Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yitabye Imana mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023 ari i Buruseli mu Bubiligi.
Perezida Paul Kagame, ku ruhande rw’inama ya COP28, yagiranye ibiganiro anungurana ibitekerezo n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, na Perezida w’Inama y’Umuryango ya EU, Charles Michel.
Perezida Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutasi bwa Amerika, Avril Haines n’itsinda yari ayoboye, baganira ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanida Demokarasi ya Congo (RDC).
Ku munsi wa kabiri w’uruzindo rwe mu Rwanda n’itsinda ayoboye, Visi Perezida wa Cuba, Salvador Antonio Valdés Mesa, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023 yasuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ku Nteko Ishinga Amategeko, asobanurirwa uko ingabo zahoze ari iza RPA zarwanye urugamba rwo kubohora (...)
Mu bakandika babiri bari bahataniye umwanya wa Perezida wa Liberia, Joseph Boakai ni we wagize amajwi menshi, atsinda umukandida mugenzi we George Weah wari usoje manda ye.
Adam Bradford ni Umwongereza w’umushoramari uba mu Rwanda, akaba yemeza ko ari uburyarya cyangwa se kwirengagiza ukuri, kuba umuntu yavuga ko mu Rwanda ari ahantu hatari umutekano wizewe.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yongeye gutorerwa kuba mu Nama y’Ubutegetsi bw’Ihuriro ry’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Local Government Forum - CLGF).
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Rishi Sunak, yakuye ku mirimo Suella Braverman, wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, asimburwa kuri uwo mwanya na James Cleverly.
Ibihugu by’u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga (Communications and information technology) mu Rwanda.
U Bushinwa bubinyujije muri Ambasade yabwo iri i Kigali, bwizihije umubano w’imyaka 52 bufitanye n’u Rwanda, baniyemeza kongera imbaraga mu gufatanya n’u Rwanda muri gahunda rwihaye yo kurengera ibidukikije.
Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier, ku wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2023 yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, byibanze ku kurebera hamwe umubano w’ibihugu byombi, ndetse baniyemeza kurushaho gushimangira ibya dipolomasi y’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.
Inteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro yateranye tariki 05 Ugushyingo 2023, irebera hamwe ibyagezweho, ndetse n’ibiteganyijwe mu minsi iri imbere, hagamijwe kwihutisha iterambere.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Yván Eduardo Gil Pinto, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Venezuela n’itsinda ayoboye aho bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yifatanyije na Ambasade ya Turukiya mu Rwanda, mu kwizihiza Isabukuru y’Imyaka ijana Repubulika ya Turukiya imaze ishinzwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso, aho yamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.
Joe Biden Yageze i Tel-Aviv mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023 nyuma y’amasaha make hamaze kuba igitero cyagabwe ku bitaro bya Gaza byahitanye abarenga 500.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2023, yakiriye Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi banareba ku bindi bikorwa byakongerwamo imbaraga mu rwego rwo gukomeza gushimangira imikoranire myiza (...)
Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, General Brice Clotaire Oligui Nguema, Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, baganira ku bibazo birimo ibijyanye n’inzibacyuho muri icyo gihugu.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, aratangaza ko Abanyarwanda bari muri Israel bameze neza, ko ntawari wakomereka, cyangwa ngo ahitanwe n’intambara, kandi ntawe uvugwaho kuba mu batwawe bunyago n’abarwanyi ba Hamas.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), General (Rtd) James Kabarebe, yarahiriye kwinjira mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).
Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali, yatangaje ko amatora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe muri icyo gihugu muri Gashyantare umwaka utaha wa 2024, yimuwe kubera ibibazo bya tekiniki bifite aho bihuriye n’itorwa ry’itegeko nshinga rishya, ryatowe binyuze mu matora ya Referendum yo ku itariki 18 Kamena 2023.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2024 kugira ngo akomeze gukorera abaturage b’u Rwanda igihe cyose babishaka.
Mu kiganiro cyihariye Perezida Kagame yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Umukuru w’Igihugu yasubije ibibazo yabajijwe ku ngingo zitandukanye harimo ibireba u Rwanda by’umwihariko, ibijyanye n’imibanire yarwo n’ibindi bihugu byo mu Karere ndetse n’ibivuga ku Mugabane wa Afurika muri rusange.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, tariki ya 14 Nzeri 2023 yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Cuba Bruno Rodríguez ndetse bashyira umukono ku masezerano y’imikoranire irebana no gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi, hanasinywa amasezerano (...)
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko atewe ibyishimo no gusubira muri Cuba nyuma y’imyaka 36, aho yaherukaga mu masomo ya gisirikare, akaba asanga ari umwanya wo kwiyibutsa ibihe yagiriye muri icyo gihugu kiri hagati ya Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Gabon muri iki gihe bwafashe icyemezo cyo gufungura imipaka kandi bigahita bitangira kubahirizwa ako kanya.
Perezida w’inzibacyuho muri Gabon, Gen. Brice Oligui Nguema, uherutse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo, yatangaje ko azarahira muri uku kwezi kwa Nzeri 2023, anashyireho abagize Guverinoma bagomba kumufasha mu gihe cy’inzibacyuho.
Muri Singapore, abaturage baramukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika ku wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, nyuma y’uko hari hashize imyaka isaga icumi (10) badatora.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 31 Kanama 2023 i Rusororo ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-Inkotanyi, habereye inama ya Komite Nyobozi y’uyu muryango(NEC), ikaba yafashe imyanzuro ku mibereho n’ubukungu by’Igihugu.
Perezida wa Gabon yahiritswe ku butegetsi akimara gutsinda amatora. Igisirikare cya Gabon cyatangaje ihirikwa ry’Ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba wari watangajwe ko yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri manda ya gatatu.