Abasigajwe inyuma n’amateka barifuza inka ubuyobozi bukavuga ko batazishobora

Abatujwe mu mudugudu wa Terimbere mu murenge wa Shingiro akarere ka Musanze, bababazwa n’uburyo gahunda ya Girinka itabageraho kandi bari mu bukene bukabije aho bemeza ko batangiye gufatwa n’indwara ziterwa n’imirire mibi.

Guverineri Gatabazi avuga ko bagiye kuboroza amatungo magufi
Guverineri Gatabazi avuga ko bagiye kuboroza amatungo magufi

Abo baturage bagize imiryango 26, yiganjemo imiryango y’abasubijwe inyuma n’amateka,bavuga ko batabona ibyo kurya bihagije kuko barya baciye inshuro.

Nibyo bibatera kwibaza impamvu gahunda ya Girinka itabageraho, kandi amategeko ngenderwaho kugira ngo bahabwe inka muri gahunda ya Girinka bayujuje.

Nkundimana Daniel ati“abayobozi batoranya abo baha inka, bagera muri uyu mudugudu w’abasubijwe inyuma n’amateka bakazitwima, mu miryango 26hatanzwemo inka imwe ubwo se yazatuziturira twese ikatugeraho?”.

Akomeza agira ati“ingaruka nuko abana barwara bwaki no kugwingira, abayobozi mubatubarize ibi ni akarengane”.

Hitabazwa umuganda kugira ngo abaturage bubakirwe
Hitabazwa umuganda kugira ngo abaturage bubakirwe

Nyirantambara agira ati“twese hano mu mudugudu turi abakene, turya tuvuye guca inshuro ariko abandi babaha inka bagera hano mu mudugudu bati ntazo mukwiye, abana bacu batangiye gucurama imisatsi, bwaki yarabafashe ariko tubonye inka tukabaha amata ntacyo ubuzima bwagenda neza”.

Mu myaka ibiri ishize abo baturage batujwe muri uwo midugudu hari abakiba mu nzu z’ibirangarira, zidahomye kandi zitarimo inzugi n’amadirishya, aho bavuga ko ubuzima bwabo bumeze nabi kuko banyagirwa bakavuga ko n’inyamaswa zibatera mu nzu dore ko baturiye pariki y’ibirunga.

Abo baturage kandi bavuga ko batagira naho bahinga imboga kuko ubutaka bukikije inzu batabugiraho uburenganzira, bakenera gukora aturima tw’igikoni ngo ba nyiri amasambu bakabatera bakababuza guhinga, ngo nibyo bikomeje kuba nyirabayazana w’icyorezo cy’indwara ziterwa n’imirire mibi bavuga ko zibugarije.

Mu gihe abo baturage bagaragaza ibibazo byabo, ubuyobozi buvuga ko bwamaze kwishyura ubutaka batujwemo aho bugiye kububakira neza, bagahabwa n’ibyangombwa byose nk’uko Guverineri Gatabazi JMV yabitangarije Kigali Today.

Agira ati “ubu butaka twamaze kubwishyura tugiye kububakira neza, twamaze kubona abafatanyabikorwa bazafatanya n’akarere ka Musanze, tuzabubakira neza tubabonere ubwiherero n’ibikoni, ndetse hari n’umushinga wo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi”.

Ku kibazo cyo kuba abo baturage batagezwaho gahunda ya Girinka, Guverineri Gatabazi avuga ko bakibashakira amatungo magufi kuko abona ko batabona ubushobozi bwo korora inka.

Ati “Girinka ihabwa umuntu ufite ubushobozi bwo kuyorora, ntiwafata umuntu adafite isambu ngo umuhe inka, udafite metero kare 100 ngo umuhe inka, birasabwa ko bahabwa amatungo magufi abateza imbere, bakayorora bakabona amafaranga, niyo gahunda tubafitiye.

Uwo mudugudu wa Terimbere ugizwe n’imiryango 26,inzu 17 nizo zamaze kubakwa aho zamaze gushyirwamo inzugi n’amadirishya mu gihe inzu icyenda abaturage bazibamo zidakinze.

Kubaka inzu muri uwo murenge ugizwe n’amakoro ntibyorohera abaturage kuko itaka rivanwa ahandi aho usanga imodoka yuzuye itaka igura amafaranga atari munsi y’ibihumbi 50.

Avuga ko amaze imyaka ibiri aba mu nzu ituzuye
Avuga ko amaze imyaka ibiri aba mu nzu ituzuye
Police y'igihugu ijya kubaha umuganda
Police y’igihugu ijya kubaha umuganda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njye ndumva governor ari kubasubiza inyuma nonese mukubaha ayo matungo magufi bizeye ko aribwo ubutaka buziyonger aha nzaba numva

Gerard yanditse ku itariki ya: 10-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka