Mu gihe abanyeshuri hirya no hino mu Gihugu batangiye ibizamini bisoza icyiciro rusange ndetse n’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, abafite ubumuga bukomatanyije bagaragaje imbogamizi mu bizamini bakora kubera ko ababitegura batita ku myigire yabo mu ndimi aho mu Kinyarwanda hashyirwamo amasaku n’ubutinde bitaba mu (...)
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) Dr Mbarushimana Nelson yasabye abanyeshuri barimo gukora ibizami bya leta bisoza amasomo y’icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye kurangwa no gukunda Igihugu, kugira ubumwe, ubupfura, kwanga umugayo no gukunda umurimo kuko bizabafasha gutegura ejo hazaza heza (...)
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ko yiteze umusaruro ku cyiciro cya mbere cy’abanyeshuri barimo kurangiza amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubuforomo. Ni icyiciro kigizwe n’abanyeshuri 203 barimo ab’igitsina gore 89 hamwe n’ab’igitsina gabo 114 baturuka mu bigo by’amashuri birindwi byigisha porogaramu (...)
Abahanga mu by’uburere bavuga ko hari ibyo abana bakora abantu bakuru bakababuza babyita ko bakubagana cyangwa bata igihe nyamara akenshi biba bihatse impano bifitemo.
Mu rwego rwo kunoza imyigishirize no gufasha abana bigisha kurushaho gusobanukirwa amateka n’umuco w’Abanyarwanda, ishuri ribanza Ikibondo ryihangiye icyumba ndangamurage.
Kuri uyu wa mbere tariki 8 Nyakanga 2024, mu Karere ka Musanze kimwe n’ahandi mu Gihugu abanyeshuri batangiye ibizamini bisoza icyiciro cy’amashuri abanza, basabwa kubahiriza amabwiriza yose agenga ibizamini no kutagira igihunga kugira ngo bazabashe gutsinda.
Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2024 Abanyeshuri basaga 202.000 biga mu mashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza hose mu Gihugu.
Abanyeshuri biga kuri GS Kiyonza bibumbiye muri Club Vison bakora ibikoresho binyuranye birimo Ventilateurs, Mixeurs na Baffres bahereye ku bikoresho bitakifashishwa, cyane cyane ibikoze muri pulasitike (Plastic).
Amashuri 77 yo muri Kingston City muri Province ya Toronto muri Canada, yamaze kugirana amasezerano y’imikoranire n’ishuri rya Wisdom School ryo mu Karere ka Musanze, mu kwakira abanyeshuri bifuza gukomereza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu mahanga.
Ishimwe Thadee umwarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Ntoma kimwe mu bigo byakira abanyeshuri mu buryo bw’uburezi budaheza arifuza ko abarimu bose bakwigishwa ururimi rw’amarenga kugira ngo babashe gufasha abanyeshuri bafite ubwo bumuga ariko hakanaboneka ibikoresho bibafasha kwiga neza.
Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo mu biruhuko, guhera tariki 05 Nyakanga (...)
Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri ribanza rya Migeshi mu Kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, barashinja Ubuyobozi bw’iryo shuri kubuza abana gukora ibizamini, aho bwishyuza ababyeyi amafaranga 1000 y’impapuro z’ibizamini.
Ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina ryatsinze amarushanwa y’ibiganiro mpaka bihuza ibigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye byo hirya no hino mu Gihugu azwi nka iDebate, akaba yaratewe inkunga na BK Foundation.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye abanyeshuri barangije amasomo muri Green Hills Academy mu mwaka wa 2024, abasaba gukomeza kwitwara neza no mu yandi masomo bagiye gukomerezamo.
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri magana ane (400) barangije amasomo muri Kaminuza ya ALU (African Leadership University), ubuyobozi bwa Kaminuza ya ALU bukaba bwahaye Perezida Kagame igihembo nk’umuyobozi mwiza uzana impinduka.
Abanyeshuri na bamwe mu barezi bo ku kigo cy’amashuri cya Kingdom Education Center giherereye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, tariki 04 Kamena 2024, basuye Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, baganirizwa na bamwe mu Badepite ku miterere n’imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko.
