Shikarete (chewing gum) ushobora kwibaza ko ari ya vuba, nyamara yatangiye kuribwa kuva cyera cyane mu myaka 6,000 ishize, uretse ko itari imeze nkuko tuyizi ubu.
Mu bikoni bitandukanye bya Hoteli cyangwa se mu tubari niho hakunze kugaragara ifunguro rikundwa na benshi, rigizwe n’inkoko yokeje ariko imbere harimo umuceri.
Kugubwa nabi n’amafunguro ni uburwayi buterwa no kurya amafunguro ahumanye kubera za mikorobe n’utundi dukoko cyangwa ibiryo bitera indwara. Bitewe n’ubwoko bw’ubwandu, ibimenyetso bikurikira bishobora kugaragara hashize amasaha menshi, iminsi cyangwa ibyumweru nyuma (...)
Icya mbere cy’ibanze abakoresha umuhanda bagomba kumenya ni uko aho waba uri hose, waba uri umunyamaguru, waba utwaye ikinyabiziga, uburenganzira ubwo ari bwo bwose wemererwa n’amategeko yo mu muhanda ntibushobora gusimbura umutekano wawe.
Abantu benshi ku Isi bishimira umunsi mukuru wa Noheli, nyamara bamwe ntibasobanukiwe aho uwo munsi mukuru wizihizwa nyirizina na Kiliziya Gatolika waturutse. Icyakora Padiri Ndagijimana Theogene arawusobanura byimbitse.
Iyo uri umusore ukaba wifuza kugirana umubano wihariye n’inkumi (ibyo urubyiruko rukunze kwita kujya mu rukundo), akenshi usanga bigora kumenya neza aho umukobwa ahagaze, umunsi umwe ukabona arakwishimiye, undi munsi ukabona arasa n’utakwitayeho.
Burya kurira ngo bifite akamaro kanini ku buzima bw’umuntu n’ubwo mu muco nyarwanda ngo nta mugabo urira, ndetse bakanavuga ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.
Intoryi kimwe n’ibibiringanya bihuje akamaro, ni rumwe mu mboga zititabwaho cyane kandi nyamara zifite intungamubiri nyinshi, ndetse usanga hari abazisuzugura bibwira ko ari imboga z’abadafite amikoro.
Ese ni ryari bivugwa ko umugore cyangwa umukobwa afite imihango idasanzwe, cyangwa se myinshi irenze urugero?
Hari abantu badakunda gukora imyitozo ngororangingo, kandi nyamara abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko ari ingirakamaro ku buzima.
Niba ari ubwa mbere ugiye gukora urugendo rwo mu ndege, cyangwa se n’iyo waba usanzwe ubimenyereye, hari ibintu bishobora kukubera urujijo cyangwa bikaba byatuma urugendo rwawe rutagenda neza, kubera ko nta kamenyero ubifitemo cyangwa utajyaga ubyitaho.
Niba uri mu bantu bakunze gukora ingendo zo mu ndege kenshi, hari ubumenyi rusange ugomba kugira bushobora kugufasha mu buzima busanzwe, hakaba n’ibindi bintu ubona buri munsi mu ndege ariko ukaba utari uzi impamvu yabyo.
Imirire myiza ni ingenzi ku mugore utwite kuko imufasha kugira ubuzima bwiza yaba we ubwe, ndetse n’umwana atwite. Inzobere mu by’imirire zivuga ko umugore utwite akwiye kubona ibyo kurya no kunywa birimo intungamubiri zihagije harimo za vitamine na (...)
Bitwa ’Kigali Deaf Fellowship’ bakaba basengera buri cyumweru ku Kicukiro, mu nzu y’Umuryango Nyarwanda ubafasha guhindura Bibiliya mu rurimi rw’Amarenga (RSLBTS).
Kwiyemeza kureka kunywa inzoga zisembuye ni kimwe mu bintu bikomerera abantu benshi, cyane cyane iyo umuntu yahindutse imbata y’ibisindisha.
Iyo havuzwe abasirikare b’umubiri cyangwa ubudahangarwa bivuze insoro zera (globules blancs/white blood cells), arizo zifasha umubiri guhangana n’indwara zinyuranye cyane cyane iziterwa na mikorobe.
Ubuki ni bwiza kurusha isukari iyo bukoreshejwe neza, kuko ari umwimerere, nyamara iyo ngo budakoreshejwe neza bushobora gutera ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.
Tariki ya 31 Kanama buri mwaka ku isi hose bizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa mu rugero mu rwego rwo gushishikariza abantu kutanywa inzoga nyinshi. Uyu munsi wizihizwa bazirikana ko inzoga ari ikintu kibi iyo zinyowe ku rugero rwo hejuru kuko zigira ingaruka ku buzima bw’abantu ndetse zikaba (...)
Kumenya ibigize imodoka yawe n’uburyo bikora ntabwo ari ibintu bigoye, kubera ko imodoka nshya zose ziba zifite udutabo twanditsemo ibisobanuro by’uko iteye, uko ikora n’uko igomba kwitabwaho. Ariko se wari uzi ko hari ibindi bintu by’ingenzi cyangwa udukoryo ukeneye kumenya ku modoka yawe kandi bidafite aho (...)
Ese iyo ubyutse ugiye ku kazi buri gitondo wumva wishimye? Wumva se ufite amatsiko y’icyo umunsi mushya utangiye uguhishiye, ukumva ufite amashyushyu yo gutangira kusa ikivi cyawe utazuyaje?
Benshi bakunze kunywa inzoga, ariko hari ubwo umuntu agenda ayimenyera bucye bucye, akageza ubwo ahinduka imbata yayo ku buryo iyo atayinyoye usanga byamubujije amahoro.
Abantu benshi bamenya ubwoko bw’imodoka bitabagoye iyo babonye ibirango byazo, ariko se ni bangahe baba bazi ibisobanuro biri inyuma y’amazina n’ibirango byazo?
Abagore n’abakobwa cyane cyane abirabura, usanga bahendwa n’amavuta yo kwisiga akesha uruhu kandi atarwangiza. Abandi nabo ugasanga barashakira umucyo w’uruhu mu mavuta arwangiza, yaba ahenze cyangwa aciriritse (mukorogo).
Abantu bakunda kuminjira umunyu mu biryo bafite ibyago biri ku kigero cya 28% byo gupfa vuba ugereranyije n’abarya umunyu utetse mu biryo. Umwarimu muri Kaminuza ya Tulane Lu Qi mu ishami ry’ ubuvuzi rusange, mu bushakashatsi yakoze yavuze ko kongera umunyu mubisi mu biryo (kuminjira) igihe umuntu ari kurya aba yiyongerera (...)
Ku isi yose abantu bakoresha imoso babarirwa muri 16%. Mu rwego rwo kugaragaza ingorane bene abo bantu bahura nazo, mu Isi ifite umubare munini w’abantu bakoresha indyo, hashyizweho umunsi mpuzamahanga wahariwe abakoresha imoso, wizihizwa ku itariki ya 13 Kanama buri mwaka, benshi bakemeza ko bagiye bahohoterwa bahatirwa (...)
Gutwara imodoka bisaba ubwitonzi, ukamenya ko umuhanda utawurimo wenyine, ari yo mpamvu ukwiye kugira ibyo witwararika kugira ngo wirinde impanuka.
Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyigenga cyitwa Novaya Gazeta cyo mu Burusiya, Dmitry Muratov, yateje cyamunara umudari w’igihembo cyitiriwe Nobel aheruka kwegukana, awugurisha kuri miliyoni 103.5 z’Amadolari.
Abagore batwite rimwe na rimwe usanga babyimba ibirenge, cyane cyane mu gihebwe cya nyuma. Uko kubyimba ibirenge kuba gutewe n’impamvu zitandukanye zirimo imisemburo iba yahindaguritse, kwiyongera kw’ingano y’amaraso aba azenguruka mu mubiri, kuba umwana aba yakuze akaremerera imikaya iyobora amaraso (...)
Simon Cowell ni Umwongereza wamamaye mu biganiro bishakisha abantu bafite impano zitarajya ahagaragara, bagakora amarushanwa utsinze agahabwa igihembo cyo kumufasha guteza imbere impano ye.
Burya inyenzi uretse kubangamira bamwe aho ziri mu nzu, hari abandi zakijije kuko ikilo cyazo kigura amafaranga agera ku 100.000 by’Amashilingi ya Tanzania (hafi 45.000Frw), ukurikije uko agaciro ko kuvunjisha gahagaze uyu munsi.