Igitaramo Inkuru ya 30, kirimo gutegurwa n’Itorero Inyamibwa z‘Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG), kikaba kibumbatiye inkuru y’Abanyarwanda aho kigamije gutuma bongera gusubiza amaso inyuma, urugendo Igihugu cyanyuzemo mu myaka 30 ishize, aho buri wese afite inkuru yo kubara.
Ibitaramo umuhanzi Christopher agiye gukorera muri Canada ahereye i Montreal, igitaramo cy’itorero Inyamibwa, n’igitaramo cya Platini P ni bimwe mu byo abakunzi b’imyidagaduro bahishiwe mu minsi iri imbere.
Ubusanzwe indirimbo ‘I Will Always Love You’ yanditswe bwa mbere mu mwaka 1973 ndetse inaririmbwa n’umuhanzikazi ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Country Music, Dolly Parton, ayandika agamije gusezera uwari umujyanama we Porter Wagoner, banakundanyeho ubwo yari agiye gutangira urugendo rwa muzika ku giti cye.
Umuhanzikazi Simisola Bolatito Kosoko, uzwi ku izina rya Simi, yatangaje ko ashyigikiye ko mu gihe abantu bateganya gushyingiranwa nk’umugore n’umugabo, bari bakwiye kubanza bakabana igihe gito kugira ngo bibafashe kumenyana.
Melanie Brown, umuhanzikazi wamenyekanye mu itsinda “Spice Girls” ryo mu Bwongereza, ryakunzwe mu ndirimbo “Wannabe” yahishuye ubuzima bushaririye bw’ihohoterwa yanyuzemo mu rushako rwatumye asubira kubana na nyina ndetse akisanga nta nakimwe agisigaranye.
Beyoncé Giselle Knowles-Carter, icyamamare mu muziki wavukiye I Houston, yatangaje izina rya alubumu ye nshya yise “Act II: Cowboy Carter”, biteganijwe ko azayishyirwa ahagaragara ku ya 29 Werurwe 2024, ibintu byanejeje abakunzi be batari bake.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Taarab Music muri Tanzania, Khadija Kopa, akaba na nyina w’umuhanzikazi Zuchu, avuga ko atarabona umugabo uhamanye n’ibyifuzo bye, ndetse atazi impamvu Imana itaramuhitiramo.
Umuhanzikazi w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Trinidad & Tobago, Nicki Minaj, yashimye byimazeyo umuraperi Lil Wayne wamufashije kugera ku rwego rushimishije muri muzika, amuhindurira ubuzima.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Ayodeji Balogun, uzwi ku izina rya Wizkid, yavuze ko urugendo rwe muri muzika aribwo rugiye gutangira kuko yumva ntacyo yari yageraho gikomeye.
Icyamamare mu mikino ya ‘Catch’ no muri Sinema, John Cena, yatunguye benshi ubwo yageraga ku rubyiniro agahita yambara ubusa imbere y’imbaga y’abari bahateraniye.
Mu Rwanda iterambere rigaragara mu ngeri zitandukanye z’ubuzima, rigaragara no mu bijyanye n’umuziki haba ku bagabo ndetse no ku bagore. Icyakora haracyagaragara imbogamizi by’umwihariko ku bagore ndetse n’abakobwa, zigatuma bamwe batabasha gukabya inzozi zabo no gutera imbere nk’uko baba babyifuza.
Abantu bari baciye akenge ahagana mu 1973-80, benshi muzi indirimbo igira iti ‘Nasezeye ku rukundo, urukumbuzi ndujyanye, nsezera no ku babyeyi, kugira ngo mbone inkwano yo kuzabona umwana nakunze...ariko ngarutse bampa inkuru iteye agahinda ko yarongowe n’undi.’
Umushabitsikazi akaba n’umwe mu bagore bamamaye ku mbuga nkoranyambaga, Zarinah Hassan, yanenze umugabo we Shakib Cham Lutaaya, wemeye kwishyurwa Amadolari 1000 n’umunyamakuru wo muri Tanzania, Mange Kimambi, akamena amabanga y’urugo.
Umuhanzi w’icyamamare Zuch uturuka muri Wasafi Records, yasabye imbabazi nyuma y’uko yari yahagaritswe mu bikorwa byose by’ubuhanzi mu gihe cy’amezi atandatu kubera imyitwarire yagaragaje mu gitaramo aheruka gukorera muri Zanzibar kiswe ‘Fullmoon Kendwa Night’ ku itariki 24 Gashyantare 2024.
Mukabaranga Gerturde w’imyaka 59 wamenyekanye ahagana mu 1991 akiri mu mwuga w’ubuhanzi, ni we wahimbye indirimbo yitwa Urabeho uwo nkunda n’iyitwa ‘Igitaramo’ aho agira ati ‘Iki gitaramo cy’abakuru n’abato, twateraniye aha ngo twishimane...’, ariko iyi by’umwihariko yari igiye kumukoraho habura gato.
Umwamikazi w’injyana ya country music, Dolly Rebecca Parton yashimye byimazeyo Beyoncé ukomeje gukora amateka muri iyi njyana, nyuma yo gushyiraho agahigo we atigeze akora, aho indirimbo ye yayoboye urutonde rwa “Billboard Hot 100”, rushyirwaho ubwoko bwose by’injyana.
Uruganda rwa Adidas rukora ibikoresho birimo inkweto n’imyambaro bya siporo, rwatangaje ko rugiye gushyira hanze inkweto zitiriwe icyamamare mu njyana ya Reggae, Robert Nesta Marley uzwi nka Bob Marley.
Zarinah Hassan uzwi nka Zari the Boss Lady, yahakanye yivuye inyuma inkuru ziherutse kuvugwa ko aryamana na Diamond Platnumz nyuma yo gutandukana mu 2018, kuko no kumusoma ku itama byoroshye ngo atarabikora.
Umukinnyi w’icyamamare muri sinema ya Nigeria, Nollywood, John Okafor uzwi cyane ku izina rya Mr Ibu, yitabye Imana ku myaka 62, azize indwara y’umutima aguye mu bitaro bya Evercare Hospital aho yari arwariye.
Abahanzi bo mu Karere barimo Eddy Kenzo ukomoka muri Uganda na Big Fizzo wo mu Burundi, ni bamwe mu bateganyijwe kuzifatanya na Platini P mu gitaramo cyiswe ‘Baba Experience’, cyo kwishimira imyaka 14 amaze mu muziki.
Umujyi wa Boston, muri Massachusetts, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watangaje ko iya 2 Werurwe ari umunsi wahariwe Umuhanzi Burna Boy ‘Burna Boy Day’, mu rwego rwo kumushimira ku bw’ibikorwa bye bya muzika n’ubuvugizi.
Inzego z’umutekano muri Afurika y’Epfo, zatangaje ko zataye muri yombi abantu barindwi bakekwaho guhitana umuhanzi Kiernan Forbes, uzwi nka AKA, ndetse ko aba bantu amakuru agaragaza ko babyishyuriwe nubwo hataramenyekana impamvu.
Nyuma y’uko umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop na RnB, Usher Raymond IV, yitwaye neza ku rubyiniro ndetse agakora n’amateka mu gitaramo cya Super Bowl half-time Show cy’uyu mwaka, abafana batangiye gusaba ko Jay Z ari we uzabataramira mu 2025.
Umuraperi Kanye West, nyuma y’uko akomeje kugirana ibibazo n’uruganda rwa Adidas rukora inkweto, mugenzi we Davido ukomoka muri Nigeria yamusabye kumusanga muri Puma abereye Ambasaderi ku rwego rw’Isi, agatera umugongo Adidas.
Umuraperi akaba n’umwe mu bahanzi batunze akayabo, Sean Love Combs uzwi nka P Diddy, yongeye gushinjwa ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho kuri iyi nshuro bitandukanye na mbere kuko ashinjwa na Rodney Jones Jr, umwe mu bagabo bahoze bamutunganyiriza indirimbo.
Umuhanzi David Adeleke wo muri Nigeria ukunzwe mu njyana ya Afrobeats, uzwi ku izina rya Davido, yatangaje ko agiye gutanga inkunga ya miliyoni 300 z’ama-Naira (Miliyoni 237Frw) yo gufasha imfubyi muri Nigeria binyuze muri Fondasiyo ye.
Umuhanzi Diamond Platnumz, ni umwe mu bakomeje kwandikwa no kugarukwaho mu binyamakuru bitandukanye mu Karere, bitewe n’inkuru zikomeje kumuvugwaho, aho ikigezweho ari uburyo yakodesheje indege igitaraganya agiye gusaba imbabazi Zuchu, bavugwa mu rukundo.
Umufotozi bamwe bita ‘Paparazzi’ wo muri Australia, yatanze ikirego kuri polisi yo muri icyo gihugu, aho ashinja se w’icyamamarekazi Taylor Swift, kumukubita igipfunsi mu maso ubwo umukobwa we yasozaga ibitaramo yakoreraga mu mujyi wa Sydney.
Ahashyizwe Car Free Zone hazwi nko ku Gisimenti i Remera mu Mujyi wa Kigali, hajyaga hahurira abidagadura muri weekend ntihari haherutse kubera ibitaramo, igisoza Tour du Rwanda 2024 kikaba cyongeye kuhasusurutsa.
Umunyamidelikazi akaba n’umwe mu bagore b’abaherwe, ufite inkomoko muri Uganda, Zari Hassan uzwi nka ‘The Boss Lady’, yakuyeho urujijo ku mashusho aherutse gusakara ku mbuga nkoranyambaga afatanye agatoki ku kandi n’uwahoze ari umugabo we, Diamond Platnumz, bigakekwa ko basubiranye.