Ku itariki 24 Nzeri 2023, hateganyijwe igitaramo cyiswe Tujyane Mwami Live Concert, gifite umwihariko wo kuzabanzirizwa n’ivugabutumwa ryo ku muhanda, gusangira ndetse no gufasha abanyeshuri bo mu miryango itishoboye.
Umuhanzi Platini P na Kirenga Gad, bakoze indirimbo bise ‘Ijana ku Ijana’, ikangurira urubyiruko kwigira kuri Perezida Kagame, rukurikije ubutwari bwe, rugakora ibibereye Umunyarwanda.
Emile Nzeyimana uzwi nka Papa Emile, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rw’umugore we Ineza Parfine.
Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yakoreye igitaramo mu nyubako ya BK Arena, abacyitabiriye bashima imigendekere yacyo, dore ko bari bitabiriye ari benshi, kukizamo bikaba byari ubuntu.
Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana zikunze gukoreshwa muri Kiliziya Gatolika ziri mu njyana ya ‘Classique’, Niyonzima Oreste, agiye kumurika ibitabo bibiri biriho indirimbo 223 zirimo izo yahanze ku giti cye, ndetse n’izindi yakoreye amanota, ibizwi nka (...)
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christian Irimbere, ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, yakoze igitaramo cye cya mbere nk’umuhanzi wigenga, nyuma y’imyaka irindwi amaze akora umuziki.
Korali Ambassadors of Christ ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, igeze kure imyiteguro y’igitaramo yise ‘Umubyeyi Remera Fundraising Concert’, abazacyitabira bazinjira ku buntu.
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bahawe ibihembo batsindiye muri Rwanda Gospel Star Live, nyuma y’umwaka n’igice babitegereje.
Umuraperi Hakizimana Amani uzwi nka AmaG The Black, ageze mu Karere ka Musanze amurika Album ye nshya yise Ibishingwe. Ni Album agiye kumurika ku nshuro ya kabiri, akaba avuga ko kwinjira biba ari ubuntu.
Ku wa Kane tariki 7 Nzeri 2023, ni bwo hatangajwe urutonde rw’abahanzi bagezweho mu Rwanda bazifashishwa mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, bigarutse nyuma y’imyaka itatu bidakorwa imbonankubone.
Shalom Choir yo mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, igiye gukorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena, kizanaririmbamo umuhanzi Israel Mbonyi, kwinjira bikazaba ari ubuntu.
Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Iyanya Onoyom Mbuk, wamamaye nka Iyanya, yatangaje ko yigeze kugera ku rwego rwo gushaka kwiyahura kubera ibibazo byo gukena.
Indirimbo Diamond Platnumz yise ‘Achii’, aheruka gukorana na Koffi Olomide yaje ku mwanya wa 9 ku mugabane wa Afurika, ndetse no ku wa 150 ku rutonde rw’izikunzwe ku Isi muri Kanama.
Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christian Irimbere, yiyambaje ibyamamare mu kuramya Alexis Dusabe na Tuyiringire Arsène [Tuyi], mu gitaramo gikomeye agiye gukorera i Kigali.
Urukiko rwa Brooklyn muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwategetse R. Kelly hamwe na Universal Music Group (UMG) yahoze ireberera inyungu z’uyu muhanzi kwishyura amadolari y’Amerika arenga ibihumbi 500 y’impozamarira igomba guhabwa abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’uyu (...)
Umuhanzi Burna Boy yongeye kwisanga ahanganye n’abakunzi b’umuziki muri Nigeria, nyuma yo kunenga bagenzi be akavuga ko indirimbo nyinshi bakora usanga nta bintu bifatika ziba zivuga uretse kubikora bishimisha.
Ubwo Yobu yari mu bigeragezo biremereye birimo gupfusha umugore, abana, amatungo ndetse no kurwara ibibembe umubiri wose, yarihebye ageze aho atumbira ijuru yuzura imbaraga zo kwizera.
Damini Ebunoluwa Ogulu, icyamamare mu muziki wa Afurika no ku rwego rw’isi, uzwi nka Burma Boy, yashyize hanze album ye ya karindwi yise ‘I Told Them’, yari amaze iminsi ateguza abakunzi be.
Ibirori bijyanye n’ibihembo bya Trace Awards & Festival bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere, bizahuriramo ibyamamare bitandukanye ku Isi yose.
Indirimbo Calm Down, umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Rema, yasubiranyemo na Selena Gomez, yashyizwe ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane ku rwego rw’Isi muri iyi mpeshyi ya 2023.
Mugisha Felix, akaba ari murumuna w’umuhanzi TMC wahoze muri Dream Boys, yatangiye umuziki ku mugaragaro afata n’izina rya Mulix, ahita anashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Stress Free’.
Umuhanzi Britney Spears uherutse gutandukana n’umugabo we, Sam Asghari, yagaragaye mu mujyi wa Los Angeles yasohokanye n’undi mugabo.
Robinson Fred Mugisha umaze kwamamara mu gutunganya umuziki nka Element, Eleéeh, yasabye urubyiruko kudacika intege mu byo bakora kugirango bizabafashe kugera ku ntego zabo mu bihe biri imbere.
Umuhanzi Ishimwe Semana Kevin uzwi nka Ish Kevin, uri mu bakunzwe cyane mu njyana ya Trap na Drill Music ari kubarizwa mu gihugu cya Kenya mu bikorwa bijyanye no kwigira amasomo ku muziki wo muri iki gihugu. Umenyekanisha ibihangano bye.
Joe, ni izina ry’umugore wari umushoferi wa tagisi i Paris mu Bufaransa, izina rye barigenderaho bahimba indirimbo Joe le taxi. Uwo mugore ariko ntakiri kuri iyi si, kuko yitabye Imana mu 2019 azize kanseri.
Umuhanzi Davido uherutse mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize mu gitaramo cyasozaga Iserukiramuco rya Giants of Africa, yaguze umukufi ufite agaciro karenga Miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda yishimira ibyo amaze kugeraho uyu mwaka.
Abahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie, Bwiza, Ariel Wayz, Kenny Sol na Chriss Eazy bari mu bahataniye ibihembo bya Trace Awards, bizatangirwa i Kigali mu Rwanda, mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.
Icyamamare mu muziki wa Nigeria, Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid, ari mu gahinda nyuma yo gupfusha nyina, Jane Dolapo Balogun witabye Imana azize uburwayi.
Umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba ufite ubumuga bwo kutabona Ndayizigiye Appolaire uzwi nka Chona Hodari, uri mu bari kuzamuka neza yiyemeje gufasha leta mu bikorwa biteza imbere igihugu binyuze mu buhanzi.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yishimiye guhura na Perezida Paul Kagame ndetse ahamya ko bigaragaza ko iyo ibyo akora byagenze neza n’Umukuru w’Igihugu abimenya.