Ikigo Carousel Ltd gicunga umushinga wa Leta wo gushaka amafaranga ateza imbere Siporo mu Rwanda binyuze muri Tombola yiswe Inzozi Lotto, kivuga ko kirimo gushaka urubyiruko rugera ku 3,000 ruzacuruza uwo mukino w’amahirwe.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2022, yatangije icyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu kigamije gufasha imishinga mito n’iciriritse yindi, yazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’Urugaga nyarwanda rw’Abikorera (PSF), bari mu ibarura ry’ibikorwa byose by’ubucuruzi n’iby’ishoramari guhera kuri uyu wa Mbere kugera ku wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022.
Inama ya Komite ya Politiki y’lfaranga ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yateranye tariki 11 Gicurasi 2022, isuzuma ibyagezweho nyuma y’ingamba zafashwe mu nama iherutse guterana muri Gashyantare uyu mwaka, inarebera hamwe uko ubukungu bwifashe n’uko bwitezwe mu gihe kiri imbere, ku rwego rw’Isi n’imbere mu (...)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022, cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,9% mu kwezi kwa Mata 2022 ugereranyije na Mata 2021. Ibiciro byo mu mijyi ni byo bisanzwe byifashishwa mu kugaragaza ishusho rusange mu (...)
Ubuyobozi bwa Banki nkuru y’Igihugu (BNR), butangaza ko abakora ubucuruzi mu mafaranga y’amanyamahanga mu Rwanda bakora ibyaha, kimwe n’abari mu murimo wo kuvunja batabifitiye ibyangombwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7.5 ku ijana muri Werurwe 2022 ugereranyije na Werurwe 2021. Ibiciro byo mu mijyi ni byo byifashishwa mu kugaragaza ishusho rusange mu gihugu.
Abarema isoko rya Shyorongi mu Karere ka Rulindo, baravuga ko iryo soko rikomeje kuva ibicuruzwa byabo bikangirika ari nako bikomeje kubateza ibihombo mu mikorere yabo.
Ubuyobozi bw’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe bwashyikirije inkunga y’amafaranga angana na miliyoni 129 n’ibihumbi 700 amakoperative 30 agizwe n’abagore 1297 bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, aratangaza ko izamuka ry’ibiciro ku isoko riri guterwa n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, bitandukanye n’abakeka ko ibiciro byazamuwe n’ikibazo cy’intambara muri bimwe mu bihugu birimo nka Ukraine n’u Burusiya.
Ku wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, nyuma y’uko umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda ufunguwe ku mugaragaro, byari ibyishimo ku baturage ku mpande zombi, haba ku Rwanda haba no kuri Uganda, ariko Umuyobozi wa Kisoro kamwe mu turere twa Uganda, we biba akarusho aho yishimiye cyane uko gufungura umupaka, avuga ko ari (...)
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko hari abagiye bazamura ibiciro bishakira inyungu nta mpamvu, kuko hari ibicuruzwa byazamuriwe ibiciro kandi bidafite aho bihuriye n’intambara irimo kubera muri Ukraine.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu Gihugu baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’izamuka rya hato na hato ry’ibiciro by’ibiribwa, kuko birimo kuzamuka cyane bikaba birenze ubushobozi bwabo.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, avuga ko Abanyarwanda batagombye gutungurwa nibabona ibiciro by’ibintu bitandukanye bizamutse, kuko ngo ahanini bizaba bitewe n’intambara ibera mu gihugu cya Ukraine hamwe n’ibihano byafatiwe u Burusiya.
Abasesengura ibijyanye n’ubukungu batangiye kubona ingaruka zizaterwa n’ibihano birimo gufatirwa u Burusiya kubera intambara bwatangije kuri Ukraine, harimo ikibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro no kubura kw’ibintu by’ibanze mu buzima.
Ku wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yafashe icyemezo cyo kuzamura igipimo fatizo cy’inyungu banki z’ubucuruzi zifatiraho amafaranga yayo, mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko, ryatangiranye n’uyu (...)
Abakiriya bajya guhahira mu isoko rya kijyambere rizwi nka Goico Plaza, riherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, n’abaricururizamo, bavuga ko babangamiwe n’uko icyuma kigenewe korohereza abazamuka cyangwa abamanuka muri iyo nyubako, kizwi nka Asanseri, kitagikoreshwa; bikaba bigora abafite intege nke, kuhabonera serivisi mu (...)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), tariki 10 Gashyantare 2022, cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2022. Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu (...)
Nyuma y’imyaka igera kuri itatu ingendo zihuza u Rwanda na Uganda hakoreshejwe umupaka wa Gatuna zarahagaritswe, zongeye gusubukurwa ku wa 31 Mutarama 2022.
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itangarije ko umupaka wa Gatuna ufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, ibyishimo ni byinshi mu baturage kuko bagiye kubona amahitamo menshi y’ibyo bagura byujuje ubuziranenge kandi bihendutse, ariko hari n’abareba kure bakagira (...)
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku bufatanye n’inzego z’ibanze, rwatangiye ibikorwa byo kugenzura abacuruzi batubahiriza ibiciro bya Gaz byashyizweho mu Mujyi wa Kigali.
Mu gihe hirya no hino mu Gihugu abaturage bakomeje kwijujutira izamuka rikabije rya gaz, Ikigo ngenzuramikorere (RURA), cyaburiye abacuruzi batubahiriza ibiciro byashyizweho ko bazabihanirwa.
Abacuruza iby’iminsi mikuru baratangaza ko nta baguzi babonye nk’abo babonaga mbere y’umwaduko wa Covid-19. Mu gihe cy’iminsi mikuru, ubusanzwe abacuruzi batandukanye bakunze kungukira mu babagana muri ibyo bihe kuko baba bagura iby’iminsi mikuru yaba imyambaro cyangwa ibiribwa byo kwizihiza ibirori by’umwaka mushya uba ugiye (...)
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse bikaba bitangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021.
Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ihuza Goma na Gisenyi bavuga ko bakeneye amafaranga y’ingoboka Leta yageneye kuzahura ubucuruzi kubera icyorezo cya Covid-19.
Urwego ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, igiciro cya gaz mu gihugu hose kimanukaho amafaranga 240frw ku mpuzandengo y’igiciro, ni ukuvuga ko kimanuka kikagera ku 1260Frw ku kilo kimwe.
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko bafite ibibazo by’uruhuri mu bucuruzi bwabo bituma bakorera mu gihombo. Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020 nibwo abaturage batuye mu mujyi wa Goma na Gisenyi boroherejwe gukomeza gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko nabwo basabwa kugaragaza (...)
Abayobozi bashinzwe Gasutamo mu Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bahuriye mu biganiro bishyiraho ibicuruzwa bikurirwaho imisoro ya gasutamo bigendeye ku ngano bifite.
Inama yahuje ubuyobozi bw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) n’abafatanyabikorwa, bemeje ko ku mupaka wa Rusizi II hubakwa inyubako ihuriweho n’impande zombi (One Stop border Post).
Impuguke mu by’Ubukungu irasobanura impamvu amabanki y’ubucuruzi yungukira Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) amafaranga angana na 5% by’inguzanyo iba yayahaye, ariko abakiriya bajya gusaba inguzanyo muri ayo mabanki, bo bakayungukira arenze 18% by’amafaranga (...)