Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ari mu ruzinduko i Londres aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza, Priti Patel. Ni mu rwego rwo kunoza gahunda ibihugu byombi bifitanye yerekeranye n’abimukira (...)
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, muri Village Urugwiro yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali, Maj Gen Oumar Diarra, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 2 Gicurasi 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland, waje mu Rwanda mu nama y’inzego zirwanya ruswa mu bihugu byo muri Afurika bihuriye muri (...)
Dr. Habumuremyi Pierre Damien akomeje gushimira Perezida Paul Kagame, nyuma y’uko amuhaye imbabazi aho muri 2021 yari yakatiwe imyaka itatu y’igifungo. Yabigaragaje mu butumwa yanditse kuri Twitter mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 28 Mata 2022 bugira buti “Mu muco, uwakugabiye uramwirahira. Guhabwa imbabazi na Perezida wa (...)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata 2022, muri Village Urugwiro yakiriye, ba Ambasaderi 7 bamushyikirije impapuro zo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022, yakiriwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na madamu we Janet Museveni mu biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe.
Mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Mata 2022, Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa ku majwi 58.2% mu gihe uwo bari bahanganye Marine Le Pen yagize amajwi 41.8%.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Uganda kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko mu masaha y’umugoroba Perezida Kagame yitabira ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida (...)
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije mu kababaro n’Abanya-Kenya, ku bw’urupfu rwa Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya witabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022.
Nyuma y’urupfu rw’uwigeze kuba Perezida wa Kenya, Mwai Kibaki, hatangiye iminsi y’icyunamo izarangira ari uko ashyinguwe. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yatangaje ko Mwai Kibaki yitabye Imana kandi ko Igihugu cyatangiye icyunamo kugeza (...)
Leta y’u Rwanda yatangaje ko izafasha u Bwongereza kwakira impunzi n’abimukira bagenda bahungirayo buri mwaka, kuko ngo bamaze kuba benshi. U Bwongereza buvuga ko kuva mu mwaka wa 2001 kugeza ubu bumaze gutuza impunzi n’abimukira basaga ibihumbi 80, ndetse ko mu mwaka wa 2010 wonyine ngo bwatuje abarenga (...)
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, yagiranye ibiganiro kuri telefoni n’igikomangoma Charles w’u Bwongereza, ku bijyanye n’imyiteguro y’inama ya CHOGM u Rwanda ruzakira mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022 yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu agirira muri Repubulika ya Congo (yahoze yitwa Congo Brazzaville).
Perezida Paul Kagame, mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Mata 2022, yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro), impapuro zemerera ba Ambasaderi ba Tanzania na Libya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022, yageze i Livingstone mu murwa w’ubukerarugendo, muri Zambia, akaba ari ho yatangiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi mu Misiri, ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022, ubwo yakirwaga na Perezida Abdel Fattah Al-Sisi w’iki gihugu, mu ngoro ya Al-Ittihadiya.
Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Misiri, bikaba biteganyijwe ko agirana ibiganiro na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yohereje ubutumwa bwihanganisha Uganda nyuma yo kubura uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Hon. Jacob Oulanyah.
Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente aratangaza ko gufungura imipaka no gutsura umubano n’ibindi bihugu, ari byo biri gutuma muri iyi minsi abayobozi b’u Rwanda n’ibihugu bituranyi bari kugenderana cyane.
Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye mu biro bye Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda mu biro bye kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye intumwa ziturutse mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira, izo ntumwa zikaba zari zimushyiriye ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.
Inkuru zasohotse mu bitangazamakuru bitandukanye zivuga ko uwabaye Perezida wa Zambia mu myaka ya 2008-2011, Rupiah Banda, yitabye Imana.
Dr Vincent Biruta wari usanzwe ayobora Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) yongeye gutorerwa kuriyobora mu yindi manda y’imyaka itanu iri imbere. Amatora y’abagize komite nyobozi y’ishyaka PSD yabaye tariki 27 Gashyantare 2022, kikaba ari kimwe mu bikorwa byari biri kuri gahunda muri Kongere (...)
Ubuyobozi bw’Umuryango Pan-African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, uharanira gukorera hamwe kw’Abanyafurika bagamije kuva mu bukene no guharanira imibereho n’imiyoborere myiza, buratangaza ko u Rwanda rufite umukoro wo gutuma icyerekezo 2063 cya Afurika (...)
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, avuga ko mu gihe Umukuru w’Igihugu abaturage bamwizera hafi 100%, n’abayobozi bashyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage bakwiye kuba bari kuri icyo kigero kuko bitabaye uko biba ari ukumuhemukira. Yabitangaje tariki 10 Gashyantare 2022, ubwo mu Karere ka (...)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abayobozi kwita ku baturage no kubakorera neza. Yabibasabye ku wa 09 Gashyantare 2022, mu nama yagiranye n’abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Ngoma kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego (...)
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) wakuyeho icyemezo cyari cyafashwe mu 2016, cy’ibihano byari byafatiwe u Burundi, nko guhagarika imfashanyo y’amafaranga arimo n’ayari agenewe inzego za Leta.
Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’umupaka w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe warafunzwe cyane cyane uwa Gatuna, dore ko ari n’umwe mu mipaka ikoreshwa cyane. Yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya (...)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi, yaboneyeho no kugaragaza uko umubano w’u Rwanda n’abaturanyi uhagaze.