nyuma yo kurohorwa, bahise bajyanwa kwa muganga
Nyuma yo kurohorwa, bahise bajyanwa kwa muganga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uwo muntu wamurohoye imana imuhe umugisha riko ntimumuhane kuko bishobora kumutera ibindi bibazo

sarah yanditse ku itariki ya: 11-08-2019  →  Musubize

NINGOBWA KUMUHEMBA KUKO YAKOZE IBINTU BYIZA CYANE IMANA IMUHE UMUGISHA

INEZA yanditse ku itariki ya: 7-01-2019  →  Musubize

Uwo mugabo wahise arohora uwo mugore n’umwana we ni intwari. Akwiye
gushimwa ku mugaragaro!

Kagabo yanditse ku itariki ya: 5-01-2019  →  Musubize

Report ya World Health Organisation yerekana ko abantu biyahura buri mwaka barenga 1 million.Mulibo,800 000 barapfa,naho 200 000 ntibapfe.Gusa abenshi iyo byanze barongera bakiyahura.Abenshi biyahura bakoresheje Imbunda,Umugozi n’Uburozi.Biyahura kubera ibibazo bafite.Urugero,muribuka umukobwa uherutse kwiyahura i Nyamirambo,kubera umuhungu babanye igihe kinini akaza kumuta agafata undi mukobwa.KWIYAHURA bizarangira mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Kubera ko ibibazo byose bizavaho.Niba ushaka kuzaba muli iyo si nshya cyangwa ukazajya mu ijuru rishya rivugwa muli uwo murongo,shaka Imana cyane,we guhera mu byisi gusa.Kubera ko Imana ifata abibera mu byisi gusa nk’abanzi bayo.Bisome muli Yakobo 4:4.Bityo ntabwo bazaba muli iyo paradizo yegereje kandi ntabwo bazazuka ku Munsi w’Imperuka bivugwa muli Yohana 6:40.

mazina yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka