Imikwabu ku bagabo bakekwaho gutera inda abana irakomeje

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda iravuga ko gukoresha imikwabu nk’uburyo bwo gufata abagabo bakekwaho gutera inda abana ari bwo buryo bwatuma hafatwa benshi.

Iyo abana batewe inda bituma batabasha kugera ku nzozi zabo bari bafite mu gihe kiri imbere
Iyo abana batewe inda bituma batabasha kugera ku nzozi zabo bari bafite mu gihe kiri imbere

Evariste Murwanashyaka ushinzwe gahunda mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), atangaza ko imibare iheruka yagaragaje ko abagabo barenga 50 bo mu turere twa Gatsibo mu ntara y’Uburasirazuba na Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru batawe muri yombi hakoreshejwe ubu buryo bw’imikwabu.

Aba bagabo bose bafashwe mu mikwabu yakozwe muri utwo turere, nyuma y’ubuhamya n’amakuru yatanzwe n’abana batwaye inda muri gahunda yo kuganiriza abangavu batwaye inda babasanze aho batuye (Gender Based Violence Clinic).

Ubu buryo bw’imikwabu kandi ngo burateganya gukomereza mu tundi turere, kugira ngo abagabo bose bakekwaho gutera abana inda bafatwe.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste na we yemereye Kigali Today ko hari amadosiye uru rwego rwakiriye, y’abantu bakekwagaho gutera abana inda bo muri utwo turere, ndetse ubu ngo uru rwego rwamaze kuyashyikiriza ubushinjacyaha.

Mbabazi kandi yavuze ko muri ayo madosiye harimo ay’abafashwe mu buryo bw’imikwabu yakozwe.

Ibi kandi binemezwa n’umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’Uburasirazuba CIP Theobald Kanamugire, uvuga ko umukwabu wakozwe mu karere ka Gatsibo wasize abagabo 20 bakekwaho gutera abana inda batawe muri yombi, ndetse bakaba barashyikirijwe ubugenzacyaha.

Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ubu buryo bwo gukora umukwabu hagatabwa muri yombi abagabo bakekwaho gutera abana bato inda ari bwo buzatuma iki kibazo kigabanuka.

Evariste Murwanashyaka, umuyobozi ushinzwe gahunda mu mpuzamiryango y’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO avuga ko abateye abana inda bamaze kumenya ko inzego zibishinzwe zahagurukiye kubahana, ku buryo iyo hafashwe umwe abandi bahita bahunga.

Murwanashyaka avuga ko igihe habayeho kumenya aho batuye bose hanyuma hagakorwa umukwabu wo kubafatira rimwe cyane cyane mu masaha ya nijoro, ari byo byatuma hafatwa benshi bakaryozwa icyo cyaha.

Ati “Wenda nko mu karere harimo abantu 200 ugafatamo umwe, abasigaye barabimenya ko hari uwafashwe bagatangira gucika, akajya mu wundi murenge cyangwa mu kandi karere agakuraho telefoni. Urumva iyo umuntu yamaze gukuraho telefoni kumubona biba bigoye, ariko iyo habayeho kumenya aho baherereye, hakabaho umukwabu wo kubafatira icyarimwe, urumva n’abacika si benshi”.

Umurerwa Ninette, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bw’umugore n’umwana (Haguruka) ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, na we asanga habayeho gufatira icyarimwe abaketsweho gutera abana inda byatanga umusaruro, ndetse bikaba byanatuma abandi bari bafite uwo mugambi babicikaho.

Ati”Impamvu bikomeza, ishingiye ku biva mu bagaragaweho ibyo byaha. Iyo bagaragajwe ntibahanwe, wa wundi wateye umwana inda arongera azitere n’abandi, n’abaturanyi barabikora kubera ko ntibigeze babona urugero rw’uwahanwe ngo babicikeho”.

Abana baracyanangira gutanga amakuru ku babateye inda

Murwanashyaka avuga ko hakwiye gukomeza kubaho kwegera abo bana batwaye inda imburagihe bakaganirizwa kugirango babashe gutanga amakuru ku babateye inda, kugirango babashe gukurikiranwa.

Zimwe mu mpavu zituma abana batinya gutanga amakuru ku babateye inda ngo harimo ubwoba baterwa n’ababa bazibateye, aho babakangisha ko nibabarega bazabagirira nabi.

Harimo kandi kuba imiryango y’abana baterwa inda yumvikana n’abazibateye bikarangira umwana watewe inda adahawe ubutabera, ndetse no kuba n’abafashwe bakagezwa mu nkiko, abana batewe inda batemerwa kugera mu rukiko cyangwa bagire ababunganira.

Ati ”Iyo uriya muntu amaze gufatwa akajya mu rukiko, ntabwo wa mwana agaragara mu rukiko kuko ni umwana, nta n’ubwo hagaragara umuhagarariye. Urubanza rurarangira wa muntu agafungwa ariko wa mwana ntabone indishyi, bigatuma abantu bamwe bifata kubera iyo mpamvu”.

Kuri iki kibazo Umuryango CLADHO uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko bikwiye ko abana batewe inda bakiri bato bajya bahabwa ababunganira mu nkiko, kugira ngo imanza nizirangira abana bazabashe gukurikirana indishyi.

Ubusanzwe abana batarageza imyaka bahabwa ababunganira mu nkiko ni abakurikiranweho ibyaha, ariko abarega ntibajyaga bahabwa ababunganira.

Imibare iheruka yatangajwe na minisiteri zifite mu nshingano zayo uburenganzira bw’umwana, igaragaza ko mu gihugu hose abana bari hagati y’imyaka 16 - 18 batewe inda ari 17,444 mu mwaka wa 2017.

Uretse abarenga 55 bo muri Rulindo na Gatsibo bakurikiranyweho gutera abana inda, muri rusange imibare ya CLADHO yo mu mwaka 2017/2018 igaragaza ko abagabo 1200 ari bo bakurikiranyweho gutera abana inda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka