Shampiyona y’isi y’amagare: Abashyitsi nta kibazo cy’amashanyarazi bazagira
Kubura k’umuriro w’amashanyarazi kwa hato na hato kwagaragaye mu mezi ashize gushingiye ahanini ku mashini zitanga Megawatt 30 zakuwe ku muyoboro w’igihugu w’amashanyarazi nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi babifitiye ububasha.

Kuzivanaho byatumye habaho icyuho mu mashanyarazi akenewe mu gihugu, dore ko abayakoresha bagenda biyongera ku muvuduko wo hejuru.
Icyakora abayobozi bizeza ko nta kibazo cy’ibura ry’umuriro kizabaho mu gihe cya shampiyona y’isi y’amagare izaba uru kuba. Iyi shampiyona izamara iminsi irindwi, ikaba izatangira kuri iki cyumweru, uwa 21 Nzeri, kugera ku wa 28 Nzeri 2025.
Kugira ngo umuriro utazabura, hari ibyemezo binyuranye byafashwe. Uruganda rwa Nyiramugengeri yahinduwe igatanga amashanyarazi rwasabwe gukora cyane rugahunika umuriro uhagije w’amashanyarazi, n’iyo haba mu gihe cy’imvura.
Leta kandi yateganyije moteri zitanga umuriro w’amashanyarazi zakwitabazwa igihe byaba ngombwa.
Ibibazo by’ibura ry’amashanyarazi byashakuje cyane mu ijoro ryo Kwita Izina mu ntangiriro z’uku kwezi hagati ya saa tatu na saa yine, bituma abashyitsi bakomeye bari mu gihugu bagwa mu kizima. Abayobozi na bo bavuze ibi bintu byakomye mu nkokora serivise nziza u Rwanda rusanzwe rutanga. Kubera iyi shampiyona y’isi y’amagare, abantu bongeye kuvuga bati “ubwo ntituzongera tukagaragara”?
Hagati aho, imashini zitanga umuriro w’amashanyarazi zari zimaze imyaka irenga icumi zitanga zikora, zahagaritswe muri Kamena 2023 mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, kuko zikoresha imyotsi ihumanya ikirere.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo igaragaza ko amashanyarazi akenerwa agenda yiyongeraho icumi ku ijana buri mwaka, ariko uyu mwaka bwo abashya bawukeneye biyongereyeho icumi na gatanu ku ijana.
Ariko abayobozi bo bavuga ko mu myaka mirongo itatu ishize, ikitaweho cyane kwari ukugeza umuriro kuri bose.
Kugeza mu mwaka w’2000, abantu batarenze babiri ku ijana mu batuye u Rwanda ni bo bari bafite umuriro w’amashanyarazi, none ubu bageze kuri 85 ku ijana, ndetse igihugu kikaba gishaka kugera ku muriro kuri bose(100%) mu 2030.
Ubu rero, u Rwanda ruravuga ko rugeze ku ntambwe yo gutangira kongera ubwinshi bw’umuriro, kugira ngo ruhaze abawukeneye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|