Uburezi bukomatanya uburyo busanzwe n’iyakure bworohereje abanyeshuri ndetse n’abarezi mu gutanga no kwiga amasomo yabo. Ibi byatangajwe n’abatumirwa bitabiriye ikiganiro EdTech Monday kivuga ku burezi bukomatanya uburyo busanzwe n’iyakure cyatambutse kuri KT Radio tariki 27 Ugushyingo 2023 aho cyagarutse ku kamaro ko (...)
Ikibazo cy’ubucucike bw’abana mu mashuri ababyeyi, abana n’abarezi bo mu Kigo cy’Amashuri abanza ya Gashangiro ya II bamaze igihe binubira kuri ubu ngo baba batangiye kugira icyizere cy’uko kiri mu nzira yo kubonerwa igisubizo.
Me Augustin Mukama, umwe mu bize mu ishuri ryafashaga impunzi z’abanyarwanda, Collège Saint-Albert, avuga ko hatagize izindi mpamvu mu mwaka wa 2026 bashobora gufungura iri shuri mu Rwanda, rigafasha mu burezi bufite ireme mu Rwanda ariko by’umwihariko rikanafasha abana b’impunzi zahungiye mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, buherutse kwandikira ibigo by’amashuri muri aka Karere bubisaba guhagarika guha ibiryo by’abanyeshuri abarimu babigisha.
IHS Rwanda yateye inkunga gahunda ya ‘Imbuto Foundation’ yo gufasha abana b’abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye (Edified Generation Scholarship Programme).
Mu gihe kuri ubu u Rwanda ruri mu kwezi ko gusoma guherutse gutangizwa na Minisiteri y’Uburezi, biteganyijwe ko kuzarangira Abanyarwanda benshi bagejejweho ibitabo byo gusoma, no gushishikariza ababyeyi gusomera ibitabo abana.
Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi kumarana umwanya uhagije n’abana babo muri iki gihe cy’ibiruhuko ndetse bakanabakebura mu gihe bagize imyitwarire idahwitse. Ni mu gihe bagiye kumarana na bo amezi agera kuri abiri y’ibiruhuko byatangiye ku itariki ya 13 Nyakanga 2023.
Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, bateguye ubukangurambaga bwiswe ’Ring The Bell’ bugamije gukangurira abantu kwita ku burezi n’uburere bw’abana bafite ubumuga.
Mu gihe habura igihe gito ngo abana batangire ibiruhuko bisoza umwaka w’amashuri 2022-2023, abayobozi b’amashuri barasaba ababyeyi gushakira abana umwanya wo kuganira no gusabana, mu rwego rwo kumenya gahunda zabo no kubasha gukurikirana imyitwarire yabo.
Mu Kagari ka Rubindi mu Murenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, hari umwana w’umuhungu w’imyaka 17 wiga ku kigo cy’Amashuri cya Nyarubara uvugwaho kunywa umuti witwa Tiyoda, bamutabara agihumeka, ajyanwa kwitabwaho mu bitaro bya Ruhengeri.
Mu Muremge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, hari imidugudu yiyubakiye ibyumba by’amarerero yo mu ngo, kandi ba nyiri ingo abana bahuriramo bavuga ko byabafashije.
Urwego rushinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) hamwe n’abafatanyabikorwa, bizihije Umunsi mpuzamahanga w’Umugore mu Mibare ku wa 12 Gicurasi 2023, bakoresha abana ikizamini cy’iryo somo mu mashuri 15 yo mu turere tugize Umujyi wa Kigali.
Bamwe mu bakobwa n’abagore bakiri bato barimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye biga bibagoye kubera ubukene bagera kuri 4,794 bo mu karere ka Kicukiro, bahawe ibikoresho by’ishuri hagamijwe kubafasha kwiga batekanye no kwirinda uwabashuka akabajyana mu ngeso zibashora mu busambanyi bwabakururira kwandura virusi itera (...)
