Icyegeranyo cya 2022 cy’Umuryango Transparency International (Corruption Perceptions Index/CPI) cyahaye u Rwanda amanota 51% ku Isi mu bijyanye no kutagira ruswa, mu gihe muri 2018 rwari rwagize 56. U Rwanda kandi rwaje ku mwanya wa 54 mu bihugu 180 byakorewemo ubwo (...)
Ni igitero cyagabwe ku musigiti uherereye ahakorera ibiro bikuru bya Polisi ahitwa i Peshawar, mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Pakistan, kikaba cyahitanye abagera kuri 83 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke, nyuma yo gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda, yo ku Mulindi w’Intwali mu Karere ka Gicumbi, biyemeje kubakira ku bumwe, barinda ibyagezweho, mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.
Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Byiringiro Lague wagurishijwe muri Sandvikens yo muri Suède azayerekezamo nyuma y’umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports.
Mu Rwanda umubare w’abafite ubukene bukabije uzagera byibuze munsi ya 1% bitarenze 2024, binyuze muri gahunda z’Igihugu z’uburyo abaturage b’amikoro macye bivana mu bukene mu buryo burambye.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18, izaterana guhera ku itariki ya 27 kugeza ku itariki ya 28 Gashyantare 2023.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Gatsibo basabwe gutoza abanyeshuri umuco wo gukunda Igihugu batizigamye, gukorera Igihugu no kuba inyangamugayo.
Polisi y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) basubukuye ubufatanye mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda.
Muri Madagascar abantu 25 bapfuye, 21 baburirwa irengero mu gihe abandi 38,000 bakuwe mu byabo, nyuma y’inkubi y’umuyaga ikabije yiswe Cheneso, yari ivanze n’imvura ndetse n’imirabyo n’inkuba zikabije, byibasiye icyo gihugu.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya barimo Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 19 igize Akarere ka Gakenke, udusaduku tw’ibitekerezo tuzafasha abaturage mu kugaragaza ibikwiye kunozwa batishimiye, bakangurirwa kudukoreasha.
Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, yakiriye Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, Dr. Ozonnia Ojielo bagirana ibiganiro birebana n’ubufatanye hagati y’Umuryango Imbuto Foundation na UN Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu mugoroba tariki ya 30 Mutarama 2023 ayoboye Inama y’Abaminisitiri irimo kwiga ku ngamba na Politiki zinyuranye.
Uwari umwami akaba n’Intwari y’Imena y’u Rwanda, Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa, yatanze ku itariki 25 Nyakanga 1959 aguye i Bujumbura mu Burundi, atabarizwa i Mwima mu Karere ka Nyanza ku wa 28 Nyakanga 1959.
Abahinzi b’urutoki mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, binubira kuba batemererwa kwenga urwagwa binywera mu ngo zabo.
Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kahanishije ikipe ya Kiyovu Sports gukina umunsi umwe wa shampiyona nta bafana bashinjwa imyitwarire mibi
Kuri iki Cyumweru mu mukino wa Volleyball mu Rwanda ni bwo hasojwe irushanwa ryo kwizihiza intwari z’u Rwanda “National Heroes Volleyball Tournament 2023” ryari rimaze iminsi ibiri riba aho amakipe ya REG na APR ari yo aryegukanye.
Ku Cyumweru tariki 29 Mutarama 2023, abarenga 50 bahitanywe n’impanuka ebyiri zitandukanye zabereye muri Pakisitani.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bishop John Rucyahana, ahamagarira urubyiruko guhaguruka bagatahiriza umugozi umwe, mu gukumira akarengane ako ariko kose, kandi bagashishikarira gucukumbura ibyatuma amajyambere y’ibyo igihugu kimaze kugeraho, arushaho kwiyongera ndetse (...)
Umuturage witwa Sebyenda Jeanvier wo mu Karere ka Muhanga wari waguye mu bwiherero yakuwemo yapfuye, umurambo we ukaba wajyanwe mu bitaro bya Kabgayi ngo ukorerwe isuzuma.
Abaturage bo mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, mu muganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2023, batangije igikorwa cyo kwikorera umuhanda w’ibirometero bibiri na metero ijana (2.1km).
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yashimagije ikipe ya Rwamagana City FC nyuma yo gutsinda AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, igitego kimwe ku busa.
Mu rusengero ruri ahitwa Neve Yaakov, mu Majyepfo ya Yeruzalemu habereye igitero cyakozwe n’umusore w’imyaka 21 y’amavuko, wasanze abantu barimo gusenga arabarasa barindwi bahita bitaba Imana.
Ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO, ikoze impanuka igwa mu kiraro mu muhanda wo mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, ku bw’amahirwe umushoferi n’umutandiboyi barayirokoka.
Abaturage bakoresha imihanda yangiritse, yo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Burera, bagaragaza ingaruka zirimo imihahiranire n’imigenderanire batanoza uko bikwiye, bakadindira muri serivisi harimo no kugeza umusaruro ku masoko.
Igitaramo cy’umuhanzi w’Umunya-Jamaica, Collin Demar Edwards, wamamaye nka Demarco mu muziki wa Reggae na Dancehall, nticyitabiriwe kuko yasaga n’uwaririmbiye intebe zo muri BK Arena.
Mu isiganwa ry’amagare ryo kuzirikana Intwari z’u Rwanda, Tuyizere Etienne na Nirere Xaverine ni bo baryegukanye
Ku wa 28 Mutarama 2023, ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabereye kuri Sitade ya Muhanga.
Ku wa 28 Mutarama 2023, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, abaturage bazindukiye mu Muganda rusange usoza ukwezi, aho wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri, kubakira abatishoboye no gusibura imiferege itwara amazi.
Prof. Harelimana Jean Bosco wari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), yahagaritswe ku mirimo ye, nk’uko bigaragara mu ibaruwa yaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
Koza igisebe cy’aho warumwe n’imbwa ukoresheje amazi n’isabune utarengeje iminota 15 imbwa ikikuruma, bigabanya ibyago byo kurwara ‘rabies’, izwi nk’ibisazi by’imbwa ku kigero cya 90%.
Minisiteri y’Ubuzima muri Malawi, yatangaje ko abamaze kwicwa n’icyorezo cya kolera muri icyo gihugu basaga 1000, uhereye igihe cyadukiye muri Werurwe 2022.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kamonyi ku wa Kane tariki ya 26 Mutarama, yafashe Nizeyimana Salatiel w’imyaka 27 y’amavuko, ucyekwaho gukora Amadolari y’amiganano, akaba yarafashwe ubwo yari agiye kuyavunjisha muri Banki.
Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu Rwanda bwatangije ibikorwa byo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, bikazajya bikorerwa ahari insengero z’iryo torero buri cyumweru mu kwita ku bana bahatuye.
Aya ni amagambo atangira ikiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, asobanura iby’umubano w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) utifashe neza biturutse ahanini ku mutwe wa M23.
Shikarete (chewing gum) ushobora kwibaza ko ari ya vuba, nyamara yatangiye kuribwa kuva cyera cyane mu myaka 6,000 ishize, uretse ko itari imeze nkuko tuyizi ubu.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubumenyi bw’Isanzure (NASA), kivuga ko cyabonye ishusho idasanzwe ku mubumbe wa Mars, imeze nk’uko umuntu yashushanya inyamaswa y’ikirura (bear).
Isoko ry’amatungo magufi, ririmo kubakwa, mu Murenge wa Gatebe mu Karere ka Burera, rikaba riri hafi kuzura, abiganjemo aborozi bo muri uwo Murenge, kimwe n’abo mu Murenge wa Kivuye byegeranye, baremeza ko nibatangira kuricururizamo, bizaca akajagari, no guhendwa n’abamamyi, bahoraga babapfukamaho, bayabaguriraga ku giciro (...)
Mu bikoni bitandukanye bya Hoteli cyangwa se mu tubari niho hakunze kugaragara ifunguro rikundwa na benshi, rigizwe n’inkoko yokeje ariko imbere harimo umuceri.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kiratangaza ko kuva Abanyarwanda batangira guhabwa urukingo rwa Covid-19, abagera kuri 79% bamaze gukingirwa, ariko ubukangurambaga mu kwikingiza bukomeje kuko Covid-19 itaracika.
Abanyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare, ku wa Kane tariki ya 26 Mutarama 2023, bashyikirije umukecuru Mukagasana Valerie w’imyaka 68 y’amavuko inzu, bamwubakiye ifite agaciro k’arenga miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ihuriro ry’agize Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe gukumira no kurwanya Ruswa (APNAC-RWANDA), rivuga ko abantu bafite imitungo ariko batayiyandikishaho barimo gushakirwa ibihano.
Urukiko rwo muri Uganda rwafashe icyemezo, rutegeka umukobwa witwa Fortunate Kyarikunda, kwishyura impozamarira umusore bari bemeranyijwe kubana akaza kumubenga, bigatuma agira ikibazo cy’agahinda gakabije.
Ku wa 27 Mutarama 2023 mbere y’uko isoko ry’igura n’igurishwa rifunga mu Rwanda,ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yaguze Ojera Joackiam wakiniraga URA FC muri Uganda.
Mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023, hasojwe amahugurwa amaze iminsi 11, yitabiriwe n’Ingabo na Polisi b’u Rwanda, aho mu byo bahuguwe hibanzwe ku buryo bwo guhangana n’ibibazo byugarije Isi, by’abana bakomeje gushyirwa mu (...)
Umugore w’ahitwa KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo, yakatiwe n’ukiko igihano cyo gufungwa imyaka 20 muri Gereza, kubera kugurisha umwana ufite ubumuga bw’uruhu (albino) ku muvuzi gakondo.
Ikipe ya Espoir FC kuri uyu wa Gatanu yatunguye Police FC iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri stade ya Muhanga.
Ku nshuro ya 78 hibutswe Jenoside yakorewe Abayahudi, barenga miliyoni esheshatu bishwe urw’agashinyaguro n’Abanazi ba Hitler, wategekaga u Budage n’igice kinini cy’u Burayi.
Guhera kuri uyu wa Gatanu mu mikino itandukanye hategerejwe amarushanwa azakomeza ndetse n’azakinwa akarangira haba mu mupira w’amaguru,Basketball,Volleyball n’indi mikino.