Nyuma y’imyaka 30 bahinga icyayi, ubu ni bwo bagiye gutangira kukinywa

Abahinzi b’icyayi 1937 bakorana n’uruganda rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke barifuza ko uru ruganda rwaborohereza bakajya banywa icyayi cy’umwimerere cya mbere nk’abahinzi bacyo, uruganda rukavuga ko bitarenze intangiriro z’uyu mwaka gitangira kubageraho muri koperative ebyiri bibumbiyemo.

Aba bahinzi ngo bamaze imyaka irenga 30 bahinga icyayi ariko batazi uko kiryoha
Aba bahinzi ngo bamaze imyaka irenga 30 bahinga icyayi ariko batazi uko kiryoha

Ni abahinzi bibumbiye mu makoperative abiri ariyo coopthe vigi na Coopthe Mwaga.

Benshi babyirutse basanga imiryango yabo ihinga icyayi na bo bakomerezaho. Mu myaka isaga 30 benshi bamaze bagihinga, amafaranga yacyo barayazi ariko ngo iby’uburyohe bwacyo babyumva nk’abandi bose batanagihinga.

Nkunzamahanga Jonas ati ”ni ukubona ngisoroma gusa ntabwo ndagisomaho iyo twumva ku masoko mpuza mahanga ngo icyayi cy’u Rwanda cyabaye cyiza kiraryoshye ariko njye munyarwanda ugihinga ugikorera isuku nkaba ntaragisomaho birambabaza.”

Bakomeza kuvuga ko mu minsi ya kera bajyaga bagisekura mu isekuru ngo nibura na bo bumve uko icyanga cyacyo kimera. Ariko nabyo basanze ngo nta mumaro.

Habiyambere Theogene ati ”ku girango twumve uburyohe bwacyo twaragisoromaga tukagisekura tukanika cyamara kuma tukagiteka nkakurya bashyira amayani mu icyayi ariko twasanze ari ukwangiza turabireka.”

Ntawiha Rusi watejwe imbere n'ubuhinzi bw'icyayi nawe yasabye ko bashyirirwaho aho bazajya bakigurira
Ntawiha Rusi watejwe imbere n’ubuhinzi bw’icyayi nawe yasabye ko bashyirirwaho aho bazajya bakigurira

Aba bahinzi barashaka ko bashyirirwaho uburyo buboroheye bwo kugura icyayi cyo kunywa cyane ko ngo aribo baba banakivunikiye.

Habiyambere akomeza agira ati ”nubwo kiduha ku mafaranga ariko dukwiye no kukinywa wowe waba ufite inka ukifuza ko abandi bahora banywa amata y’inka yawe wowe utazi uko ameze bazaduhe isoko ryacu abahinzi tujye tubona ku cyayi cyacu twahinze.”

Yves Mungwakuzwe umuyobozi w’uruganda rwa Gisakura yahise yizeza ko aba bahinzi bagiye kujya bakibonera mu makoperative guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2019.

Ati ”nibyo ibyo bavuga ni ukuri mu gihe tumaranye iki kibazo bagiye bakingezaho ariko mu kugishakira umuti niyambaje inama y’ubuyobozi yacu twumvikana ko abaturage twabagezaho icyayi bakakibona mu makoperative iwabo bizadufasha no kuzamura ubwiza bw’icyayi bumva n’impamvu kandi turatangirana nabyo uyu mwaka.”

Aba bahinzi b’icyayi bakorana n’uruganda rwa Gisakura baragera ku 1937 bakaba ari na bo basaba koroherwa no kubona icyayi cyane cyane numero ya mbere ngo bumve uko imera.

Bavuga ko babikwiriye kuko nko Ku muhigo w’umusaruro bari biyemeje kwinjiza muri uyu mwaka wa 2018 barengejeho 2% aho bageze kuri 102% ndetse bakaba biyemeje kuzarenzaho akandi 7% umwaka utaha wa 2019, kubera uburyo bari kugenda bagura ubuhinzi bw’icyayi bahinga cyinshi.

Yves Mungwakuzwe umuyobozi w'uruganda rwa Gisakura yijeje abahinzi b'icyayi ko bagiye gutangira kukibona guhera muri uku kwezi kwa mbere
Yves Mungwakuzwe umuyobozi w’uruganda rwa Gisakura yijeje abahinzi b’icyayi ko bagiye gutangira kukibona guhera muri uku kwezi kwa mbere

Icyakora mu kurushaho kubereka ko bazirikana imvune yabo,ubuyobozi bw’uru ruganda bwashimiye abahinzi bose bunabafasha gusoza umwaka wa 2018 hakaba hanahembwe indashyikirwa muri bo bahawe inka 5,ihene 28 na telephone 12.

Kugeza ubu icyayi kigemurwa mu ruganda rwa Gisakura kirahingwa kuri hegitari 1333.Ni uruganda rutunganya toni 40 z’amababi ku munsi ari na yo avamo icyayi cyoherezwa mu mahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka