2019 Irasiga Hubatswe Sitade mu Turere twa Nyagatare, Bugesera na Ngoma
Mu rwego rwa gahunda ya Leta y’imyaka irindwi igamije guteza imbere siporo, ubu ibikorwa byo kubaka sitade mu turere twa Bugesera, Nyagatare na Ngoma byaratangiye kandi bizaba byarangiye muri Kanama 2019.

Izo sitade zubakwa zitezweho gukemura ikibazo cy’urubyiruko rufite impano zitandukanye mu mikino by’umwihariko nko kwiruka, ariko bakabura aho bitoreza ngo bazamure ubumenyi.
Sitade ya Bugesera irubakwa mu Mujyi wa Nyamata, iya Nyagatare irubakwa ahitwa mu Nsheke mu Kagari ka Buja, Umurenge wa Nyagatare, mu gihe sitade ya Ngoma yo yubakwa mu Mujyi wa Kibungo.
Buri sitade izaba ifite imyanya 3000,ifite itapi imeze nk’ibyatsi bakiniraho, ikagira ahagenewe abakora amarushanwa yo kwiruka, ahakinirwa volleyball na basketball ndetse na tennis.
Imirimo yo kubaka izo sitade eshatu yatangiye umwaka ushize wa 2018. Irakorwa na sosiyete y’ubwubatsi y’Abashinwa yitwa “China Road and Bridge Corporation Limited”, ikaba izarangira itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari umunani kuri buri sitade.
Izo sitade zubakwa ku nguzanyo China Road and Bridge Corporation (CRBC) yafashe, buri Karere muri utwo dutatu kakazayishyura mu byiciro mu gihe cy’imyaka itanu, ni ukuvuga guhera muri 2018 kugeza muri 2023.
Li Jianbo, Umuyobozi mukuru wa CRBC yavuze ko Sosiyete yabo, yiyemeje gukomeza kugira uruhare runini muri gahunda za Leta zigamije iterambere, nk’uko itahwemye kubikora mu gihe cyose imaze ikorera mu Rwanda.

Hari n’ibindi bikorwa bitandukanye sosiyete ya China Road and Bridge Corporation yakoranye n’u Rwanda harimo nko kubaka umuhanda wa Kigali-Rusumo , Kigali Urban upgrading project, umuhanda uhuza uturere dutanu tw’Intara y’Uburengerazuba “Kivu Belt Road”, kubaka ikibuga cy’indege cya Kamembe, iyo sosiyete ikaba yaratangiye gukorera mu Rwanda kuva 1974.
Li Jianbo yagize ati, “ Iyo mishinga yose yakozwe na China Road Bridge yagiriye Abanyarwanda akamaro kanini kandi twumva twishimiye ko dutanga umusanzu wacu mu kubaka u Rwanda rwiza.”

Izo sitade zizafasha amakipe ya Bugesera FC yo mu Karere ka Bugesera , Sunrise Fc yo mu Karere ka Nyagatare na Kirehe Fc yo mu Karere ka Ngoma zajyaga zihura n’ikibazo cyo kubona aho zikinira imikino ya Shampiyona “Azam Rwanda Premier League”.
Izo Sitade nshya zizaza ziyongera ku zisanzwe harimo Sitade amahoro ifite imyanya 25000, Sitade ya Kigali ifite imyanya 9850 , Sitade Umuganda ifite imyanya 5400 na Sitade ya Huye ifite imyanya 8500.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|