Ese waba uzi uko bigenda iyo umuntu anyweye inzoga? Ese umubiri ugenzura ute uko inzoga ikoreshwa iyo igeze mu mubiri? Ese ingaruka ziba ku munywi w’inzoga mu gihe kirekire ni izihe? Ibisubizo kuri ibi bibazo byose biracyari mu rwijiji ndetse ntibinatuma abantu babasha kumva ingaruka zituruka ku (...)
Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), igaragaza ko umubyibuho ukabije mu Banyarwanda bose muri rusange uri ku kigero cya 2.8%. Naho abafite ibiro by’umurengera bakaba 14.3%.
Indwara yo guhekenya/gufatanya amenyo bita ‘Bruxisme’ mu Gifaransa igaragazwa no gufatanya amenyo cyane cyane nijoro, ikaba ikunze kwibasira abana kurusha abakuze.
Madame Jeannette Kagame agendeye ku bushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo kurwanya SIDA (UNAIDS), ahamya ko batatu mu bantu batanu badura virusi itera SIDA ari abakobwa.
Madame Jeannette Kagame ahamya ko abagore bafite virusi itera SIDA byoroshye ko bandura kanseri y’inkondo y’umura, ari yo mpamvu hagomba gushyirwa imbaraga mu kwisuzumisha kenshi kugira ngo uwo bayisanganye avurwe hakiri kare.
Perezida Kagame yemeza ko ibiganiro bifasha ubuzima kumera neza, naho akato no guceceka byo bikica nka virusi y’indwara ubwayo.
U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya icyorezo cya SIDA, cyane cyane mu gukumira ubwandu bushya, bituma kugera mu mpera za 2018 haboneka igabanuka ry’ubwo bwamdu ku kigero cya 83%.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba asaba abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kutayivanga n’inzoga cyangwa n’ibindi biyobyabwenge kugira ngo ibashe gukora neza.
Mu mpera z’icyumweru gishize ikipe ya Nyarutarama Tennis Club yasuye umuryango wa Kamanzi Vianney uzwi ku izina rya Dudu na Mushiki we Riziki Solange (Fille) bamaze imyaka irenga 15 barwaye indwara yo gutitira.
Umugore witwa Ruth Bakundukize wari umaranye uburwayi budasanzwe imyaka irenga 30, yaguye mu bitaro bya Murunda mu karere ka Rutsiro, nyuma yo kubagwa n’abaganga b’inzobere mu kubaga baturutse mu gihugu cy’Ubudage.
Abaganga bavuga ko umuntu ucika intege cyane kandi akagira icyaka no gushaka kwihagarika buri kanya, ugira isereri no guhuma amaso, byaba byiza agannye abaganga bakamusuzuma indwara ya diyabete.
Niyonsenga Simon Pierre umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC uyobora ishami ryita ku buvuzi no kwirinda indwara ya diabete, avuga ko umuntu umwe muri 30 mu Rwanda, aba arwaye diabete, bivuze ko abantu barenga 3% mu Rwanda barwaye iyi ndwara, by’umwihariko umuntu umwe kuri babiri ku rwego rw’isi akaba ayigendana (...)
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rubavu buratangaza ko Bakundukize Ruth ufite uburwayi bufata imyakura, n’umuryango we bakeneye ubufasha, kuko iyi ndwara ayimaranye imyaka irenga 30 idakira, kandi hakaba nta cyizere ko izakira.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko n’ubwo imbasa iheruka kugaragara mu Rwanda mu mwaka wa 1993, gukingiza abana neza ari byo bizayiheza burundu.
Ubushakashatsi bwiswe RPHIA bwari bumaze iminsi bukorwa bwerekanye ko SIDA mu Rwanda itiyongereye muri rusange mu myaka isaga 10 ishize, kuko ubushakashatsi buheruka bwa 2005 na bwo bwari bwerekanye ko yari kuri 3%, ari wo mubare wagenderwagaho kugeza (...)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) hamwe n’imiryango ifatanya na cyo, baravuga ko inkomoko y’indwara zo mu mutwe ahanini ngo ari amakimbirane abera mu miryango.
Umusore w’imyaka 23 arasaba abagiraneza kumufasha kwishyura servisi yo kuyungurura impyiko, kuko uwamufashaga kwivuza avuga ko ubushobozi bwamushiranye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu bugaragaza ko abakora imibonano mpuzabitsina bakiri bato bibangiriza ubwonko.
Inzobere mu kuvura abana, Prof. Joseph Mucumbitsi, avuga ko umwana na we arwara kanseri zitandukanye kandi ko nta buryo buhari bwo kuzimurinda, gusa ngo kumusuzumisha ni ingenzi kuko iyo ndwara iyo imenyekanye hakiri kare ivurwa igakira.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko bigayitse kuba Akarere ka Nyagatare gafite inka n’umukamo mwinshi mu gihugu ariko kakarwaza bwaki.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC) gisaba Abaturarwanda kwisuzumisha hakiri kare indwara zitandura zirimo kanseri, kugira ngo batazajya kuyivuza bitagishobotse.
Ubushakashatsi bwakozwe na Warren G. Sanger hamwe na Patrick C. Friman, mu gitabo cyabo cyitwa Reproductive Toxicology, buvuga ko kwambara umwenda w’imbere ku bagabo ubafashe cyane bishobora gutera ubugumba umuntu ntabashe kubyara.
Minisitiri ushinzwe ubuzima mu gihugu cya Congo Dr Eteni Longondo yatangaje ubufatanye bw’u Rwanda na Congo buzarandura icyorezo cya Ebola kigaragaje inshuro 10 mu gihugu cya Congo.
Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) itangaza ko mu gihugu cya Tanzania, kimwe mu bigize uwo muryango, hagaragaye indwara yo mu bwoko bw’ibicurane yitwa ‘Dengue Fever’, ngo ikaba na yo igomba kwitonderwa n’ubwo idafite ubukana nk’ubwa (...)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kiratangaza ko nta mpungenge Abanyarwanda bakwiye kugira ku kuba urukingo rwa Ebola rwabonetse rutaremezwa ku rwego mpuzamahanga.
Urugaga rw’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda ruratangaza ko ibitera indwara zitandura bicuruzwa amafaranga menshi ku isi bikanatanga imisoro n’amahoro menshi kuri za Leta, ku buryo bitacika.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima RBC kiratangaza ko gahunda yo gutera imiti yica imibu mu nzu yagabanyije malariya mu karere ka Nyagatare ku kigero cya 93%.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), igaragaza ko buri mwaka Abanyarwanda ibihumbi 10 bandura kanseri aho abantu ibihumbi bitatu muri bo aribo bitabira gahunda y’ubuvuzi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko abana banduzwa SIDA n’ababyeyi mu gihe bababyara bagabanutseho 9.3% mu myaka 18 ishize, ariko ngo intego ni uko bagera kuri 0%.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr. Munyemana Ernest, avuga ko kuva mu ntangiriro za Kanama nta murwayi wa Malariya uragaragara mu bitaro ayobora.