Hirya no nino mu Rwanda hagaragara ibigo by’amashuri byicaza abana mu byumba by’amashuri mu buryo buteye impungenge. Hari aho abayobozi b’ibigo bagabanyamo icyumba cy’ishuri ibice bibiri, aho abana bicara barebana, bihabanye n’icyerekezo mwarimu arimo, kureba ibyo mwarimu yigisha cyangwa yandika bikabasaba kubanza (...)
Rwanda Coding Academy (RCA), ishuri rigamije kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda, riherereye ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu, rigiye kwagurwa mu rwego rwo kuryongerera ubushozozi bwo kwakira umubare uhagije w’abanyeshuri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye kurushaho kongera ibikorwa remezo byo kwigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, mu rwego rwo gukomeza kuzamura igipimo cyo kwihangira imirimo mu rubyiruko rwacikirije amashuri cyangwa abarangiza ayisumbuye bakabura akazi.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rwatangaje ko mu Rwanda hagiye kubakwa ishuri ry’imyuga rizajya ryigisha amasomo ari ku rwego rumwe n’urw’abiga muri ayo mashuri mu Bushinwa.
Esther Masengesho w’imyaka 21, yarangije amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, mu mwaka wa 2023, mu Ishuri ryigisha Tekiniki Imyuga n’Ubumenyi Ngiro ryahoze ryitwa EAV Gitwe, ubu ryahindutse TSS Gitwe ryo mu Karere ka Ngoma. Yize amasomo ajyanye no gukora za Porogaramu za Mudasobwa (Software Development).
Nubwo Goverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije gufasha abana bose kwiga neza, haracyagaragara abata ishuri, kuko muri 2021/22, abana bataye ishuri bangana na 194,721 mu barenga Miliyoni 2.7 bari banditswe nk’uko imibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023) (...)
Abafite ibigo by’ikoranabuhanga rijyanye n’uburezi bakoze za porogaramu zo gufasha abanyeshuri gusoma ibitabo, baravuga ko ryatumye babasha kugeza mu bigo by’amashuri ibitabo byo gusoma, byoroshya uburezi budaheza ku bana bafite ubumuga n’abatabufite.
Minisiteri y’Uburezi muri Kenya, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024 yatangaje ko yigije inyuma itangira ry’amashuri, kubera ikibazo cy’imvura ikabije irimo kugwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu igateza imyuzure.
Ikiganiro kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, EdTech Monday, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, kiragaruka ku byakorwa ngo abikorera na Leta barusheho gufatanya guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, no ku bibazo bwikiye gukemurwa ngo urwo rugendo rugere ku ntego.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangarije Kigali Today ko we na bamwe muri bagenzi be barimo kwimuka bava aho bakoreraga berekeza aho amakoleji bigishamo yashyizwe, mu rwego rw’amavugurura ari gukorerwa iyi Kaminuza.
Minisiteri y’Ubutabera iratangaza ko hagiye kurebwa uko Kaminuza yigisha iby’amategko mu Rwanda, ILPD, yanatangira kwigisha hifashishijwe iya kure (Online) kugira ngo serivisi itanga zirusheho kugera kuri benshi babyifuza.
Abasesengura iby’imikoreshereze y’ubwenge bukorano (Artificial Intelligence/A.I.), baratangaza ko uko Isi itera imbere ikeneye ikoranabuhanga mu bikorwa by’iterambere, by’umwihariko mu burezi bugezweho.
Ikiganiro EdTech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga cyagarutse, aho icyo muri uku kwezi kwa Werurwe haganirwa ku ngingo ijyanye no ‘Gushora imari mu guteza imbere ibikoresho by’isuzuma mu ikoranabuhanga mu nzego zose z’uburezi.”
Abarangiza amashuri makuru na kaminuza mu Rwanda baravuga ko bahangayikishijwe no gusabwa uburambe mu kazi, kandi ari bwo bakirangiza amashuri yabo, bikabaviramo kuba abashomeri kandi bafite ubushobozi.