Ikiganiro EdTech Monday gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho cyibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga buravuga ko gutoza umwana isuku, byatuma n’abakuru baboneraho kuko usanga umuco wo kugira isuku ku bakuze utitabwaho kubera uko bakuze bisanga mu muryango nyarwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bufatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga uteza imbere imikurire iboneye y’umwana na serivisi zidaheza (Humanity& Inclusion), bagiye kwita ku basaga ibihumbi 18 mu buryo budaheza mu mashuri mu gihe cy’imyaka itanu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera hamwe n’ubw’Ishuri ribanza rya Ngeruka, bashimira abafatanyabikorwa barimo Banki ya Kigali kubera inkunga batanze yo kubaka icyumba cy’umukobwa cyatumye abana batongera gusiba ishuri.
Umuryango witwa ‘Kina Rwanda’ ukangurira ababyeyi n’abarezi gukina n’abana, wasohoye igitabo kirimo imikino 21 abana n’ababyeyi bazajya basoma ku buntu, bagisanze mu masomero yose mu Gihugu.
Abarimu basaga ibihumbi birindwi baturutse hirya no hino mu gihugu bateraniye muri BK Arena, tariki ya 2 Ugushyingo 2022 mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwarimu ku rwego rw’igihugu. Icumi muri bo babaye indashyikirwa bahembwe moto.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, witabiriye ibirori by’umunsi wa mwarimu wizihijwe tariki 02 Ukwakira 2022 muri BK Arena, yasabye abarimu gutanga uburezi n’uburere kuko ari byo bituma abanyuze imbere ye bavamo abantu bahamye.
Nyuma y’imyaka igera kuri 27 ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) riyoborwa na Prof. Elisée Musemakweli, ryahawe umuyobozi mushya ari we Prof. Penina Uwimbabazi, wari usanzwe ari umuyobozi wungirije waryo ushinzwe amasomo.
Umuryango w’Urubyiruko ‘Our Past Initiative’ ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK) batangije igikorwa cyo kubaka icyumba cy’abakobwa ku ishuri ribanza rya Ngeruka. Ni igikorwa cyatangijwe n’abakozi ba BK hamwe n’abagize umuryango Our Past Initiative bafatanyije n’abatuye mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera, mu (...)
Abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary Schools/TSS), baravuga ko batewe impungenge n’icyemezo cyo kugabanya umusanzu w’ababyeyi bari basanzwe batanga ku bigo by’amashuri, kuko bishobora kuzagira ingaruka ku bigo bayobora.
Abakorerabushake b’umushinga Uburezi Iwacu 363 mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba ni bo bagenewe amagare azaborohereza ingendo mu gukurikirana amarerero y’abana ndetse n’ahandi hantu hari amasomero yagenewe abantu bakuru kugira ngo babashishikarize gusoma.
Abarimu 3,500 bakorera mu Karere ka Rubavu bahuriye muri Stade Umuganda mu mujyi wa Gisenyi kugira ngo bashimire Perezida Kagame wabongereye umushahara, akabasubiza agaciro bari barambuwe kubera imibereho bari babayeho.
Ababize kuri College ADEC Ruhanga mu Karere ka Ngororero n’abahakoze batangije ihuriro bemeza ko rizabafasha kwiteza imbere, no kuzamura ireme ry’uburezi n’uburere ku banyeshuri bahiga n’abategerejwe kuza kuhakomereza amasomo.
Abarezi bo mu Karere ka Bugesera biyemeje kuremamo abanyeshuri Ubunyarwanda, bakarenga icyo integanyanyigisho iteganya, ahubwo bakabanza kubigisha ubumuntu, bakagira indangagaciro na kirazira by’Umunyarwanda ubereye u Rwanda, Afurika n’Isi muri rusange.
Mu barimu n’abandi bakozi b’amashuri Leta yazamuriye umushahara guhera muri uku kwezi kwa Kanama 2022, harimo abize kera uburezi bw’ibanze bw’imyaka 11 bafite impamyabumenyi zitwa A3.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo MIFOTRA yagaragaje umushahara buri cyiciro cy’abayobozi, abarimu n’abakozi b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ayigisha imyuga bazajya bahembwa, hagendewe ku mpamyabumenyi bafite hamwe n’uburambe mu kazi.
Abana n’urubyiruko bo mu Karere ka Musanze, baravuga ko gahunda y’Intore mu biruhuko, bakomeje kuyifashisha nk’umuyoboro bagaragarizamo uruhare rwabo mu myitwarire n’imibanire myiza, mu rwego rwo gukomeza gusigasira ibyiza Igihugu gifite ubu.