Ikipe ya APR FC inganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, mbere y’uko iyi kipe y’Ingabo ikina na Rayon Sports mu mukino w’amateka.
Ubuyobozi bw’ikipe y’umukino w’Iteramakofe ya Body Max Boxing Club, buvuga ko mu gihe cy’imyaka itatu cyangwa ine iri imbere bugomba kuba bwabonye nibura umukinnyi w’Umunyarwanda uri ku rwego mpuzamahanga ushobora kwitabira imikino Olempike.
Mu Mujyi uri mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Guinea Conakry, abantu 56 bapfuye abandi batari bake barakomereka biturutse ku bushyamirane hagati y’abafana biroshye mu kibuga nyuma yo kutishimira imyanzuro y’umusifuzi.
Mu mpera z’icyumweru twasozaga, shampiyona y’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda, yarakomezaga hakinwa umunsi wa kane, aho wasize amakipe ya APR VC yongeye gutakaza naho RRA WVC ifata umwanya wa mbere.
Shampiyona ya Handball mu mpera z’iki cyumweru irakinirwa muri Petit Stade Amahoro, imikino izasozwa n’umukino uzahuza APR HC na Police HC ku Cyumweru
Mukisa Benjamin ni we wegukanye irushanwa rya CIMEGOLF 2024, ryakinwaga ku nshuro ya gatandatu ku wa 30 Ugushyingo 2024 nyuma yo kuba uwa mbere mu bagabo mu gutera umupira muremure (Longest Driver) mu gihe abagera kuri 12 bahembwe muri rusange.
Myugariro Niyigena Clement, yafashije APR FC gutsinda AS Kigali igitego 1-0 nyuma y’imyaka itandatu yari ishize iyi kipe y’Ingabo idatsinda Abanyamujyi muri shampiyona.
Perezida Paul Kagame n’Umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu cya Qatar, Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bakurikiye isiganwa rya Formula 1 Qatar Grand Prix.
Perezida Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye Isiganwa rya Formula 1 ryiswe Qatar Airways Formula 1 Grand Prix 2024.
Ikipe ya Rayon Sports inyagiye ikipe ya Vision FC ibitego 3-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 26 n’imikino umunani yikurikiranya idatsindwa.
U Rwanda rwegukanye imidali itatu mu marushanwa ya Karate ahuza ibihugu bibarizwa mu muryango wa Commonwealth yaberaga i Durban muri Afurika y’Epfo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29/11/2024, hatangajwe amakipe azitabira Tour du Rwanda 2025, ndetse n’inzira zizifashishwa muri Tour du Rwanda ya 2025.
Ibiciro by’umukino wa Rayon Sports na APR FC uzakinwa tariki 07 Ukuboza 2024 byamaze gutangazwa, aho itike ya menshi izaba ari Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), yazamutse imyanya ibiri ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) iva ku mwanya wa 126 ijya ku 124.
Mu gihe habura amasaha make ngo umukino wa mbere w’umunsi wa 11 shampiyona mu mupira w’amaguru (RPL) ukinwe, intero ubu ni umukino uzahuza APR na As Kigali ndetse n’uzahuza Rayon Sports na Vision FC.
Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ihita ijya ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Umuryango Foundation wamaze kugura ibikoresho mu Busuwisi, bizawufasha gutangiza ishuri ryigisha umukino w’iteramakofe mu Rwanda
U Rwanda ruritegura kwakira Inteko Rusange Ngarukamwaka ya Federasiyo Mpuzamahanga y’Abasiganwa mu Modoka (FIA), izabera rimwe n’Ibirori byo gutanga Ibihembo mu marushanwa azwi nka Grand Prix azabera i Kigali mu Kuboza 2024.
Abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR Handball Club bakoze umwiherrro ugamije kwisuzuma, kwakira abakinnyi no kwiha intego z’umwaka w’imikino wa 2024/2025
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Abagabo) mu mukino wa Basketball, yagarutse i Kigali kuri uyu wa Kabiri ikubutse mu gihugu cya Senegal mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (AfroBasketQ).
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Gorilla FC 2-0 yongera gushimangira umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Mu rugendo rwo gushaka itike y’imikino y’igikombe cya Afurika (FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers), u Rwanda rwatangiye rutsindwa na Senegal amanota 81- 58.
Ikipe ya Kiyovu Sports yari imaze imikino irindwi (7) nta ntsinzi ibona muri shampiyona, itsinze Etincelles ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo, ni umunsi udasanzwe ku bakinnyi ba Kepler nyuma y’uko babiri muri bo, bagiye gukorera ubukwe icyarimwe.
Kuri uyu wa gatanu mu gihugu cya Senegal, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball, iratangira urugendo rwo gushaka itike y’imikino y’igikombe cya Afurika "FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru iragaruka guhera kuri uyu wa Gatanu hakinwa imikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona, aho abakinnyi umunani batemerewe gukina
Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda yatsinze Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye mu Karere ka Ngoma.
Mu gihe imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 yashyizweho akadomo ku wa kabiri, tariki ya 19 Ugushyingo 2024, ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi ni byo byasigaye ku rugo mu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Bamwe mu bagize uruhare mu itoranywa ry’abakinnyi bagiye mu ishuri rya ruhago rya Bayern Munich mu Rwanda bavuga ko bategereje ibihembo amaso ahera mu kirere.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" itsindiye Nigeria iwayo ibitego 2-1, ariko ntiyabasha kubona amahirwe yo gusubira mu gikombe cya Afurika.