Mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Musanze hasorejwe imikino #UmurengeKagameCup 2025 yari imaze igihe ibera mu gihugu hose
Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo w’Amavubi, Fitina Omborenga wari umaze umwaka umwe muri Rayon Sports yakoze ikizamini cy’ubuzima mbere yo gusubira muri APR FC yari yavuyemo mu 2024.
Kuri uyu wa Kabiri, Police FC yatangaje ko yongereye amasezerano abakinnyi batatu barimo Mugisha Didier wagiranye ibiganiro na Rayon Sports.
Kuri uyu wa Kabiri, Abanyamuryango ba Musanze FC batumiwe mu Nteko Rusange izaberamo amatora ya Komite Nyobozi nshya izayobora nyuma y’uko Perezida na Visi Perezida beguye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya APR FC yatangaje ko Umunya-Maroc Abderrahim Taleb w’imyaka 61 y’amavuko ariwe mutoza wayo mushya mu gihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa.
Mu ngengabihe y’umwaka w’imikino mu mupira w’amaguru wa 2025/2026, APR FC iratangira icakirana na Rayon Sports mu mukino w’igikombe kiruta ibindi "Super Cup"
Ikipe igizwe n’abakinnyi barimo Haruna Niyonzima, Muhadjili Hakizimana yatangiranye intsinzi mu Irushanwa rya Esperance Football Tournament ryateguwe n’umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude "Cucuri".
Abahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" ndetse n’abakanyujijeho ba "Uganda Cranes" bagiye kongera guhurira mu mukino wa gicuti
Ikipe ya APR FC yasinyishije Umunya-Uganda Ronald Ssekiganda wakiniraga Villa SC y’iwabo, mu kibuga hagati yugarira.
Urugendo rwa APR BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) rurangiriye muri ½, nyuma yo gutsindwa na Al Ahli Tripoli yo muri Libya amanota 84 kuri 71.
U Rwanda rwaba rugeze kure ibiganiro byo kwagura imikoranire ishingiye kuri siporo n’Igihugu cya Portugal, kuko hari ibimenyetso bica amarenga aho ikipe ya Portugal na yo yaba igiye kujya yambara umwenda wanditseho Visit Rwanda.
Komite Ngenzuzi ya Rayon Sports yasabye ko hatumizwa inama y’Inteko rusange kugira ngo igezweho raporo y’ubugenzuzi, inafate ibyemezo hirindwa ibibazo byashyira Umuryango mu kaga.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Adel Amrouche hari ibyo atumva kimwe n’abakinnyi be nyuma yo gutsindwa umukino wa kabiri wa gicuti yatsinzwemo na Algeria ya kabiri.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe n’ikipe ya kabiri ya Algeria ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wa kabiri bakiniraga muri iki gihugu.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Police FC yashimiye Mashami Vincent wari umutoza wayo mukuru nabo bakoranaga ndetse n’abakinnyi bane barimo Bigirimana Abedi.
Umunyezamu w’Umunya-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila usoje amasezerano muri APR FC, ashobora gukomereza urugendo mu ikipe ya KMC yo muri Tanzania bageze kure ibiganiro.
Kuri uyu wa Gatandatu , Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Umurundi Musore Prince Michel nk’umukinnyi wayo mushya.
Kuri uyu wa Kane, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Algeria ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wakiniwe mu Mujyi wa Constantine muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru.
Ikipe ya APR FC iri mu biganiro bya nyuma n’umutoza mushya uzayitoza kuva mu mwaka w’imikino 2025-2026 uzatangazwa mu cyumweru kimwe nta gihindutse.
Myugariro Rwatubyaye Abdul wakiniye Rayon Sports mu bihe bitandukanye, yabwiye abakunzi bayo ko ari indashima kuko ubwo ahaheruka bahoraga bamwita ikibazo nyamara aricyo gihe baheruka gutwaramo ibikombe.
Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo ukinira Mukura VS yavuze ko umutoza Afahmia Lotfi wamutoje muri iyi kipe ariwe akesha kugira umwaka mwiza w’imikino ijana ku rindi kubera ikizere yamugiriye.
Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ya Diviziyo ya 5 yatsinzwe kuri penaliti 4-3, mu mukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wayihuje n’iy’Ingabo za Uganda (UPDF) ya Diviziyo ya 2.
Ikipe ya PSG yakoze amateka yo kwegukana UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka, nyuma yo kunyagirira Inter ku mukino wa nyuma wabereye mu Budage ibitego 5-0 mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2025.
Myugariro wa APR FC Niyigena Clement yahembwe nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona 2024-2025, Darko Novic wamutozaga ahita abandi batoza bose mu bihembo byatangiwe muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatanu.
Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yegukanye Igikombe cya UEFA Conference League itsindiye Real Betis Balompié yo muri Espagne ku mukino nyuma ibitego 4-1, yandika amateka yo kuba ikipe ya mbere mu mateka itwaye ibikombe byose bikinirwa ku Mugabane w’i Burayi.
Ikipe ya APR FC yashyikirijwe Igikombe cya shampiyona 2024-2025 yegukanye, nyuma yo kubishimangira itsindiye Musanze FC ibitego 3-1 kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa 30 kuri uyu wa Gatatu.
Perezida w’Ikipe y’Amagaju FC Nshimiyumuremyi Jean Paul, yavuze ko umupira w’amaguru mu Rwanda ubamo ubugome n’ubugambanyi budafite icyo bumaze.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Muhazi United yatsindiwe na Amagaju FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ibitego 2-1, isubira mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka ibiri izamutse mu cyiciro cya mbere.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Adel Amrouche yatangaje urutonde rw’abakinnyi 27 azifashisha mu mukino wa gicuti uzahuza Amavubi na Algeria muri Kamena 2025, mu rwego rwo kurushaho kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irasozwa kuri uyu wa Gatatu tariki 28/05/2025, aho umukino utegerejwe na benshi ari uhuza Amagaju na Muhazi kuri Stade Huye.