Ku wa 6 Gashyantare 2025, kapiteni w’Amavubi Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Kryvbass Kryvyï Rih yakiniraga mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, asinyira Al Ahli Tripoli yo muri Libya.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ibyishimo nyuma y’umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Bwongereza, aho Arsenal yanyagiye Man City 5-1 kuri iki Cyumweru.
Ku wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2025, ikipe ya APR FC yatsinze Police FC penaliti 4-2 yegukana igikombe cy’Intwari 2025.
Ku wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025, nibwo hasojwe irushanwa ry’Intwari mu cyiciro cya gisirikare mu mupira w’amaguru, aho Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro (Combat Training Center/CTC) ryegukanye igikombe ritsinze Special Operations Force (SOF) kuri penaliti 4-3.
Kuri uyu wa Gatanu, Rayon Sports yatangaje abakinnyi bashya barimo rutahizamu Biramahire Abeddy utari witezwe mu bavuzwe.
Itorero indatirwabahizi ry’umujyi wa Kigali ryarangaje imbere abahanzi basusurukije amagana yitabiriye igitaramo cyinjije u Rwanda mu munsi mukuru wo kwizihiza intwari z’igihugu.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko yasinyishije Habineza Fils François wakiniraga Etoile de l’Est, amasezerano y’imyaka itatu.
Kuri uyu wa Kabiri,Ikipe ya Police FC yatsinze Rayon Sports y’abakinnyii icumi kuri penaliti 3-1 mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Intwari 2025 isanga APR FC ku mukino wa nyuma bagiye guhuriraho umwaka wa kabiri wikurikiranya.
Mu gihe habura iminsi micye ngo twizihize umunsi w’Intwari z’Iguhugu, nk’uko kandi buri mwaka bikorwa mu mikino itandukanye hakinwa irushanwa ry’Intwari ‘Heroes Tournament’, dore uko imikino iteye mu mpera ziki cyumweru.
Ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025, ikipe ya Rayon Sports yungutse Fan Club nshya yitwa ‘Rayon Sports Special Fan Club’ yafunguwe mu Karere ka Kicukiro.
Kuri iki Cyumweru hakiniwe igikombe cy’irushanwa ry’Intwari mu mukino wa Wheelchair Basketball mu bagabo n’abagore,Kicukiro yiharira ibikombe.
Kuri uyu wa 25 Mutarama, mu karere ka Huye, intara y’amajyepfo hasojwe imikino ngarukamwaka y’abakozi aho amakipe ya MINECOFIN yigaragaje naho RBC yongera kwegukana igikombe.
Ku wa 21 Mutarama 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko Frank Spittler atazongererwa amasezerano yo gutoza Amavubi nyuma y’umwaka w’imikino 14 yari amaze ayatoza, wabaye ibyiza n’ibibi.
Umudage Frank Spittler ntabwo azongererwa amasezerano yo gutoza Amavubi yari amaze umwaka atoza nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.
Myugariro w’Amavubi Imanishimwe Emmanuel Mangwende ukinira ikipe ya AEL Limasol yo muri Cyprus, agiye kumara hafi amezi abiri adakina nyuma yo kubagwa imvune yo mu ivi (Miniscus).
Ku wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, ikipe ya APR FC yatangaje ko ku bwumvikane yatandukanye n’Umunya-Nigeria Godwin Odibo, yari yaguze mu mpeshyi ya 2024, mu gihe abakinnyi bayo babiri bashya bakomoka muri Uganda batangiye imyitozo.
Umwaka urashize umukinnyi ukiri muto Kategaya Elia, avuye mu ikipe ya Mukura VC yerekeje muri APR FC, aho uyu musore wazamukiye mu Ntare atisanze mu kibuga cya ‘Nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu’, kuko amaze kuyikinira umukino umwe rukumbi mu mezi asaga 12.
Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, rwashyize ahagaragara amakarita azakoreshwa mu gutera inkunga Etincelles FC, ikipe y’umupira w’amaguru ibarizwa mu Karere ka Rubavu, bigaragara koigihura n’ikibazo cy’amikoro.
Umufana wa Rayon Sports Ndakaza Gerard yavuye i Kigali ajya gushimira Amagaju FC kuba yaratsinze APR FC.
Ku wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, ikipe ya APR FC yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Burukina Faso, Cheick Djibril Ouattara, uheruka kwirukanwa na JS Kabylie yo muri Algeria.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yatangaje ko Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo cyagombaga kubera muri Uganda, Kenya na Tanzania cyimuriwe muri Kanama 2025.
Mu mpera z’icyumweru gishize, abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi bamwe bararyohewe abandi Weekend ibasiga mu gahinda nyuma y’imikino ikomeye yayiranze.
Kuri iki Cyumweru, ikipe y’Amagaju FC yatsindiye APR FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye 1-0, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, akora amateka wo kuyitsinda bwa mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa Rayon Sports yari imaze imikino 14 idatsindwa muri shampiyona, iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 15 wabereye kuri stade Mpuzamahanga ya Huye hasozwa imikino ibanza.
Abakinnyi babiri bo muri Uganda, Hakim Kiwanuka na Denis Omedi, baheruka kugurwa na APR FC, barebye umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, iyi kipe yatsinzemo Marine FC ibitego 2-1 mu Karere ka Rubavu.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Police FC yatandukanye na Mashami Vincent wari umaze imyaka ibiri n’igice ari umutoza wayo.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura ikipe ya Mukura mu mukino w’ikirarane uzasoza imikino ibanza, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2025 kuri Stade ya Huye.
Ikipe ya APR FC yasinyishije rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Denis Omedi, wakiniraga Kitara FC iwabo.
Amasaha y’umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona Mukura VS izakiramo Rayon Sports, ku wa 11 Mutarama 2025, yigijwe imbere ushyirwa saa kumi n’imwe mu rwego rwo korohereza abantu bazakora ingendo.
Byiringiro Lague watandukanye n’ikipe ya Sandviken IF yo muri Suwede, yageze i Kigali yanga gusinyira Rayon Sports mu gihe ari yo yari yavuganye na we bwa mbere, ahubwo ahita asinyira Police FC umwaka n’igice.