Igitaramo cy’umuhanzi w’Umunya-Jamaica, Collin Demar Edwards, wamamaye nka Demarco mu muziki wa Reggae na Dancehall, nticyitabiriwe kuko yasaga n’uwaririmbiye intebe zo muri BK Arena.
Itsinda ry’abaramyi Papi Clever n’umugore we Dorcas bahembuye imitima y’abitabiriye igitaramo bise ‘Yavuze yego live concert’, cyabereye muri Camp Kigali, banamurika alubumu y’indirimbo 300.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, nibwo umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamenyekanye nka Meddy, yasohoye indirimbo yise ‘Grateful’.
Umuhanzi Don Jazzy ukomoka muri Nigeria yavuze ko kugeza ubu yumva kubana n’umugore umwe gusa atari igitekerezo cyiza, n’ubwo ngo uko abyumva bishobora kuzahinduka mu gihe kizaza.
Umuraperi Meek Mill yasabye imbabazi nyuma yo gufatira amashusho y’indirimbo mu ngoro y’umukuru w’Igihugu cya Ghana Nana Akufo-Addo.
Umuhanzi Musoni Evariste yavukiye mu Rwanda ku Kibuye (Karongi) mu 1948, ahunga mu 1973 ari kumwe na nyina bajya mu Burundi, abavandimwe be bahungira mu bindi bihugu, nyuma y’uko ise yiciwe mu Rwanda mu 1963 mu mvururu zishingiye ku ivangura ryari ryaratangiye mu (...)
Hakizimana Amani wamamaye nka ‘Ama G The Black’ muri muzika, yavuze ko abahanzi bo mu kiragano gishya badabagiye kandi ngo banaririmba ibintu bitumvikana.
Curtis James Jackson, Umuraperi w’Umunyamerika wamamaye nka 50 Cent, yatangaje ko agiye kugaruka gukora umuziki nyuma y’imyaka icyenda atagaragara.
Itsinda rya P-Square ryabiciye bigacika haba iwabo muri Nigeria, Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, ryatangaje ko rigiye gushyira hanze umuzingo wa mbere w’indirimbo kuva ryasubirana.
Quavious Keyate Marshall, Umuhanzi w’Umunyamerika wamamaye nka ‘Quavo’, yatangiye umwaka mushya ari kumwe n’inshuti ze za kera, nyuma y’igihe atagaragara mu ruhame bitewe n’urupfu rwa Takeoff bahoranye mu itsinda rya ‘Migos’.
Umuhanzi Serge Iyamuremye yakoze ubukwe n’umugore we utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witwa Uburiza Sandrine.
Amashusho ya Bad Bunny ajugunya telefone y’umufana mu mazi yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, byatumye na nyiri ubwite agira icyo abivugaho.
Mu mpera z’umwaka tumenyereye ko haba ibitaramo byinshi, ariko kuri iyi nshuro igitaramo cyateguwe na East African Promoters ntikitabiriwe nko mu myaka yashize.
Bamwe mu bahanzi n’ibindi byamamare ntibabashije gusoza umwaka wa 2022 abandi bahura n’ibibazo byo kujyanwa mu nkiko ndetse baranafungwa.
Ikiganiro Tory Lanes wahamijwe kurasa Megan Thee Stallion yagiranye na Kelsey Harris kuri telephone Torry afunze mbere yo kugezwa imbere y’urukiko cyagiye hanze.
Mahoro Isaac, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, yifurije abantu umwaka mushya muhire abinyujije mu ndirimbo y’umunota umwe n’amasegonda 23. Asobanura impamvu y’icyo gihangano kigufi, yagize ati “Ikubiyemo ubutumwa bwo kwifuriza abantu umwaka mushya muhire bwonyine. Nk’uko abandi bandika amagambo bifuriza abantu umwaka (...)
Mu ijoro ryakeye ryo gusoza umwaka wa 2022, abantu binjira mu mushya wa 2023, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali harashwe urufaya rw’urumuri, ibirori bishimisha benshi, cyane ko baba banabitegeje.
Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Oyinkansola Sarah Aderibigbe, uzwi cyane ku izina rya Ayra Starr, yaranyereye agwa ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo cyiswe ‘Afrochella 2022’.
Jean Bosco Uwihoreye uzwi ku izina rya Ndimbati muri filimi y’uruhererekane ya ‘Papa Sava’, yasinye amasezerano n’uruganda Sky Drop Industries rukora inzoga, kujya arwamamariza mu gihe cy’umwaka.
Drake yamaganye icyo yise ibihuha aho umugore yavuze ko yamusohoye mu nzu nabi bamaze kugirana ibihe byiza, ariko uwo mugore akavuga ko yatangiye gukubitwa na Drake amusohora ari na ko umugore amufata amashusho.
Joseph (Jo) Mersa Marley, umuririmbyi w’injyana ya Reggae, akaba n’umwuzukuru wa Bob Marley yitabye Imana afite imyaka 31.
Umuhanzi Israel Mbonyi yahaye urubyiruko ubutumwa, mu gitaramo yamurikiyemo Alubumu ze ebyiri, cyujuje inyubako imenyereye gukorerwamo ibikorwa by’imyidagaduro ya ‘BK Arena’.
Imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane zo kwizihiza umunsi w’ivuka rya Yezu Kirisitu cyangwa Yesu Kristo, ni iyitwa Mary’s Boy Child yahimbwe n’itsinda ryo mu Budage ryitwaga Boney M ryamamaye cyane mu myaka ya za 1980.
Abanyamakuru bagiye kwakira umuhanzi Diamond Platnumz wari utegerejwe mu gitaramo cya ‘One People Concert’ batashye batamubonye.
2001-2022, imyaka 21 irashize umuhanzi Niyomugabo Philémon atabarutse aguye mu Buholandi azize impanuka y’imodoka, akagenda asize benshi mu rujijo ku buryo hari n’abaketse ko yaba yarazize akagambane.
Umuhanzi Kode wamamaye ku izina rya Fayçal, yatunguranye mu gitaramo cyatumiwemo aba DJs ‘Soul Nativez’ bafite izina rikomeye muri Afurika
Ubuyobozi bwa MIE bureberera inyungu z’abahanzi Vestine na Dorcas bwatangaje ko Album ya mbere y’abo bahanzi, ‘Nahawe Ijambo’, izamurikwa tariki 24 Ukuboza 2022 muri Camp Kigali.
Umuhanzi ukomoka muri Côte d’Ivoire akaba icyamamare muri Afurika mu njyana ya reggae, Seydou Koné wamenyekanye nka Alpha Blondy, yasohoye indirimbo nshya itaka ubwiza bw’u Rwanda yerekana uburyo Igihugu gikomeje gutera imbere, nyuma y’ibihe bikomeye cyanyuzemo.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie yagaragaje ifoto ari kumwe n’umugore we bamaze kubyarana abana babiri amwizeza kuzabana na we kugeza mu busaza.
Chorale de Kigali yasubiyemo indirimbo ‘Gusakaara’ y’umuhanzi Yvan Buravan biturutse ku cyifuzo yabagejejeho ataritaba Imana.