Umuhanzi mu njyana Gakondo, Cyusa Ibrahim, yasohoye indirimbo yise ’Inkotanyi Turaganje’ irata ubutwari bw’Inkotanyi no guhumuriza Abanyarwanda, kandi ko bagomba gukomeza kuzigirira icyizere.
Lionel Sentore wamamaye mu njyana gakondo yageze i Kigali mu kwitegura igitaramo cye azamurikiramo Album ye ya mbere yitiriye indirimbo “Uwangabiye” yamamaye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame yemereye ubwenegihugu bw’u Rwanda, umuhanga mu kuvanga imiziki, Iradukunda Grace Divine uzwi ku izina rya Dj Ira.
Phiona Nyamutoro, umugore w’umuhanzi Eddy Kenzo, yahishuye uko yahuye bwa mbere n’uyu muhanzi nyuma y’uko amusabye ko babonana, amubwira ko hari umushinga ashaka ko bakorana, nyuma uyu mugore akisanga ari we mushinga.
Umuhanzi Ariel Wayz yashimye abantu bose bamufashije mu rugendo rwo gukabya inzozi ze, akabasha gusohora album ye ya mbere.
Umuhanzi Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gusubukura ibitaramo ngarukamwaka bya Pasika (Easter Celebration) ahereye muri Canada.
Cyusa Ibrahim uri mu bahanzi bihebeye umuziki gakondo, yasohoye indirimbo yise ’Muvumwamata’, yatuye Nyirakuru watumye atangira kuba umuhanzi.
Umuhanzikazi Uwayezu Ariel umaze kwamamara nka Ariel Wayz, yavuze ko bitamworoheye gufata icyemezo cyo kuva mu itsinda rya Symphony Band yabarizwagamo, agatangira gukora umuziki ku giti cye.
Umuhanzi Audy Kelly yavuze ko yasohoye indirimbo yise Hari Amashimwe, yakoranye na Aline Gahongayire mu rwego rwo gushima Imana mu byiza idahwema kubakorera no kuba yarabanye na we akabasha gusoza amashuri.
Umugabo wa Dolly Parton, icyamamare mu njyana ya Country Music, Carl Dean, bari bamaranye hafi imyaka 60, yitabye Imana ku wa Mbere tariki 04 Werurwe afite imyaka 82.
Umuhanzi Israel Pappy uzwiho ubuhanga mu gucuranga Saxophone, agiye gusohora album iriho indirimbo zicuranze ku bwiganze bw’icyo cyuma cya muzika kizwi nka Saxophone, cyane ko ngo ari cyo akunda gucuranga kurusha ibindi.
Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania, yatakambiye Perezida Samia Suluhu Hassan gufasha abahanzi bakabona igikorwa remezo kigezweho nka BK Arena, kugira ngo na bo bajye babona aho bakirira ibitaramo byabo hagezweho.
Umuhanzi Christopher Maurice Brown wamamaye mu njyana ya R&B, yabwiye abategura ibitaramo muri Kenya ko icyo gihugu kidafite ibikorwa remezo bifatika, kandi bijyanye n’igihe byakwakira igitaramo cye.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bamwe mu babarirwa mu bihumbi bitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye i Kigali muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025.
Umuhanzi Alyn Sano yemeje ko yumva ageze kuri 2% mu rugendo rwe rw’umuziki ariko yiteguye kugera ku nzozi ze ijana ku ijana kuko ubu ngubu yamenye ko atagomba gufatafata ibyo abonye byose, ahubwo agahitamo ibimufitiye inyungu.
Roger Stephens wamamaye mu muziki nka John Legend yageze i Kigali, aho yitabiriye igitaramo cya Move Afrika gitegurwa n’umuryango Global Citizen.
Umuhanzi Ma Voice, wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, yahishuye uburyo imvune yagize yatumye yisanga afite impano no mu kuririmba.
Umuhanzi Nimbona Jean Pierre wamamaye nka Kidum, yahamije ko iyo ari ku rubyiniro mu bitaramo bitandukanye yitabira, nta zindi mbaraga aba yakoresheje uretse ubunararobonye afite mu muziki.
Jonathan Niyo, umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo yise Nguhaye Umutima yakoranye n’umuhanzi Obed Zawadi, ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bukaba busaba abantu kugarukira Imana bakayiha imitima yabo, kugira ngo ibayobore mu nzira ikwiye kandi inabaruhure mu bihe bigoye.
Icyamamare mu gukina filimi muri Tanzania, Wema Sepetu, yahishuye ibihe bigoye yanyuzemo ashaka urubyaro, ariko mu myaka myinshi ishize agerageza bikaba byaranze nk’uko abivuga agira ati “ntiwahinyuza Imana”.
Umuhanzi Hakizimana Dieudonné ukoresha izina rya Eddy Neo, yateguje abakunzi be ko atazongera kumara igihe adashyira indirimbo hanze, kuko agiye gushyiramo imbaraga kugira ngo baticwa n’irungu.
Mu kiganiro Dunda Show kuri KTRadio, cyo ku wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, umuhanzi Mico The Best yavuze byinshi kuri gahunda afite zijyanye n’umuziki we muri uyu mwaka, birimo ko yifuza kuzawurangiza akoze indirimbo enye cyangwa eshanu, avuga ku ndirimbo ye afatanyijemo n’abahanzi batandukanye, yiswe ‘Twivuyange’, ariko (…)
Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo. usanzwe utuye mu gihugu cya Finland mu Majyaruguru y’u Burayi, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise My Lord izaba iri kuri Album nshya yitegura gushyira ku isoko, ikazibanda cyane ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Harmonize, yerekanye umukunzi we mushya witwa Abigael Chams, mu gihe hari hashize ibyumweru bicyeya havugwa ibihuha ku rukundo rw’abo bombi, kuko byari bikiri mu ibanga.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Gakondo, Makanyaga Abdul ku bufatanye na Rusakara Entertainment bateguye igitaramo cyo kwinjiza abanyarwanda mu mwaka wa 2025.
Mado Okoka Esther, umuhanzikazi mu muziki wa Gospel utuye i Burayi mu gihugu cya Denmark, yahuje inganzo na Ada Claudine utuye i Rubavu mu Rwanda, bakorana indirimbo ‘Ari muri twe’ ikubiyemo inkuru yo kuzuka kwa Yesu Kristo.
Umuhanzi Stevo Simple Boy wa Kenya, yatangaje ko ashaka guhura na Harmonize wa Tanzania, bakaganira ku ndirimbo yamwibye, ariko yanaramuka abyemeye bagakorana umushinga w’indirimbo bahuriyeho (Collabo).
Daniella Atim wahoze ari umugore w’icyamamare mu muziki, Jose Chameleone wo muri Uganda, yatangaje ko impamvu yatumye batandukana ahanini, ari ukunywa inzoga nyinshi bikajyana n’ubusinzi bukabije.
Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Clementine Uwitonze uzwi ku izina rya Tonzi, yasabye abashoramari gutekereza ku muziki nk’ubundi bucuruzi kugira ngo uruganda rw’ibihangano rusagambe, cyane cyane bagaharanira gushora imari mu bagore baririmba.
Abaramyi barimo Diane Ella, Abid Cruz, Sutcliffe bahuje imbaraga na Niyo Bosco bakora indirimbo bise ‘UBU NDERA’, ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza baremerewe n’ibyaha, babuze uwabaruhura iyo ngoyi bakegera Imana kuko ari yo itanga imbabazi ikaruhura abarushye.