Ikipe ya APR Karate yegukanye irushanwa rya Kigali City Open Karate Championship ryakinwe bwa mbere tariki 13 Nyakanga 2025.
Nshimiyimana Canisius wari umaze imyaka itandatu ari umutoza wungirije wa Mukura VS yagizwe umutoza mukuru wayo.
Kuri iki Cyumweru, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hasojwe igikombe cy’Isi cy’amakipe cyegukanywe na Chelsea inyagiye PSG ibitego 3-0 mu mukino wa nyuma warebwe na Perezida Donald Trump.
Abitabiriye Siporo rusange (Car Free Day) isanzwe ikorwa kabiri mu kwezi, bibukijwe kwirinda SIDA, kwipimisha kenshi gashoboka kugira ngo bamenye uko bahagaze no gukoresha agakingirizo mu gihe kwifata byabananiye.
Kuri uyu wa Gatandatu, Nzayisenga Desire uyobora MFP itunganya ibinyampeke yatorewe kuyobora AS Muhanga asimbuye Kimonyo Juvenal.
Umutoza Bizumuremyi Radjabu watozaga AS Kigali WFC yagizwe umutoza mukuru wa Rutsiro FC aho agiye gusimbura Gatera Musa.
Icyumweru kirashize umuhanga akaba n’inararibonye mu mukino wa Karate na Dan 9, Umuyapani w’imyaka 81 Grand Master-Isao Yabunaka, ari kumwe n’umuhagarariye Victoria Rode, bari mu Rwanda aho barimo gutanga amasomo mu ishuri rya Karate rya Honbu Dojo riyobowe na Master Sinzi Tharcisse.
Ikipe ya APR Basketball Club, itsinze REG Basketball Club amanota 81 kuri 72 yegukana igikombe cya shampiyona ya basketball mu Rwanda 2025, kiba igikombe cya gatatu itwaye yikurikiranya.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya APR FC yatangaje ku mugaragaro Umugande Ronald Ssekiganda wakiniraga Villa SC nk’umukinnyi wayo mushya.
Mu mukino wa kane wa kamarampaka, ikipe ya APR Basketball Club itsinze REG BBC amanota 81 kuri 77 itera intabwe iyerekeza ku gikombe.
Amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore yabonye itike yo gukina shampiyona y’Isi izabera mu Bushinwa 2026, nyuma kwitwara neza muri shampiyona ya Afurika yaberaga muri Kenya.
Abakunzi ba Rayon Sports bamaze gukusanya arenga miliyoni 5 Frw nyuma y’umunsi umwe hatangijwe igikorwa cyo kwigurira umukinnnyi ubwabo binyuze muri gahunda yiswe " Ubururu Bwacu Agaciro Kacu."
Umutoza Bisengimana Justin wari watekerejweho nk’ushobora kuzaba umutoza wungirije Ruremesha Emmanuel muri Musanze FC, yasinye amasezerano nk’umutoza mukuru wa Gicumbi FC.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Umunya-DRC Chadrack Bing Belo wakiniraga ikipe ya DCMP iwabo.
Ikipe ya Musanze FC yumvikanye n’umutoza Ruremesha Emmanuel kuzayibera umutoza mushya nyuma yo kubura Gatera Musa wasinyiye AS Muhanga.
Umurundi Bigirimana Abedi biteganyijwe ko agera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, yumvikanye na Rayon Sports ashobora gusinyira kuri uyu wa Gatatu.
Nyuma y’uko ikipe ya AS Kigali yanditse isaba inama y’igitaraganya n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bitaba ibyo ikaba itazakina shampiyona 2025-2026, abo yandikiye bavuga ko atari Umujyi wa Kigali ukwiriye kubazwa imikorere ya buri munsi ya AS Kigali kuko atari ikipe yawo.
Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2025, muri Lycée de Kigali, habereye irushanwa ry’iteramakofe ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora “Liberation Boxing Talent Competition” ryiharirwa n’Abanyarwanda.
Ikipe ya AS Kigali ishobora kudakina shampiyona 2025-2026, yasabye inama y’igitaraganya n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nk’umuterankunga wayo mukuru.
Myukiyehe Juvenal wayoboye Kiyovu Sports hagati ya 2020 na 2023, akayivamo adacana uwaka na bamwe mu Bayovu yatumiwe mu nama idasanzwe y’iyi kipe igowe n’ibibazo by’ubukungu.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 6 Nyakanaga 2025, ni bwo hahembwe abitwaye neza muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2025, nyuma y’uko iri siganwa ry’imodoka ryamaze iminsi itatu rirangiye, rikaba ryegukanywe na Samman Vohra na Drew Sturrock, bari batwaye imodoka ya Skoda Fabia.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire William Togui Mel na myugariro Nduwayo Alex wakiniraga Gasogi United.
Umukinnyi Ntarindwa Aimable wakiniraga Mukura VS hagati mu kibuga yugarira, yumvikanye na Rayon Sports kuzayikinira kugeza mu mpeshyi ya 2027.
Amakipe ya Police Volleyball Club abagabo n’abagore, yegukanye irushanwa ryo Kwibohora atsinze amakipe ya APR.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umunyezamu Drissa Kouyate ikanongerera amasezerano rutahizamu Biramahire Abeddy.
Mu irushanwa ryo Kwibohora ku nshuro ya 31 mu mukino wa Volleyball ririmbanyije, amakipe ya Kepler abagabo n’abagore yegukanye imyanya ya gatatu.
Mu mukino wa 1/2 mu bagabo wahuje ikipe ya REG VC na Police VC, Police VC itsinze REG amaseti 3-2 isanga ikipe ya VC ku mukino wa nyuma.
Amakipe ya Rayon Sports na APR FC azahabwa arenga miliyoni 143 Frw kubera kwitabira imikino Nyafurika.
Ikipe igizwe n’abarimo Emmanuel Arnold Okwi, Hakizimana Muhadjili yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Esperance Football Tournament.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yasubiye ku ivuko , ku Mulindi w’Intwari mu karere ka Gicumbi aho yavukiye mu 1993 mu birori byo kwizihiza igihe imaze byateguwe n’abafana bigahuza n’umunsi wo Kwibohora.